Turasabwa gutega amatwi impanuro z’abatugira inama nziza

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo, 02 Werurwe 2015

Amasomo: Dan 9, 4-10; Lk 6, 36-38

Amasomo ya none aradufasha kuzirikana ku migenzo igomba gukomeza kuturanga nk’abakristu muri iki gihe cy’igisibo; kwicuza, kwigomwa, gusenga no gufasha abakene.

Mu isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli, umwanditsi w’igitabo ararangwa n’umugenzo wo kwicuza asaba Imana imbabazi. Araduha ubuhamya bw’amagambo yakoresheje atakambira Imana, kandi yicuza ibyaha agira ati “Nyagasani, Mana isumba byose, kandi y’igihangange, wowe ukomereza isezerano n’ineza abagukunda kandi bagakurikiza amategeko yawe: dore twaracumuye, turagoma dukora ibibi, tuba abagambanyi kandi twirengagiza nkana amategeko n’amatangazo yawe…”.

Uku kwicuza kwe kuraduha urugero rwo kwirega ibyaha byacu imbere y’Imana, tukemera amakosa yacu. Turabona ko kumva inama abantu batugira byadufasha kuyoboka Imana, kuko umwanditsi agaragaza ko bimye amatwi abahanuzi bavugaga mu izina ry’Imana. Natwe muri iki gihe abatugira inama yo gukora ikiri cyiza barahari ariko ntitubatege amatwi, n’iyo tugerageje kubumva, ntitubiha agaciro. Biterwa n’uko akenshi usanga dukurikiranye inyungu zacu bwite z’ibyisi bishira; cyangwa se tuvunira ibiti mu matwi twitwaje ubuhanga bw’isi, ibyubahiro n’ibindi. Turasabwa rero uyu munsi gutega amatwi impanuro z’abatugira inama nziza kuko umutwe umwe wifasha gusara utifasha gutekereza.

Iyo twanze kumvira amategeko y’Imana ntidutinda kubona ko twibeshye, nk’uko igitabo cya Daniyeli kibitubwira, abayisraheli bamaze gusuzugura Imana ni bo ubwabo bakozwe n’ikimwaro. Ariko muri byose baraduha urugero rwo kwizera Imana yo munyampuhwe kuko n’ubwo twe twayihemukira dute, yo ntishobora kuduhemukira cyangwa ngo inanirwe kutubabarira.

Nk’uko twabibonye, mu gitabo cya Daniyeli, umwanditsi asaba imbabazi, arakoresha ubwinshi, bivuga ko muri iki gihe cy’igisibo, iyo tuvuga aya magambo yo kwicuza ibyaha byacu, tuba tugomba kwisabira imbabazi mbere na mbere ndetse tunazisabira isi yose ni ukuvuga abantu bose. Iri somo kandi riratwereka ubutabera bw’Imana, bikerekana ko umuntu we agira imbogamizi nyinshi zijyanye no kwikunda, kwikubira mbese agaharanira inyungu ze gusa, ariko igihe ahindukiriye akagarukira Imana Imugirira impuhwe.

Izi mpuhwe z’Imana ni zo Yezu ari kudusaba mu Ivanjili, ko tugomba kuba abanyampuhwe nk’uko Data ari umunyampuhwe. Izi mpuhwe zigomba kugaragarira mu kudashinja abandi kuko natwe turi abanyabyaha. Yezu kandi aradusaba kurangwa n’umugenzo wo gufasha atubwira kujya dutanga kuko natwe tuzahabwa. Yezu arerekana kandi ko Imana igira impuhwe nyinshi, kandi Ikaba Itubereye Data, ni yo mpamvu natwe twakagombye kuba abanyampuhwe kuko turi abana b’Umunyampuhwe; no mu Kinyarwanda baca umugani ngo “ Imfizi y’intama itega nka se”. Ni ukuvuga ko muri byose twakagombye kwigana Data. Ibaruwa ya mbere ya Yohani yo itwereka ko Imana ari urukundo, Luka akerekana ko Imana ari Inyampuhwe, aha niho Yezu we shusho nyakuri y’Imana ari kutwigisha ko twarangwa n’izo mpuhwe.

Nyamara ni kenshi turenga kuri aya mabwiriza, ntitwigane Imana, cyane cyane iyo twabuze urukundo. Turasabwa rero kurangwa no gusaba imbabazi Imana kuba duhindanya isura yayo. Dusabe Imana kutwoherereza Roho wayo adutere imbaraga, tumenye kurangwa n’imigenzo myiza, tugirira abandi impuhwe, twirinda gucira abandi imanza, dufasha abakene kandi dushishikarira gusaba imbabazi z’ibyaha byacu ndetse n’iby’isi yose. Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel BAMPORINEZA

Paruwasi ya Kivumu/Nyundo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho