Inyigisho yo ku wa 2 Kamena 2013: Isakramentu Ritagatifu, Umwaka C
Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Intg 14, 18-20; 2º. 1 Kor 11, 23-26; 3º. Lk 9, 11b-17
Hahirwa abatumiwe ku Meza ya Nyagasani
1.Isakaramentu ritagatifu
Twishimiye cyane kongera guhimbaza Umunsi Mukuru w’Isakaramentu ritagatifu. Isakaramentu ritagatifu, ni wo mutima w’ubuyoboke bwacu muri Kiliziya yashinzwe na YEZU KRISTU ku ntumwa cumi n’ebyiri. Twongere tubisubiremo: YEZU ntiyatoye imirwi ibiri cyangwa itatu y’intumwa. Yatoye umurwi umwe gusa ugizwe n’abagabo cumi na babiri. Ikindi kandi, YEZU ntiyashinze kiliziya ebyiri. Kiliziya ni imwe itunganye gatolika kandi ikomoka ku Ntumwa.
Kugeza uyu munsi kuzakomeza mu ndunduro y’ibihe, iyo Kiliziya, ni yo itambagiza Isakaramentu ritagatifu kugira ngo yibutse isi yose ko YEZU KRISTU ari We Mukiza. Ni We ubumbye amabanga yose y’Ingoma y’Imana. Ni We wenyine ufite ububasha bwo gukiza abantu ibi byuzuye. Ariko na none atambagira mu mpande zose z’isi agakiza ababikeneye nk’uko byagenze no mu gihe yari mu butumwa muri Israheli. Nta muntu ahatira kumwemera no kumukurikira. Mu kuri ariko, abiyemeje kumukurikira arabakiza. Ni We ubaha amahoro yuzuye ashushanywa n’uriya Melikisedeki, umwami w’umurwa w’amahoro.
Muri iki gihe ku buryo bw’umwihariko, YEZU KRISTU ashaka gutambagira mu mpande zose z’isi kugira ngo abantu nibamurangamira bakizwe intambara zibakemba mu mitima. Nibamurangamira, barasubiza inkota mu rwubati bareke ibitwaro begeranyije bagamije gusenya ibyiza Imana yaremye. Nimucyo dushyireho umwete dusenge, dushengerere YEZU KRISTU muri UKARISITIYA, kugira ngo biriya bitwaro byavuye mu Burusiya bigana muri Siriya bireke gukoreshwa; ibitwaro bicurirwa muri Amerika bigacuruzwa mu bihugu bikennye, bihindurwemo ibikoresho bifitiye bose akamaro; amacumu abantu baterana mu Karere k’ibiyaga bigari n’ahandi ahoshe tugire amahoro. Niba bitagenze bityo, isi izaba isa n’aho ivuga ko YEZU KRISTU atari ISAKARAMENTU ry’Imana Data Ushoborabyose.
2. Isakaramentu ry’ukuri
Abantu batari bake bakunze gukururwa n’ibitangaza. Ibyinshi muri byo aba ari ukuri kutavuguruzwa. Nk’ibitangaza YEZU KRISTU yakoze muri Israheli, nta we ubihakana usibye ko kubera imyaka myinshi ishize bamwe babyumva nk’imigani isanzwe y’abantu igamije inyigisho zibafasha kwitwara neza! Ni akumiro! Cyakora abagerageza kwigishwa kenshi no gusenga, bazi ko ibyo bitangaza bya YEZU ari impamo. Wahakana ute ibitangaza byabereye i Fatima muri Portugal? Kuba umunsi umwe abana babonekewe barahawe Ukarisitiya n’umumalayika, wahakana ute ko ari igitangaza? Ibyabereye i Lurude wabihakana ute? Ese ibibera mu Ruhango n’ahandi hakorerwa isengesho ryo gusabira abarwayi, si ibitangaza bya YEZU se? Abantu benshi bakururwa n’ibitangaza kandi bamwe muri bo bakemera kandi bagakira kuko biboneye ibitangaza bya YEZU WAPFUYE AKAZUKA.
Nyamara hari igitangaza gikorwa buri sagonda, buri munota, buri saha na buri munsi ku isi. None se hari umunsi ushira ku isi hadatuwe IGITAMBO CY’UKARISITIYA? UKARISITIYA cyangwa MISA NTAGATIFU, ni igitangaza gikomeye gikorwa mu izina rya YEZU KRISTU. Ese ni nde uhakana ko guhindura UMUGATI UMUBIRI WA KRISTU ari igitangaza? Ni nde se wavuga ko DIVAYI idahinduka AMARASO YA KRISTU? Uwataye ukwemera, uwabaye Nkonjariva mu bukristu, uwo ni we witarura ibyiza bihebuje turonkera muri UKARISITIYA.
