Hahirwa abemera batabanje kwirebera

Ku wa 3 Nyakanga 2018: Mutagatifu Tomasi intumwa

Amasomo: 1º. Ef 2, 19-22; Zab 117 (116), 1-2; Yh 20, 24-29

1.Intumwa izwi cyane

None turahimbaza umwe mu ntumwa cumi n’ebyiri Yezu Kirisitu yitoreye mu ikubitiro ry’ubutumwa yakoze imyaka itatu ahereye mu Galileya, Samariya na Yeruzalemu muri Yudeya. Tomasi intumwa ari mu bazwi cyane bakurikiye Yezu. Azwi cyane kubera ukuntu yanze kwemera ko Yezu yazutse. Yagombye gutegereza umunsi Yezu yongeye kubonekera intumwa ze Tomasi na we ahibereye. Yari yavuze ko azemezwa no kwibonera inguma mu rubazu, mu biganza ku birenge no ku mutwe. Ubuzima bwe bwose bwagaragaje ko koko mu by’ukuri kuriya gushidikanya kwe atari ubuhakanyi, ahubwo ni uburemere bw’ ibanga ry’izuka abantu bari bumvise bwa mbere mu mateka yabo. Wasanga amarangamutima yagaragaje yaratewe n’igishyika gihambaye kivanze n’amatsiko n’amashyushyu yo kwibonera Yezu ari muzima. Cyakora ugushidikanya kwe, hari icyo kutwigisha.

  1. Igipimo cy’ukwemera

Icya mbere, tuzirikane ko izuka rya Yezu ryabaye igikorwa gihambaye Imana yagaragarije isi. Ku ruhande rwayo ariko, ntitwavuga ko ibyo bidasanzwe. Imana Data Ushoborabyose, ni Ushoborabyose nyine. Ariko kuri twe buri kantu kose tubonye katinjira mu bwenge bwacu, turagatangarira cyane. Ni aho ubwenge bwacu buba bugarukira. N’ubundi kandi ntitwaseka Tomasi mu gihe na n’ubu abantu benshi banabatijwe batiyumvisha iby’izuka rya Yezu. Yego twese duhanika muri za kiliziya turirimba ngo twemera ko yazutse akaba aganje mu ikuzo ry’Imana…Uko biri kose nta n’umwe ubyumva ijana ku ijana. Ese si na yo mpamvu tuba kuri iyi si ubuzima bw’izuka rya Yezu butaturanga! Duheruka tubiririmba ku cyumweru, ariko uwo munsi urangira twiberaho bihabanye n’izuka rya Yezu Kirisitu. Ese ni nde urizirikana buri kanya? Ni nde se buri munota aba azirikana ko ubuzima bwe bugomba kumurikirwa n’izuka? Ni nde se utekereza ku rupfu rwe rumutegereje? Ese n’iyo abitekereje yiyumvamo amatsiko yo kuzahinguka mu irembo ry’ijuru no kubona abatagatifu bariganjemo? Ntitukigere dutinda cyane kuri kuriya gushidikanya kwa Tomasi. Ahubwo duhore twibaza aho igipimo cy’ukwemera izuka kigeze muri twe. Tuzi neza ko iyo Yezu atababonekera ari muzima batari gukomera mu kwemera.

  1. Ese dukeneye kubonekerwa?

Ikindi twakwibaza: Ese dukeneye kubona Yezu ku maso y’umubiri kugira ngo twemere? Amagambo Yezu yabwiye Tomasi ati: “…hahirwa abemera batabanje kwirebera”, ni inyigisho yahawe abazemera bose uko ibisekuru bizagenda bisimburana. Yezu Kirisitu yari azi neza ko igihe cye cyo kuba muri iyi si cyarangiye. Yari azi neza ko atazigaragariza isi nka mbere ataricwa. Muri ariya ya magambo, yigishije intumwa n’abazazisimbura ko ukwemera kuzakwira ku isi kubera umuhate bazagira mu kwamamaza izina rye nta bwoba, nta kuvanga amasaka n’amasakaramentu nta no gushamadukira iby’isi, nta guhakwa ku bagenga b’isi. Ni ko byagenze, intumwa zamamaje hose Inkuru Nziza. Tomasi we yagiye mu Buhinde. Aho ni ho yamamaje Yezu Kirisitu ariko abatware baho bashirwa bamusogose inkota ku wa 3 Nyakanga muri 72.

Ntidukeneye ibonekerwa kandi si na bwo buryo bw’ibanze Imana ikoresha kugira ngo abantu bamenye Umwana wayo Yezu Kirisitu bakire Roho we Mutagatifu. Cyakora uwaduha ngo abantu babaho nka ba Nyamurwanyakirisitu babonekerwe bahinduke isi igire amahoro. Mu mateka, Yezu yabonekeye abantu gake cyane. Mu ntangiriro bwo yamaze iminsi mirongo ine yose abonekera abo bari baramukunze kuva mu ntangiriro. Ntiyigeze abonekera ababwishe n’abamutoteje. Yabonaga ntacyo byabamarira. N’ubu kandi, kugira ngo tubone Yezu bisaba kwemera cyane Ukuri kwe no kumukunda kuruta byose na bose. Uwujuje ibyo kandi asaba buri munsi, ni we ugenda ahishurirwa ibanga rya Yezu Kirisitu. Ubuzima bwa gikirisitu, ni ukwemera izuka rye, kumukunda no gutegereza umunsi mukuru tugeze mu ijuru.

  1. Kudasubira inyuma

 Yababonekeye kugira ngo akomeze ukwemera kwabo bidasubirwaho. Kandi koko intumwa zose n’abigishwa benshi batangiye kumwamamaza kuri Pentekositi ku buryo batigeze basubizwa inyuma n’ibitotezo by’abataramenye Urukundo nyampuhwe rwa Yezu Kirisitu. Ubu twe tuzi ko ayo mateka amaze imyaka irenga ibihumbi bibiri. Twe twigishijwe Inkuru Nziza, twe twiboneye kandi tukabwirwa ibikorwa bihambaye abatubanjirije bakoreshejwe n’ukwemera, ubu nta mpamvu dufite yo kugenda biguruntege mu kwemera no kwamamaza Yezu Kirisitu. Ni ngombwa guhora dusaba uko kwemera kugira ngo muri twe kwiyongere gukomere cyane. Ni ngombwa kugusabira isi kugira ngo abantu benshi bashoboka baronke ukwemera bakwishimire maze bakwamamaze bagaragaza ubuzima bwahindutse bushingiye ku Rukundo rwa Kirisitu, bwa bundi budashobora gucudika na Sekibi, bwa bundi bugaragazwa n’Urukundo rudashobora kwishimira akarengane n’ubuhemu bwose.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi wacu Bikira Mariya aduhakirwe. Tomasi we uri mu rwererane rw’ijuru adusabire gukomera ku Kuri kwa Yezu Kirisitu kugeza ku isaha tuzagirayo kumureba.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho