Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Nyagasani

Ku cya 28 Gisanzwe, A, 15 Ukwakira 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Iz 25, 6-10a

Zab 22, 1-6

Isomo rya 2: Fil 4, 12-14.19-20

Ivanjili:  Mt 22, 1-14 (cg. 1-10)

Kuri iki cyumweru Nyagasani Imana Data Ushoborabyose aratwibutsa ko yatumiye abantu bose gusangira na we ubuzima bw’iteka. Abatumiwe mu ikubitiro ariko, bariyangiye. No mu bo yahamagaye bavuye amayira yose, na bo habonetsemo abarangije baguye mu muriro utazima kuko nta mwambaro w’ubukwe bari biyambitse. Ibi bintu birakomeye.

Umwami uvugwa, ni Imana Data Ushoborabyose. Ubukwe ni ubwami bw’ijuru. Abo yatumye ni abahanuzi yohereje mu Bayahudi. Abo bayahudi bamaze kwanga ubutumire, Nyagasani yohereje Umwana we bamubamba ku musaraba maze ubunangizi bwabo buba burimonogoje. Icyakurikiyeho, ni ukohereza intumwa mu mahanga yose kuzana abanyamahanga n’abanyabyaha buzura icyumba cy’ubukwe. Barigishijwe baryoherwa n’Inkuru Nziza y’umukiro baricuza bemera Imana y’ukuri ya Isiraheli. Abantu bose bo mu moko yose ya buri hanga ubu bahuriye mu muryango mushya w’abana b’Imana, bacungujwe amaraso y’igiciro gikomeye cya Ntama wishwe ariko akazuka aronkera abe ubuzima bw’iteka. Uko bwije n’uko bukeye, Yezu Kirisitu akenura abo batumirwa bose. Ababwiriza uko bagomba kwifata mu nzu ye. Bamutega amatwi bakarangwa n’umutima ukeye wuzuye urukundo rwe. Uwo ni wo muhamagaro wabo. Bambitswe umwambaro wera de. Ni wo baserukana mu bukwe bw’Umwana w’Imana. Iyo bawuhindanyije bawuzuza ibizinga, bagasigara n’utuvurivundi. Bene abo rero bagera mu cyumba cy’ibirori bakabura icyicaro. Ni cyo bisobanuye ibijyanye na wa wundi Umwami yasanze yambaye ibicabari cyangwa ibicocero. Ngo yajugunywe hanze aho azaririra agahekenya amenyo ubuziraherezo.

Ivanjili tuyivanemo inama ikomeye. Uwo muntu winjiye mu cyumba cy’ubukwe ari akavurivundi, yananiwe no kwisobanura. Ngo umwami yamubajije impamvu yaje nta mwambaro w’ubukwe. Aho gusubiza ngo yarajunjamye. Buriya yagombaga gupfukama agasaba imbabazi akagirirwa ikigongwe agashyirwa aho asukurwa kurushaho. Uko twitabira ubutumire umwami wacu atugezaho, ni na ko tugomba kugenda tuvugana na we tumusobanuza icyo tugomba gukora kugira ngo twisukure. Gukurikira Umwami usumba bose, si ukujunjama. Ni ukwireba ukisukura. Ni ugutinyuka kuvugisha uwo mwami umusaba kugufasha kwisukura. Ni ukumwitwaraho kandi umusaba imbabazi.

Duhore twiteguye umunsi azazira azatujyane mu bwami bwe gusangira na we mu byishimo bidashira. Nidukurikiza Amategeko ye, tuzabana na we iteka mu byishimo aho kugira ngo twinjire mu mwijima n’agahinda. Biragatsindwa iteka ryose.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose nka Tereza wa Avila duhimbaza none, badusabire ku Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho