Hagati ya Yezu n’Abafarizayi, ni nde ukiza?

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya XXX, B

Twibaze gato ku magambo atangira Ivanjili y’uyu munsi (Lk 14,1.7-11): Muri icyo gihe, ku munsi w’isabato Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. Amaze kwitegerza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira umugani (Lk 14,1.7).

Abafarizayi banekaneka Yezu, bagenzura ako akoze kose

Aba bantu bombi, Abafarizayi na Yezu, bahuriye ku ngingo yo kwitegereza cyangwa se kugenzura. Abafarizayi baragenzura cyangwase baritegereza imigirire n’imyitwarire ya Yezu. Ijisho ryabo ntirihuga! Nta kantu na kamwe kabacika kerekeranye n’imyitwarire ya Yezu. Binjiye rwose mu buzima bwe kugera no mu bucogocogo buranga ubuzima bwe bwa buri munsi. Bagenzura uko  yitwara mbere yo kurya, uko yisukura, uko  yicara, uko aganira n’abantu…bageze n’aho bagenzura imisengere ye! Ni abamaneko ba kabuhariwe! Bagera n’aho banekaneka abiyita abishwa b’uwo muntu ngo ni Yezu.

Yezu na we ntahuga: aragenzura imyitwarire n’imikorere y’abatumirwa

Yezu baramunekaneka nawe abaneka. Baramugenzura na we abagenzura! Muri make baragenzurana! Yateye imboni abatanguranwaga kwicara mu myanya y’imbere kandi y’icyubahiro. Yateye imboni bamwe baturaga injonjori zasagutse, arabagaya maze aboneraho gushima wa mugore w’umukene watuye utwo yacungiragaho (soma Lk 21,1-4). Bombi bahuriye ku kugenzurana no kwitegereza. Bombi bakwiye gushimirwa ko imbere y’umuco, imigenzo n’imyitwarire ntibigira ba Ntibindeba cyangwa Bizengarame. Koko ibihe turimo n’imico igenda yaduka ntibikwiye gutuma bamwe babaho nk’aho nta cyabaye. Muri iyi si, nta wahawe ubutumwa bwo kuba indorerezi cyangwa mbona-bihita. Tugomba guhumuka tukamenya ngo ni ibiki bihita, bihitana iki, bihitana nde; ni nde ubiri inyuma, hakorwa iki, mbyitwaremo nte?

Mu mpamvu zo kwitegereza no kugenzurana, Yezu atandukanye kure n’abafarizayi

Abafarizayi bagenzura Yezu bagamije kumugwa gitumo, kumuca urwaho no kumufatira mu ikosa ngo barimuryoze! Mbese bahuye na ya ndirimbo “Karimi ka shyari”. Amatwi yabo ahora abanguye n’amaso yabo akanuye ngo aha bavumvura icyo bashinja Yezu! Kunekaneka kwabo kugamije kwica, kuvutsa ubuzima no gupyinagaza! Birababaje! Tuzabumva kenshi bubikira abigishwa bakabashinja kurya badakarabye ngo bageze mu nkokora. Bazabashinja kumamfuza ingano. Bazashinja Yezu byinshi cyane birimo gusangira n’abanyabyaha, kwica isabato, gukiza abantu ku isabato n’ibindi. Kwitegereza kwabo kugamije kuboha no kwambura muntu icyubahiro n’ubwigenge!

Yezu we si uko akora. Agenzura abantu agamije kubahugura, kubigisha no kubakiza ingoyi zabashikamira akabona kubahuza n’Imana Data. Ingero ni nyinshi: yitegereje Levi, ari we Matayo, yitegereza Zakewusi maze abakura mu bujura, no mu bwambuzi n’ubugambanyi abagira abakurikira-mana. Yitegereje akaga wa mugore wari wasambanye yarimo, ntiyamukatira urupfu ahubwo aramubabarira, amubohora kuri iyo ngeso. Yahumurije umwe wavukanye ubuhumyi wamutakambiye asaba umukiro. Igihe bamwe bamuhindaga  banamusaba guceceka kuko yateraga “abazima” icyugazi, Yezu we yaramuhamagaye, aramwegera, amushyira ahiherereye mu cyubahiro cyinshi maze aramukiza. Nta na hamwe Yezu yigera yandagaza muntu kabone n’aho yaba ari umunyabyaha ukabije cyane. Ibanga ryo gutoneshwa no gukizwa na We, ni ukwemera intege nke zacu n’ibyaha byacu, tukamwizera maze imitima yacu akagenda ayihindura nk’uwe.

Dusabire abantu babona gusa ikibi n’ibitagenda neza mu bandi, Yezu abamurikire bamugarukire. Dusabire kandi abigira ingenza z’abandi bagamije kubandagaza, kubatesha agaciro…bagarukire Imana boye guheranwa na Nyakibi. Umubyeyi Bikira Mariya atube habi maze aduhindure abagabuzi b’ineza muri iyi isi ikunze gucumba inabi, impuha no kwandagazanya.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho