Hahirwa abatoza abandi gukunda uko Yezu yadutegetse

 

Ku wa gatatu w’icya cumi gisanzwe, A, 14/06/2017

2 Kor 3, 4-11; Mt 5, 17-19

  1. Incamake y’inyigisho: 

Yezu Kristu wapfuye akazuka ni we amategeko yose agarukiraho, kugira ngo uwemera wese ahabwe kuba intungane (Rom 10,4). Ni we Data atwereka ngo tumwitegereze, tumutege amatwi kandi twitabire gutunganya ibyo adutegeka (Mt 17,5). None rero Yezu arahamagarira guhinduka abibwira ko bamwera nyamara bakabiba inzangano mu ngo zabo, cyangwa muri bagenzi babo. Twitabe ijwi rye (Yezu Kristu). Maze tubibe urukundo rwe rwonyine muri bose n’igihe cyose.

1.Muri Kristu turahategekerwa kandi tukahatetesherezwa na Roho we Mutagatifu.

Yezu Kristu akuzwe!

Tegeko rizima rya Data Uhoraho,

Tegeko rizima rya Roho Mutagatifu,

 Ruhanga rubengerana urukundo rwa Data Uhoraho,

 Uwuzurizwamo imigambi y’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu ku kitwa ikiremwa cyose,

Uduha imbaraga zo gukurikiza ibyo aduhamagarira gukora mu nzira y’urukundo rwe,

 Yezu Kristu Umutegetsi n’Umukiza wacu aje adusanga mu ijambo rye none, kugira ngo akomeze atuyobore mu nzira y’ubugingo bw’iteka.

  1. Urukundo rwa Yezu ni ikamba ry’abasukuwe n’Amaraso ye Matagatifu

Mu isomo rya mbere, Pawulo intumwa Mutagatifu, yuzuye Roho wa Yezu, araduhamagarira kubura amaso no kurangamira ikuzo ribengerana muri Kristu we uduha kugira ikizere mu Mana ihoraho. We kandi uduha imbaraga, kuko ku bwacu ntacyo dushobora kwiratana kidukomotseho. We duhererwamo ubushobozi, kuko ni we ushobora byose muri twe.  We Sezerano Rishya ridashingiye gusa ku byanditswe ahubwo kuri Roho. Iryo sezerano ritanga ubuzima buhoraho muri Roho. Koko rero Pawulo Intumwa aratwereka ko Yezu Kristu arenze kure Musa, n’ubwo Musa na we yagize igihe cye cyo guhagarara mu izina ry’Uhoraho ayoboye Abayisraheli, kandi bikamuhesha ishema imbere yabo. Nyamara ariko Pawulo Intumwa Mutagatifu yongeraho ko ntaho rwose ibyo bihuriye n’ikuzo Kristu agaragaraho cyangwa se agaragariza ku be, twe abamwemeye. Ni yo mpamvu Pawulo Intumwa yemeza ko uko byamera kose ibyahoranye ikuzo byayoyotse, ubigereranyije n’ibifite ikuzo rihanitse ryo kuri ubu. Isezerano Rishya rero ryasinyiwe mu Maraso Yezu Kristu yamishe ku musaraba, kubera urukundo Data adukunda, kubera urukundo Yezu ubwe adukunda, kubera urukundo Roho Mutagatifu adukunda, rifite imbaraga kandi izo mbaraga ni buriya bubasha nyine buha abantu ubuzima: Ubushobozi, imbaraga zo gukora ibyo Uhoraho aduhamagarira muri Yezu Kristu:gukundana nk’uko Yezu yadukunze.

  1. Ukunda Yezu ashaka ko n’abandi bamukunda bityo akamwamamaza.

Urwo rukundo rero rwa Yezu, ni Roho Mutagatifu urubaganiza muri twe. Urwo rukundo rutuma nk’uko Ivanjili ibitubwira, duharanira ko abantu bose bakwinjira muri urwo rukundo, abantu bose bamenya Yezu Kristu Rukundo ruzima, bakamukurikira bakamukurikiza, We amategeko yose yuzurizwamo, nk’uko abivuga ati: “Ntabwo naje gusenya, (niba twabivuga dutyo mu yindi mvugo), ntabwo naje gusenya, ahubwo naje gusendereza” Ntabwo naje gucubura ibyari bicagase ahubwo naje kubicuma ngo bireke kuba igicagate. Naje kubicigatira ngo bireke gucubangana no guta agaciro.

