Hahirwa abemera batabanje kwirebera

Ku ya 03 Nyakanga 2013: Mutagatifu Tomasi Intumwa

Padiri Cyprien BIZIMANA

Amasomo: 1º. Ef 2,19-22; 2º.Yh 20,24-29

Duhimbaje Umunsi Mukuru wa TOMASI INTUMWA. Ni umwe mu nkingi 12 za Kiliziya. Hamwe n’abandi bahamije ukwemera kuzuye muri YEZU KRISTU wapfuye akazuka. Babaye batyo ikibanza YEZU KRISTU yubatsemo inzu ye arayikomeza. Ingoro Ntagatifu duhuriyemo twese, tumenye ko yakomejwe n’intumwa n’abahanuzi. Ni ko Pawulo Intumwa yatwibukije. Yagira ngo duhore twishimira ko turi mu bumwe bw’abo bantu babayeho ari intwari zabyirukiye gutsinda. Kunga ubumwe na bo, biduha kubarirwa mu bwoko bw’abatagatifujwe tukareka kuba abanyamahanga, abacakara n’abasuhuke. Umuvandimwe wese wabatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, akwiye kwishimira ko afite uruhare mu gukomeza Ingoro y’Imana mu bantu. Mu gihe yihatira kuba na we umuhanuzi, agaragaza atyo ukwemera gukomeye. Pawulo yise abakristu ba mbere abahanuzi kuko bose babagaho bashyize imbere kwamamaza Imana ishoborabyose Se wa YEZU KRSTU bunze ubumwe n’ab’ijuru ku bwa Roho Mutagatifu. Abo bakristu babayeho gitwari maze urugamba bararutsinda bunze ubumwe n’inkingi za Kiliziya.

Iyo duhimbaje umunsi mukuru w’intumwa ya YEZU iyo ari yo yose, bitwongerera imbaraga mu busabaniramana. N’iyo duhimbaje umukristu wese Kilizya yeretswe ko yabaye urugero rufatika mu kubaka ingoro y’Imana, na byo bidutera imbaraga. Ni koko kuko tuzi neza ko abo bavandimwe badusabira cyane kandi ko batwifuriza kuzarangiza ubuzima bwacu hano ku isi twinjira mu Rumuri barimo. Hari benshi cyane tutazi bari kumwe na bo. Abenshi muri twe natwe icyo twimirije imbere si ukwandikwa mu bitabo by’abatagatifu ku buryo isi yose itumenya. Icyo duhibibikanira ni ukuryoherwa no kubana na YEZU KRISTU maze mu bwiyoroshye tugatambuka mu bigeragezo by’iyi si tudahindanyijwe.

Muri iyi minsi abavandimwe bazi uru rubuga bakomeje kutubwira ko byaba byiza ko inyigisho ya buri munsi yajya iherekezwa n’ubuzima bw’umutagatifu. Icyo cyifuzo twaragishimye kandi tuzagerageza maze igihe cyose uwateguye asoze aduha incamake y’urugero rw’umutagatifu w’uwo munsi cyangwa undi wese yahitamo. Ni byo kuko burya ubundi Ivanjili n’inyigisho ivomwamo hari igihe byumvikana nk’ibitekerezo by’abantu. Ariko iyo turangije tuvuga tuti: “Iri Jambo twumvise n’inyigisho twavomyemo, hari umuntu wabyujuje gutya na gutya...”. Ni ubuhamya bwubaka Kiliziya. Tuzagerageza uko dushoboye. Icyo twasaba abavandimwe, ni ukudufasha kubona abandi benshi dufatanya muri ubu butumwa butagira uko busa.

Tugarutse ku Ijambo ry’uyu munsi, hari ikintu gishobora kudutangaza: kuba intumwa zaragombye kubonekerwa kugira ngo zemere ko YEZU KRISTU yazutse! Urugero rugaragara muri uko kubanza gutegereza ibonekerwa, ni TOMASI intumwa duhimbaza none. We rwose yareruye avuga ko igihe cyose azaba ataribonera YEZU WAZUTSE atazemera. Amaze kumubona ariko, ntiyongeye gushidikanya ahubwo yahamije ukwemera agira ati: “Nyagasani Mana yanjye”.

Isomo tuvanamo ni uko IZUKA RYA YEZU KRISTU ari ikintu kirenze kure ubwenge bwacu. None se ko abantu batari bake bakomeje gushidikanya kandi hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri ibitangaza by’ijuru bidahwema guhamya ko YEZU ari muzima! Muri ziriya ntangiriro byari ngombwa rwose kubonekerwa na YEZU KRISTU ubwe kugira ngo batazabaho bashidikanya kandi ari bo kibanza cy’Ingoro y’Imana mu bantu. Ni na yo mpamvu YEZU KRISTU yabiyeretse bose nta n’umwe usigaye. Ariko rero ubwo buryo si bwo yateganyaga iminsi yose. Ni yo mpamvu yemeje ko abazemera mu mateka yose ya Kiliziya bahirwa. Yahamije atyo ko benshi bazamwemera atari uko agombye kubabonekera. Ni ko byagenze kandi ni na ko bikomeje kugenda. Abo abonekera ku buryo bumwe n’intumwa ni bake cyane. Tuzi ko iyo ababonekeye batigera bongera gushidikanya kandi abantu bakomezwa n’ubuhamya bwabo.

Ni nk’iyo ab’ijuru bashatse ko BIKIRA MARIYA abonekera umuntu uyu n’uyu w’aha n’aha…Si ko twese abajyayo tumubona ariko abamubonye bagira ukwemera gukomeye maze natwe tukaboneraho. Si ko twese twamubonye i Kibeho. Alfonsina, Nataliya na Mariya Klara baramubonye. Ibyo byateje intambwe ikomeye ubukristu mu Rwanda. Twese twifuza kumubona tutagombye kubanza gupfa, ariko ntidutegeka Ab’ijuru. Tugomba kwemezwa n’ibyo badahwema kudukorera.

Aho amagingo ageze nta n’umwe muri twe wari ukwiye guhora ashidikanya kandi uko bwije n’uko bukeye arushaho gusatira umunsi Nyagasani yigeye wo kumwinjiza Kiruhuko cye mu byishimo bitagereranywa. Hahirwa kandi umuntu wese wibonera YEZU KRISTU MURI UKARISITIYA. Ni cyo gitangaza YEZU KRISTU atugaragarizamo iby’ijuru ariko birababaje kuba dusa n’aho tutabyemera. Arahirwa umuntu wese wamwiboneye muri Ukarisitiya. Ajye abitangira ubuhamye. Uko ntuye misa niyumvisha ko ndi kumwe na YEZU KRISTU n’Ab’ijuru bose ku buryo buteye ubwuzu burenze ibyo dushobora gutekereza byose.

Tuarangize tuvuga ko ubuzima bwa TOMASI intumwa butazwi cyane. Icy’ingenzi ni uko twishimira ko kuba yarabonye YEZU WAZUTSE byamuteje intambwe agaharanira kumwamamaza mu mahanga menshi. Amateka y’ubuyoboke ahamya ko TOMASI uwo yogombye no kujya mu Buhinde ashishikajwe no kumenyesha Abahinde bose YEZU KRISTU. Twibutse ko ariko n’ubundi icy’ingenzi tumenya ku ntumwa ari uko bemeye mu bihe by’ikubitiro gukurikira YEZU KRISTU none amazina yabo yose akaba yanditse mu Ijambo ry’Imana. Ikindi kivugwa ni uko mu kinyejana cya gatandatu, bimuriye umurambo wa TOMASI ahitwe Edesa mu cyahoze ari Mezopotamiya.

TOMASI intumwa aduhakirwe duhamye ukwemera kwacu ubudatuza. YEZU KRISTU wapfuye akatwuzuzamo ubuzima asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.

P. Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho