INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 12 GISANZWE
AMASOMO:
ISOMO RYA MBERE: Yer 38,4-6.8-10; ZABURI: 39, 2-3ª. 3bcd.4.18;
ISOMO RYA KABIRI: Heb: 12,1-4
IVANJILI: Lk: 12, 49-51
“AHO NTIMWIBWIRA KO NAZANYWE NO GUTERA AMAHORO KU ISI? OYA, NDABIBABWIYE, AHUBWO NAJE KUBATERANYA”
_____________________
Bavandimwe muri Kristu, mbifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana umubyeyi wacu,
Mu guhimbaza icyumweru cya makumyabiri gisanzwe, liturujiya y’ijambo ry’Imana iradukangurira kongera kurangamira Nyagasani Yezu, tukamwigana ingiro n’ingendo, we wenyine nzira igeza ku mukiro nyawo.
Interuro y’iyi nyigisho ni ijambo rya Nyagasani tumaze kumva mu ivanjili y’uyu munsi aho agira ati: “AHO NTIMWIBWIRA KO NAZANYWE NO GUTERA AMAHORO KU ISI? OYA, NDABIBABWIYE, AHUBWO NAJE KUBATERANYA”.
Ni ngombwa kumva neza icyo Nyagasani Yezu ashaka kutubwira avuga ko atera ubwivangure mu bantu kandi tumuzi neza nk’isoko y’ubumwe n’ubwiyunge, nk’umwami w’urukundo n’amahoro, nk’umwami w’ukuri n’ubutabera.
Yezu yatuzaniye umukiro ariko ni ngombwa kumenya ko uwo mukiro tutazawuherezwa mu biganza ntacyo dukoze. Nk’uko Mutagatifu Agusitini abivuga Imana yaturemye nta ruhare tubigizemo ariko ntabwo izadukiza tutabigizemo uruhare.
Bavandimwe, inzira y’umukiro ni urugamba rugomba intwari. Ni intambara hagati y’umwijima n’urumuri, ni urugamba hagati y’icyiza n’ikibi. Yezu yaje mu be nk’urumuri rw’isi ariko nk’uko Mutagatifu Yohani abivuga abe ntibamwakiriye, abamwakiriye yabahaye kwitwa abana b’Imana.
Abakiriye Yezu rero, ntibaba bagishobora kubaho uko babagaho mbere, bagombaga guhindura icyerekezo cy’imibonere n’imikorere. Abakiriye Yezu ntibihanganira umwijima n’ikinyoma.
Ni ngombwa kandi kumenya ko ab’isi na bo batihanganira utabona kimwe na bo batamworohera.
Urugero dufite mu ijambo ry’Imana rya liturujiya ya none ni umuhanuzi Yeremiya twumvise mu isomo rya mbere. Mu gace gato twumvise, twumvise uburyo Yeremiya yagambaniwe kugira ngo avutswe ubuzima n’ubwo Imana yakinze ukuboko.
Uyu Yeremiya kubera kuvuga ukuri ntiyigeze yumvwa na rimwe n’abo mu muryango we kimwe na rubanda yose kuko we yahoraga aburira umuryango w’Imana awubwira ko niba utisubiye wugarijwe n’akaga mu gihe abahanura-binyoma bifuzaga kumvwa neza no gukomerwa yombi batangazaga ko amahoro aganje kandi ko Nyagasani yishimiye umuryango we aniteguye gukomeza kuwuhaza ibyiza no kuwuhoza.
Bavandimwe, nta gushidikanya rwose ko igihe tuzaba twahisemo inzira ya Nyagasani Yezu tuzahagurukira kurwanya ikibi, tuzahagurukira kwamagana akarengane n’urugomo biri aho dutuye n’aho tugenda. Nyamara kwiyemeza iyo nzira ni ukwitegura kwinjira mu makimbirane n’abo tuvukana, ababyeyi, inshuti n’abaturanyi. Ni muri icyo cyerekezo Yezu avuga ko atazanywe no gutera amahoro.
Yezu avuga ko yifuza cyane ko uwo muriro yaje gukongeza wagurumana. Ni mu cyerekezo kimwe Yezu yifuza ko umuriro w’urukundo usakara, ukuri kukaganza, urumuri rukeyura umwijima w’ikibi. Ibyo kandi ntibishora kwikora. Mu yandi magambo araduhamagarira gukenyera tugakomeza ubundi tukarwana urugamba.
Bavandimwe mu ibaruwa yandikiwe abahebureyi twumvisemo amagambo akomeye adushishikariza kwiyumanganya mu bitubabaza muri urwo rugamba tugomba kurwana tugaharanira kwigobotora imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza. Turagirwa Inama yo kurangamira Kristu.
Ni ukuri ko ntawemeye kwakira Kristu no kugendera mu nzira ze wabaho mu budamarare kuko atubwira ko ushaka kumukurikira agomba guheka umusaraba we, ariko kandi tugomba kumenya ko ntaho turagera mu rugamba tugomba kurwana. Ni byo tubwirwa muri iyi baruwa yandikiwe abahebureyi ko tutararwana ngo tugeze aho tuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha. Urugamba rukomeye ruracyakenewe.
Ni ngombwa kuzirikana ko urugamba turwana atari urwo kwitabara gusa igihe dutewe, ahubwo ni n’urwo gutera, tukarurira ikibi aho kiri tukahatuza icyiza. Kristu aratwohereza. Ati: “mbohereje nk’abana b’intama mu birura”, atwohereje ku rugamba rugoye cyane ku buryo mu maso y’abantu kururokoka bidashoboka ariko koko ibidashoboka mu maso y’abantu imbere y’Imana birashoboka cyane.
Ubwo butumwa tujyamo, urwo rugamba duhamagarirwa kurwana ntibigomba kudutera ubwoba kuko Yezu atwizeza azahorana natwe kugeza igihe isi izashirira, ubundi akatubwira ko igihe tuzatwarwa mu nkiko tutagomba kuzagira ubwoba bw’ibisobanuro tugomba gutanga kuko ari Roho wa Data uzasubiza mu mwanya wacu.
Padiri Oswald Sibomana