Pawulo intumwa asobanura neza ko Nyagasani ubwe yamuhishuriye ko umugati yamanyuye ku wa Kane Mutagatifu wabaye UMUBIRI WE rwose na divayi ihinduka AMARASO ye y’Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka. Nyagasani YEZU ubwe yumvishije Pawulo ko inshingano yahaye intumwa ze izabera bose isoko y’umukiro: “ …igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani kugeza igihe azazira”. Nizere ko nta we ugita igihe avuga ngo kuki tudahazwa ku mubiri n’amaraso bya KRISTU! Muri UKARISITIYA (umugati wahinduwe umubiri wa KRISTU), duhabwa YEZU rwose. No mu MARASO YE (Divayi yahinduwe amaraso ya KRISTU), tumuhabwa byuzuye. Wahazwa ku mubiri, wahazwa ku maraso, kimwe muri ibyo kiragukiza rwose.
3. Dore ukiza ibyaha by’abantu
Turangamiye YEZU KRISTU nk’UMUKIZA. Ni We Ntama w’Imana Ukiza ibyaha by’abantu. Icyaha gikomeye cy’isi (le péché du monde, peccatus mundi, pecado del mundo), ni uguhakana Imana. Ni ugushaka kwiberaho nk’aho Imana itabaho. Ni ukwiryohera mu by’isi iby’ijuru bigaterwa umugongo. Nyirubutungane Papa aherutse kutwibutsa ko kubaho neza birenze urugero no kubiharanira bituma abantu badakurikira Imana y’ukuri. Abepiskopi benshi bamaze iminsi bibutsa abanyaburayi ko bakwiye no gutekereza bakareba niba imwe mu mpamvu y’ibintu byifashe nabi itari uko kwanga gukurikira YEZU KRISTU. Isi iragirijwe kuko imico mibi cyane isenya ubukristu itangiye kototera ibihugu by’Afrika ijyanywe n’abamisiyoneri ba Sekibi!
Barahirwa batumiwe gusangira ku meza ya Nyagasani. Abo ngabo barangamira Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu. Bitabira guhazwa ibyiza bye bishingiye ku MUBIRI WE. Twagize amahirwe aturemera UKARISITIYA ayigira UMUBIRI WE, twagize amahirwe yo kubasha gusukurwa na we mri PENETENSIYA uko tubishatse. Na ho ubundi iyo bitaba ibyo, nta we uba agihumeka!
Abitabira ubutumire bwe, ni na bo bashobora gufasha isi mu bibazo irimo bitoroshye. Hari abicwa n’inzara cyangwa babayeho nabi mu Burayi, muri Afrika n’ahandi. Umutima wo gusaranganya no gusangira tuwuburira he? Yego nta we ushobora kurangiza burundu ibibazo by’ubukene cyangwa by’uburwayi, ariko umutima wo gufatanya nk’abavandimwe tuwukomora kuri YEZU KRISTU WE RUKUNDO RUZIMA. Na ryo ni isomo tuvoma mu ivanjili ya none: YEZU yatubuye imigati ahereye ku yo bari bazanye kandi aba ari bo bamufasha isaranganywa ryayo. Mu kwitabira ubutumire bwe turonka ubuzima bushya tugatera imbere mu buvandimwe tumaze gukizwa ibyaha byari byaraduheranye.
4. Dusoze…
Dusabirana kwivugururamo ubucuti na YEZU KRISTU. Kwitabira kenshi kujya mu misa, guhabwa Penetensiya no guhazwa UMUBIRI wa KRISTU, ni ho dukura imbaraga za roho zitwuzuza ibyishimo by’ab’ijuru n’URUKUNDO rwe dushyira abo duhura na bo bose. Dusabire abana n’urubyiruko gukurana umutima ukunda YEZU KRISTU muri UKARISITIYA, azabakiza ibyabahindanya byose.
Dusabira abavandimwe bacu batoterezwa ubukristu bwabo hirya no hino ku isi. Twifatanye kuri iki cyumweru n’Umubyeyi wacu Papa Fransisko mu isaha yo gushegere YEZU KRISTU UMUKIZA WACU kugira ngo atabare roho zimerewe nabi.
Dusabira abantu bose bamerewe nabi kubera inabi ya muntu mu bihugu urugamba rwa Sekibi w’intambara (Sentambara, Gashozantambara) rwambikanye, be kwiheba, barangamirane icyizere Uwishwe ari Umuziranenge ariko ubu akaba yicaye ku ntebe y’ikuzo mu ijuru.
YEZU KRISTU ASINGIZWE MU ISAKARAMENTU RITAGATIFU RY’UKARISITIYA.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.
Padiri Cyprien BIZIMANA