Koko rero ntabwo Yezu yaje asenya Musa avuga ko ari ibyo yihimbiye, cyangwa se ngo avuge ko Musa nta cyo yamaze.  Ahubwo Yezu yaje agaragara kandi avuga nk’uwuzurizwamo ibyo abahanuzi bavuze byose, ibyavuzwe mu mategeko ya Musa no mu bindi byanditswe. Nk’aho mbese Yezu yakavuze ati: “Bya bindi byose mwajyaga musoma, nimundebe, birujujwe”. Nk’uko nyine yabivuze asoma nyuma yo gusomera isomo i Nazareti, aho Yezu nyine yarangizaga gusoma ibyanditswe hanyuma akabigisha, akabahanurira ku buryo busendereye ababwira ati: “Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi” (Lk 4, 21). 

  1. Kwemera Yezu biduha ubuzima amategeko ya Musa atashobora gutanga 

Kubera iyo mpamvu rero, ubuzima bwacu twebwe aba Kristu, ntibushingiye ku kugira imihango runaka dukurikiza. Ubukristu bushingiye mu guhura na Yezu Kristu. Tugahindura gahunda zacu, akaba ari iye gusa ikorwa. Cyangwa se tukareka gahunda zacu, maze tukareka gahunda ya Yezu Kristu akaba ari yo ikorwa mu buzima bwacu. Kandi iyo gahunda ye nta yindi usibye kutugira intungane nka Se (Mt 5, 48), kutugira abanyampuhwe nka Se Uhoraho (Lk 6,36) adusendereza urukundo Pawulo intumwa yadusobanuriye (1Kor 13, 1-8). Umuntu rero wumva agaciro k’urwo rukundo, yihatira kurukunda abandi nk’uko Yezu yadukunze, akadupfira akazuka ngo turonke ubugingo bw’iteka. Uwo nguwo rero wabuganijwemo urwo rukundo rwa Yezu Kristu aharanira kwigisha abandi uwo Yezu ari we amubamenyesha ngo babeho kuko ari we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh14,6). Uwibaza ati: “Nakora iki kugira ngo mbeho?”, Isezerano rya Kera riramusubiza riti: “Kurikiza amategeko” (Gal 3, 9-14).  Na ho twebwe ab’Isezerano Rishya tuti: “Emera Yezu Kristu kandi umwamamaze” (Rom 10,9-10). Uko kwemera kuduhesha Roho Mutagatifu utubuganizamo urukundo (Rom 5,1-11).

  1. Ukunda Yezu akunda n’abo yameneye amaraso bose yirinda kubiba amacakubiri.

Izo mbaraga za Roho Mutagatifu ziduha gurikira Yezu Kristu no kumukurikiza. “Mbahaye itegeko rishya nimukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze, icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa bange ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh 13, 34-35).  Ibyo rero umukristu wese agomba kubizirikana kandi akabyizirikaho igihe cyose nta gukina. Kuko gucumura ku rukundo ni ukwirukana Yezu Kristu mu buzima bwacu, no mu bo twigisha inzangano. Ni yo mpamvu Yezu atuburira none agira ati: “Nuko rero uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo azitwa igiseswa mu ngoma y’ijuru. Na ho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru”.

Arahirwa rero umuntu uwo ari we wese, aho yicaye hose, aho ahagaze hose muri iyi si, wigisha abo bari kumwe gukunda abandi bose ku bwa Kristu. Ntabwo ari mu magambo cyangwa se mu bitekerezo. Ahubwo bigaragarira mu buzima: ibyo uvuga buri munsi, uvuga abandi nabi, ubatuka, ubatoteza se, uri kure cyangwa hafi, ibyo byose ni ibisenyarukundo. Ni yo mpamvu umukristu ahora arengera urukundo muri we no mu bandi. Ikintu cyose cyaruhuganya akagihunga akacyanga mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu Rukundo ruzima.

  1. Umwanzuro: Roho Mutagatifu nadusendereze urukundo mu izina rya Yezu. 

Kubw’amasengesho y’Umubyeyi Bikira Mariya, n’Abatagatifu bose, Roho Mutagatifu natumanukireho mu izina rya Yezu,  atubuganizemo urwo rukundo. Maze Yezu Kristu yuzurize muri twe amategeko yose aduha gukura nyabyo mu rukundo rwe. Kuko urwo rukundo ari rwo rubumbye amategeko (Rom 13,10);

Ngwino Roho Mutagatifu.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!

Padiri Jérémie Habyarimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho