Haguruka

Ku wa 5 w’icya 1 Gisanzwe C, 14/01/2022.

1 Sam 8, 4-7.10-22a; Mk 2, 1-12.

HAGURUKA, UFATE INGOBYI YAWE, WITAHIRE!

Haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire! Mbega inkuru nziza kuri uwo muntu wari ufite ubumuga akaba yari ahetswe n’abamwururukirije imbere ya Yezu Kristu! Mbega inkuru nziza ku bahetsi bataruhiye ubusa! Mbega inkuru nziza ku bemera bo mu bihe byose bongeye kubwirwa ko Yezu akiza!

Bavandimwe, Yezu Kristu ntahwema kutugaragariza urukundo rwe. N’ubwo twaba abanyabyaha, n’ubwo twagira ubumuga ubwo ari bwo bwose, urukundo rwe ruhoraho iteka. Birashimishije kumva ukuntu Yezu yakiriye uriya muntu wari ufite ubumuga amubwira ati: «Mwana wanjye…» Yezu abanje kumwinjiza mu mutima we ukunda, amwakiriye uko ari, amugaragarije isano bafitanye, Yezu amubereye umubyeyi. N’ubwo uwo muntu yahetswe kubera ubumuga bw’umubiri, Yezu amutahuyeho ubundi bumuga bukomeye kandi arabumukiza: ibyaha. «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe ».

Birashoboka ko haba hari abantu benshi bagendana ubumuga bw’imbere batazi cyangwa badashaka kwemera cyangwa se bakabuhishahisha. Ikigaragara ni uko ubwo bumuga bw’imbere bumugaza imibanire myiza, bukamugaza urukundo, bukamugaza ubwisanzure. Uyu munsi nube uwo gufata icyemezo cyo kubushyira Yezu mu isakramentu ry’imbabazi. Twitinya kumwegera, ntaducira urubanza ahubwo atwakirana impuhwe atubwira ati: «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe ».

Yezu ntiyagarukiye aho. Yanamukijije ubumuga bundi ari na bwo abamuhetse babonaga bigatuma bafata ibyemezo bikomeye n’ubwo wenda byazabasaba ikiguzi cyo gusana ibyangiritse ariko umuntu wabo akagera imbere Yezu Kristu. «Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire! ». Nguwo Yezu Kristu utabuzwa gukiza umuntu n’umwijujuto w’abatemera. Nguwo Yezu Kristu ubohora, agakura ku ngoyi, akatuvana ku cyo twishingikirizaga kindi akatwunamura kugeza ubwo twishingikiriza ijambo rye maze tugatanga n’ubuhamya mu bandi bw’ukuntu yatugiriye neza.

«Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi! ». Ugutangara kw’ababonye uwahekwaga yigenza gufite ishingiro. Urufunguzo rwaryo ariko birashoboka ko abantu bose batamenye aho ruherereye. Bishobora natwe kutubaho, tukanezezwa n’umusaruro tubona ariko tukirengagiza imvune n’indi mirimo yose yakozwe kugira ngo uwo musaruro uboneke. Urufunguzo muri iyi vanjili ruri aha: Yezu abonye ukwemera kwabo. Ukwemera kwabo kwatumye baheka uwo murwayi, ukwemera kwabo kwatumye badacika intege igihe basanze ikivunge cy’abantu imbere y’umuryango, ukwemera kwabo kwatumye basenya igisenge cyabatandukanyaga na Yezu Kristu.

Muvandimwe, ni ibihe bikorwa ukora bigaragaza ukwemera?  Ese aho ntucibwa intege n’amagambo y’ikivunge bikaba byakubuza kugera kuri Yezu? Ese ugira ukwigomwa guhagije ku buryo wakwemera gutanga n’ikiguzi kugira ngo ubabaye yoroherwe cyangwa akire? Ese wemera gufata akanya ko kugandura abaguye ukabageza aho bashobora gufashirizwa bongera guhabwa amasakramentu? Ese uheka mu isengesho abananiwe, abarwayi, abari mu bihe bikomeye n’abandi bose batigeza kuri Yezu Kristu kubera ibihe bibi barimo?

Igitambo cy’ukaristiya nikitubere koko aho duhurira na Yezu Kristu udutura imitwaro yose twigeretseho cyangwa twageretsweho n’abandi ikaba ituma ducura imiborogo.

Utwumve Nyagasani!

Padiri KANAYOGE Bernard

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho