Hahirwa abemera

Amasomo matagatifu y´icyumweru cya Gatandatu gisanzwe C:Yer 17,5-8; Zab1, 1ab.2,3,4.6; 1Kor 15,12.16-20; Lk 6, 17.20-26.

Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe iteka ryose. Kuri icyi cyumweru  cya gatandatu cy´umwaka usanzwe,  Umuhanuzi Yeremiya aratwibutsa ko hahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko uhoraho amubera ikiramiro. Iyi nyigisho y´uyu muhanuzi rero ikaba ifitanye isano n´Ivanjili ndetse na Zaburi y´uyu munsi ivuga iti”Nyagasani Mana, ni wowe mizero yacu n´ibyishimo byacu(Zab 1). Ibi byishimo n´umunezero nibyo bitwongerera ukwemera bityo tukagira ukwizera guhamye  k´uko  tuzazukira muri Yezu Kristu wapfuye akazukira kudukiza. Urupfu n´izuka rya Kristu Yezu nibyo pfundo ry´ukwemera n´ukwizera kwacu nk´abakristu. Bityo rero, bakristu bene data, hahirwa abemera kandi bahimbazwa n´amategeko y´Uhoraho. Ayo mategeko yose ahuriza ku Rukundo. Uyu munsi, Yezu arakubwira , wowe nanjye, ati :”Murahirwa”. Iryo n´ijambo riduhumuriza mu buzima bwacu bwa buri munsi, kumva ko uri umunyehirwe. Aho uri hose n´uwo uri we  wese urahirwa niba Yezu akwerekeza ho amaso maze nawe ukamurangamira nta buryarya maze ukamenya ko ari We gakiza kacu. Yezu ashaka ko tumumenya kandi tukamurangimira kugirango ibyishimo byacu bisendere. Ni ngombwa kumenya ko atubona kandi aturinda amakuba yose aho turi hose  kuko ariwe Murengezi wacu nyakuri. Nagombye kwibaza iki kibazo rero: Ese  mu banyehirwe Yezu avuga ndimo?(Reba Lk6,20-22). Niba ntari umunyehirwe se, nzi ko ndi mu bagowe?(Reba Lk 6,24-26). Nk´abanyehirwe, Yezu arashaka ko tugendera mu rumuli, tukavugisha ukuri mu buzima bwacu bwose. Kubaho twitandukanije n´Imana niyo magorwa yacu.

Bakristu bavandimwe rero, turahirwa igihe badutuka, bakadutoteza ari kristu tuzira kuko ingororano  yacu tuyitegereje imbere. Mu mirongo ya nyuma y´Ivanjili y´uyu munsi, Yezu aratuburira avuga ati”Muragowe igihe cyose abantu babavuga neza , kuko ari uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi b´ibinyoma”. Ni ngombwa rero kumenya gusesengura ibyo twumva, ibituvugwaho cyangwa duhura nabyo mu buzima kugirango dukuremo icyiza kiruta ibindi kandi tudateshuka inzira nziza y´umukiro wacu, ari we Yezu Kristu wapfuye akazuka.  Nitwisubireho rero duhinduke kandi twemere Inkuru Nziza kuko ariyo yonyine itugeza ku Ihirwe nyaryo, ubuzima by´ibyiringiro  birambye n´umunezero uhoraho. Twirinde gutungurwa n´amakuba ayo ariyo yose kuko  tugifite igihe cyo kwihana  maze tugakizwa.

Bikiramariya Mubyeyi w´Imana n´uwacu ugume udusabire ku Mwana wawe. Nyina wa jambo guma utubere ishuli ryo gukunda no kwiyoroshya. Mubyeyi wa Yezu ´uwacu guma uturangaze imbere maze duhore tugana inzira y´Ijuru. Mwamikazi wa Kibeho urajye udusabira twese abaguhungiraho. Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho