Inyigisho yo ku wa gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2015: MUTAGATIFU MARITA
Amasomo: 1 Yh4,7-16; Zab 34(33); Lk 10,38-42
Amagambo y’umwami wacu Yezu Kristu, nk’uko twayumvise muri iyi vanjili itubwira Marita na Mariya, atwibutsa ko twese ibyo dukora mu rugendo turimo ku isi; tuba tugamije ikintu kimwe k’ingenzi : ‘kubana n’Imana’. Kabone naho twaba tugorwa n’inshingano nyinshi zinyuranye z’iy’isi ariko intego ni iyo.
Marita na Mariya bari abakobwa bava inda imwe, ntabwo bari bahujwe gusa n’amaraso ahubwo bari banahuje ubutungane. Bombi bari biziritse kuri Nyagasani, bigatuma bamukorera bishimye igihe yari akiri ku isi. Icyo tubona ni uko Marita yashimye kwakira Yezu nk’uko wakwakira inshuti, ukora byose ngo igubwe neza . Nyamara rero turabona ko Yezu na We yari abazaniye igitunga roho, ari nacyo Mariya yakiriye. Aba bavandimwe bombi rero baruzuzanya: gukora imirimo ituma tumererwa neza cyangwa twitangira abandi no gushengerera cyangwa kuzirikana ku ijambo rya Yezu biruzuzanya.
Icyo dutangarira cyane ni uku kwicisha bugufi kwa Yezu, ugenderera buri wese. Harahirwa rero abemera kwakira Yezu mu ngo zabo. Kandi ntuzibwire ko wowe wacikanywe kuko wenda utabayeho mu gihe cya Yezu. We ubwe yaravuze ati : « ibyo mukorera umwe muri abo baciye bugufi, ninjye muba mubikoreye… » (Mt 25,40).
Ngaho rero muvandimwe, wowe twagereranya na Marita kubera byinshi ukora, dore ijambo rikuruhura: Uhererwa umugisha mu mirimo ukora kandi imvune zose uterwa no kwitangira abandi zizabona igihembo gikwiye. Dore ubu wenda uhangayikishijwe n’imirimo myinshi yo kwitangira abandi ngo urebe ko bazaba abantu beza, ibyo ni byiza. Komeza ubigerageze mu gihe ugihumeka kandi ugifite akabaraga. Mu by’ukuri, igihe uzaba ugeze iwacu h’ukuri mu ijuru ; nta mushyitsi uzaba ukibona wo kwakira, nta mushonji uzaba ukibona wo guha k’umugati wawe, ntawe ufite inyota uzabona wo guha icyo kunywa, nta murwayi uzaba ukibasha gusura, nta ntonganya zizaba zigihari ngo bakwiyambaze wunge abavandimwe, ntabwo uzaba ikibasha kujya gutabara abagize ibyago. Nta nakimwe muri byose kizaba kigihari! Aho mu ijuru rero, uzasangayo ibyo Mariya, uriya muvandimwe wa Marita yahisemo : kwibera iruhande rwa Yezu wumva kandi utunzwe n’ibyishimo biva ku ijambo rye gusa.
Muvandimwe, urashaka se gukomeza kumenya uko bizagendekera umuntu uzaba yaritanze cyane hano ku isi nka Marita uriya? Nyagasani yarabivuze igihe yabwiraga abagaragu be ati : « ndababwira ukuri : azakenyera abicaze ku meza, maze abahereze » (Lk12,37).
Twigire kuri Marita mutagatifu gukora cyane tugamije kwakira no gushimisha Imana hano ku isi ; kugira ngo tuzagere aho twicara iwacu h’ukuri mu ijuru, turuhuke tuyirangamiye mu munezero udashira. Nayo nta kabuza, izadushimira ibyiza twagiriye abavandimwe hano ku isi.
Nyagasani Yezu abane namwe.
Mwayiteguriwe na Padiri JMV NTACOGORA