Habaho ishavu ribyara ibyishimo

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya VI cya Pasika

Amasomo: Intu 18,1-8; Yh 16,16-20

“ISHAVU RYANYU RIZABAVIRAMO IBYISHIMO”

Yezu Kristu naganze iteka.

Bavandimwe, harabura iminsi mikeya tugahimbaza umunsi mukuru wa Pentekositi, umunsi mukuru duhimbazaho Roho Mutagatifu amanukira ku ntumwa n’abo bari kumwe, nk’uko Yezu abitwibwirira muri aya magambo ati: “Ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza”. Kuri Pentekositi, rero ijambo Yezu yabwiye intumwa ze ni bwo ryujujwe, maze uwo Roho Nyir’ukuri arabuzura batangira umurimo wo kogeza Inkuru Nziza ahantu hose. Uwo munsi ubanzirizwa n’Isubira mu ijuru rya Yezu, tuzahimbaza kuri iki cyumweru. Nimucyo rero twitegure kuzahimbaza iyi minsi mikuru yegereje, turangwa no gufata icyemezo cya kigabo: Twiyemeze kugarukira Imana, turangwa n’urukundo ruzira ikibi, ikinyoma n’uburyarya byo soko y’amahano yose.

Yezu mu gutegurira intumwa ze kuzakira Roho Mutagatifu, yabanje kubabwira ko batazahorana iteka nk’uko bamaranye imyaka itatu, igihe yabatoraga, bakagendana na we mu butumwa bwe bwo kwigisha rubanda Inkuru Nziza nk’uko Se yabimutumye, ngo mwene muntu asubirane ubucuti ku Mana yari yaricuje kubera kugomera Imana. Yezu ati: “Hasigaye akanya gato, ntimwongere kumbona, ariko mu kandi kanya mukambona”. Yezu aterura akabwira intumwa ze aya magambo, yashakaga ko batangira kumva neza ko mu gihe gito, azasubira kwa Se, ko batazongera kumubona n’amaso yabo y’umubiri.

Nyamara n’ubwo azaba yarasubiye kwa SE, azakomeza kubana na bo, aho bazakomeza kubona ko ari kumwe na bo bakamubonesha amaso y’ukwemera. Iyi mvugo kenshi ntikunze kumvikana mu mibereho ya muntu iyo yiringiye ubwenge bwe, kuko yibwira ko icyo atabonesheje amaso ye cyangwa se ngo mu buhanga bwe akoresheje ibyuma akibone, kenshi abangukirwa no guhakana. Twibuke amagambo Yezu ubwe yabwiye Tomasi: “Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabonye” (Yh 20, 29).  Nyamara umuntu ni mugari, nawe ubwe ntiyiyizi, iyaba yabashaga kwibaza ati: Harya iyo nsinziriye mba ndi he? Ni iki kinkangura? Ese usinziriye ntiyikangure bikarangira apfuye biba byagenze gute? Naho se niba umuntu yikanguye, aba yakanguwe n’ iki? Tubitekerezeho.

Intumwa koko ntizashoboye guhita zumva, icyo yari ashatse kubabwira cy’uko batazongera kumubona mu gahe gato ariko mu kandi kanya bakongera kumubona. Uko batabyumvise ngira ngo natwe ntacyo dukunze kwitoreramo. Ariko umuntu ashishoje yavuga ko ari igihe cy’isimburana ry’urumuri n’umwijima mu kubona Yezu mu buzima bwacu. Hakaba igihe tubona kandi tukumva ijwi rye, nyamara hakaba n’ikindi gihe twisanga mu mwijima tugakeka ko Yezu yicecekeye cyangwa ngo yatwibagiwe.

Kwemera Yezu Kristu rero bitwibutsa ko, igihe cyose haba mu byishimo, mu mahoro, mu makuba no mu byago, atazigera adusiga turi imfubyi, kuko iteka azahora ari kumwe natwe kuzagera ku ishira ry’isi (Mt 28,20). Kubera urukundo Imana idukunda, yavuga, yakwicecekera, igihe cyose iri kumwe natwe.

Bavandimwe, uyu munsi Yezu, hari ikintu gikomeye yatubwiye: “Muzagira ishavu, ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo”. Twese ntawe utazi ko gutandukana n’inshuti yawe, kubura umubyeyi cyangwa se uwo dukunze kwita “Incuti y’akadasohoka”, umurwayi ugiye kwa muganga, incuti igiye mu rugendo rwa kure, ibyo byose bidutera gushavura, nuko kongera kubonana bigatera ibyishimo.

Yezu yababwiye ayo magambo mbere y’urupfu rwe, aho rubereye rukabacamo igikuba, bagatatana, Yuda isikariyoti akamugambanira, Petero akamwihakana. Nimwibuke abigishwa bajyaga Emawusi, n’ubwo bari babwiwe ko yazutse, bakomeje kwibera mu gahinda k’urupfu rwe naho Tomasi, abandi bamubwira ko yazutse, ishavu rye akarikomeraho avuga ko nadashyira urutoki n’ikiganza mu bikomere bye, azakomeza kwibera mu ishavu rye. Nyamara aho amariye kubiyereka bose, akabahugura, buzuye ibyishimo maze ababwira ko agomba gusubira kwa Se, maze akazaboherereza Roho Mutagatifu uzabakomeza mu butumwa yabashinze bagomba gukomeza kwigisha kuzagera ku mpera z’isi. Roho w’ukuri rero ni we wabamaze ishavu, abakomeza mu butumwa bwabo, kandi abaha ibyishimo isi idashobora kubambura. Nuko bamubera abahamya badacogozwa n’ibigeragezo n’urupfu.

Aha rero ni ho abantu benshi dukwiye kongera gutekereza mu kwemera kwacu ndetse no mu buzima bwacu bwa buri munsi. Dore ko usanga bamwe bibwira ko gukunda Imana, kuyisenga kuyisingiza no kwihatira gukora icyo ishaka, ibyo bizababera ingabo zo kudahura n’ibibazo cyangwa ibyago n’ibigeragezo. Dore ko hari abageragezwa bakibaza bati: Mana kuki ibi ari jye bibaho kandi nkora icyo unsaba? Kuki ngusenga, nagusaba kuntabara ukicecekera? Kuki utantwaza umusaraba wampaye n’ibindi byinshi twibaza, iyo byatuyobeye. Bavandimwe, Imana ihorana natwe, haba mu byishimo no mu makuba. Kuba wabyutse, ujye wibuka ko ntacyo watanze ngo ube wibyuye hari abandi byarangiye.

Isomo rya mbere ritubere urumuri rumurikira intambwe zacu, mu kwamamaza urupfu n’izuka bya Yezu Kristu, dukesha kubabarirwa ibyaha byacu. Turebere kuri Pawulo intumwa, maze buri wese, bitewe n’impano afite ndetse n’umurimo wose akora, yibuke ko yabatijwe agahabwa ubutumwa bwo: kwanga icyaha, gukurikira Yezu no kumwamamaza aho ari hose: mu muryango, mu mashuri, mu kazi akari ko kose akora. Maze koko tugaragaze ko Yezu ari Muzima, ko ari we Mukiza.

Ubwo butumwa tugomba gukora dusabwe kumenya ko hari abatazabwishimira ndetse bakanaturwanya, ndetse hari n’abazabuzira, bafungwe, bakubitwe cyangwa bicwe. Ibyo ariko ntibizabe inzitizi ituma habaho kudohoka mu kwamaza Yezu Kristu wazutse, agatsinda urupfu n’icyaha ni uko natwe tukiyemeza kuba abahamya be, tugeza hose iyo Nkuru Nziza.

Mubyeyi Bikira Mariya, Mwamikazi w’intumwa, tuguhungiyeho tugusaba ngo udusabire kuri Yezu Umwana wawe, maze buri wese mu buzima arimo bwose, yihatire kuba intumwa y’urukundo, ukuri, ubutabera, amahoro, ubuntu n’ubumuntu. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho