Gusohoza ubutumwa nta bwoba

INYIGISHO YO KU WA 2 W’ICYUMWERU CYA VII Cya Pasika,

Umwaka mbangikane A ( Tariki ya 26/05/2020)

AMASOMO TUZIRIKANA (n’ibitekerezo by’Ingenzi):

Intu 20,17-27: Nta gisibya, Igihe kirageze ngo Pawulo yerekeze i Yeruzalemu mu butumwa.

Zab 68(67),10-11;20-21:  Nyagasani Uhoraho ni we dukesha gutsinda!

Yh 17,1-11a: Nyuma yo gusohoza ubutumwa bwamuzanye ku isi, Igihe kirageze ngo Yezu aheshwe ikuzo na Data.

Bavandimwe, ncuti z’Imana, twongeye kugirirwa Ubuntu bwo kumva intumwa ya Yezu kimwe na Shebuja ivuga umusaruro w’ubutumwa yasohoje imbere y’Abakuru ba Kiliziya. Kuba byarabaye ngombwa ko Pawulo atumira abakuru ba Kiliziya ari i Mileto akabibutsa ibyo yafatanyije na bo mu butumwa, akababwira ko agiye i Yeruzalemu, akanaberurira ko azi neza ko azahahurira n’ibizazane no guheka Umusaraba wa Kristu; ariko na none akababwira ko ari nta gisibya, ko nta bwoba afite bwo gusohoza ubutumwa n’aho bitoroshye, si raporo yatangaga  ahubwo ni inyigisho ishingiye ku buzima bwe bwite atifuzaga ko yatambuka batabashije kuyumva.

1.Si amagambo gusa

Ni byo koko, iyogezabutumwa ntirikorwa mu magambo gusa, ahubwo inyigisho nsohozabutumwa inatambutswa n’ubuzima bwite bw’uwemeye kubera Kristu umuhamya mu bandi. Uko intumwa igenza, uko ivuga, uko yifata cyangwa ifata ibyemezo…muri macye uko yitwara mu bintu no mu bantu na byo ni iyogezabutumwa. Ni no muri urwo rwego rero burya Umukristu akwiye guhora yibuka ko ubuzima bwe n’uburyo yitwara mu bibaye ari ishuri nsohozabutumwa ku bantu cyane cyane abo babana cyangwa bahura kenshi.

Muri iri somo rero, Pawulo ni urugero rwiza rwose rw’Intumwa ya Kristu itera abandi ubutwari bwo kudakangwa n’ibyo abona ko byamuhungabanya kuko yarangije kumva neza ko amagara ye ataruta agaciro ko gusohoza icyo Imana imushakaho.

2.Nta gusubira inyuma

Uku gushirika ubwoba kwe ni imbuto y’Ugusabana na Yezu koko, kuko burya uwo muhorana birangira hari ibyo muhuriyeho. Igihe kigeze cyo kugira icyo akora, Pawulo ntiyigeze asubira inyuma, Yezu yari yaramubanjirije muri iyi migirire.

Mu ivanjiri ya none twumvise Yezu avugira imbere y’intumwa zamurebaga ibijyanye n’ibyo yakoze kandi agatangaza n’ibigiye gukurikiraho. Yasobanuye uburyo ubugingo bw’Iteka ari ukumenya Data n’uwo yatumye kandi atangaza n’ibindi byagombaga guhishurirwa abazamwemera bikubiye mu magambo yatuye Data mu mushyikirano n’ubumwe bwihariye. Ibyo yakoreye imbere yabo, ibyo yavuze byose ndetse n’ibyo atavuze ariko biboneye, ni ishuri ridasanzwe intumwa zagombaga kunyuramo ngo Zimenye koko Yezu n’isano afitanye n’Imana Data. Kandi zimeye bidasubirwaho ko kutamenya Imana ari akaga gakomeye ku muntu.  Gusa birababaje kubona mu isi ya none hari abijijisha nkana bakirengagiza Imana kandi bagashaka no kwimika ibikorwa byo gusibanganya Izina ryayo mu mitima y’Abemera. Amahirwe ni uko burya Imana, abayizera ari yo yonyine bakesha gutsinda nk’uko Zaburi yabigarutseho.   Kuba Yezu asanze Imana Data kandi akaba nta cyabimubuza, ni kimwe mu bimenyetso by’Umutsindo we ku rupfu ndetse no ku bindi bijya bigira ibyo bidindiza mu buzima bw’Abantu.

3.Ni no gusabira abashinzwe abandi

Yezu yifuza ko abe tutagira ikiduhungabanya. Igishyika abafitiye ni urugero rwiza rw’Igishyika abafite ububasha n’ubutumwa ku bandi bagomba guhora babafitiye. Ese aho ibibazo n’abafite ibibazo waba ukibona akanya ko kubatura Imana atari nka bya bindi byo kurangiza umuhango? Niba na Yezu afata umwanya ungana kuriya, akaganira n’Imana Data, nta wakagombye gupinga bene iyo migirire adutoza kuko nta wumusumba.  Iki ni n’ikimenyetso cy’uko bamwe bajya bavuga ko atari ngombwa gusenga, ndetse bakaba banashobora no kubangamira ibikorwa byo gusenga cyangwa abifuza gusenga baba baribagiwe ko batamurusha ubutungane, batamurusha ububasha, ubutunzi n’ibindi nk’uko anivugira ko ibya Data byose ari ibye!!!

4.Dusabe gutsinda ubwoba

Tumurikiwe n’aya masomo, dusabe Yezu aturinde igihunga n’ ubwoba bwo gusohoza ibyo dusabwa gutunganya, aduhe ubutwari bwo kuzirikana buri gihe ko imibereho yacu ishobora kubaka abandi cyangwa se ikabasenya maze duhitemo kwita ku kububaka, kandi anaduhe umutimanama muzima utuma dutekereza tukanakora icyo dushoboye cyose gikwiye ku bari ahagoranye nk’uko na Yezu ubwe  yazirikanye ko abo yasabiraga bari bakiri mu isi ibagora muri byinshi, maze akabasabira.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascene HABIMANA  M. , mu butumwa muri Paruwasi GIHARA-KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho