Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza

Ku wa gatandatu w’icya 27 gisanzwe A

Amasomo: Gal 3, 22-29; Zab 105 (104), 2-3, 4.6, 5.7; Lk 11, 27-28

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.

Nimucyo dushimire uyu mugore tumaze kumva mu Ivanjili y’uyu munsi ikurikira iyo twumvise ejo hashize. Mu gihe bamwe mu bari bateze amatwi Nyagasani Yezu kandi banareba uko amenesha roho mbi barimo bamutuka ngo “Belizebuli, umutware wa roho mbi ni we yirukanisha robo mbi” (Lk, 11, 15), uyu mugore we yanyuzwe n’inyigisho ze, yakirana ukwemera ibimenyetso yakoraga. Yagize ubutwari, ntiyagira ubwoba bw’abahinyuraga Nyagasani, ntiyatinya amaso y’abo bari kumwe, maze arangurura ijwi rwagati mu mbaga, abwira Yezu ati “Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje!” (Lk 11, 27). Uyu mugore yavugishije umutima we wose n’igishyika cy’umubyeyi uzi neza ibyishimo n’ishema umwana mwiza atera uwamwibarutse. Twe tuzi neza ko iyo nda n’amabere yavugaga ari iby’Umubyeyi Bikira Mariya.

Koko, Bikira Mariya arahirwa! Ni we Imana yahaye icyubahiro cyo kuba umubyeyi w’Umwana wayo. Twibuke igihe Malayika Gaburiyeli amuzaniye ubwo butumwa; yasuhuje umwari Mariya nk’uwo Imana yasenderejemo ubutoneshwe bwayo, agira ati “Ndakuramutsa mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe” (Lk 1, 28). Igihe Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya wari uje kumusura, Roho Mutagatifu yamuhishuriye ibanga mubyara we yari atwaye, maze na we ariririmba icyo cyubahiro Imana yamugiriye mu bagore bose, arangurura ijwi agira ati “Wahebuje abagore bose umugisha n’Umwana utwite arasingizwa! Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere?” (Lk 1, 43).

Bavandimwe, nka Malayika Gaburiyeli, nka Elizabeti mutagatifu, nk’uyu mugore wo mu Ivanjili, natwe duhe Bikira Mariya icyubahiro kimukwiye. Ni we watubyariye Yezu Kristu Umwana w’Imana. Dutinyuke natwe turangurure ijwi, maze twamamaze ibitangaza Nyagasani yamugiriye. Tubitangaze hose. Tumubwire abatamuzi kugira ngo na bo bamumenye kandi bamenye n’Uwo yabyaye, ari We Nyagasani Yezu Kristu, Umukiza wacu.

Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje!” Nyagasani Yezu yumvise uwo mugore, yakira n’amagambo ye yakuzaga Umubyeyi we Bikira Mariya. Ariko yahise amuteresha indi ntambwe, agira ngo amwumvishe neza icy’ibanze cyahesheje nyina icyubahiro n’ihirwe. Yezu ati “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza!” (Lk 11, 28).

Aya magambo ya Yezu ntagabanura na busa icyubahiro nyina ahabwa no kumutwita no kumwonsa, ahubwo aramukuza kurushaho. Koko rero, Bikira Mariya ni we rugero rw’ibanze rwo gutega amatwi ijambo ry’Imana ryamuteguriraga kuzatwara ibanga ry’Umwana wayo. Ibi yabigaragarije mu buryo yafashe umwanya wo gutega amatwi Malayika Gaburiyeli, akakirana ukwemera ubutumwa yari amuzaniye, nuko akemera ko ugushaka kw’Imana kumwuzurizwamo. Ati “Ndi umuja wa Nyagasani: byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1, 38). Bikira Mariya ni we koko w’ibanze wemeye kwakira umugambi Imana yari yarateguye kuzuriza mu Mwana wayo Yezu Kristu. Ibi na byo Elizabeti yarabihishuriwe, maze mu ndamutso ye, yongeraho ati “Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba” (Lk 1, 45). Bikira Mariya ni we wabikaga byose mu mutima we (Lk 2, 51) kugeza igihe munsi y’umusaraba Umwana we umuturazeho Umubyeyi abinyujije kuri Yohani Intumwa: “Mubyeyi, dore umwana wawe” (Yh 19, 26).

“Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza!” Nyagasani Yezu yavuze aya magambo atayerekeza kuri Bikira Mariya gusa, ahubwo yanayaganishije no ku bandi benshi. Yashatse kutwumvisha ko ihirwe rivubuka mu kumva ijambo ry’Imana no mu kurikurikiza atari iry’Umubyeyi we gusa. Ahubwo Bikira Mariya ni we rugero; bityo iryo hirwe rikagabirwa n’abandi bose bagera ikirenge cyabo mu cye. Ibi biratwibutsa n’ahandi Nyagasani Yezu yerekanye ko ijambo ry’Imana ari ishingiro ry’isano isumba iy’amaraso. Ati “Mama n’abavandimwe banjye, ni ab’umva ijambo ry’Imana, bakarikurikiza” (Lk 8, 21).

“Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza!” Bavandimwe, nk’Umubyeyi wacu Bikira Mariya, natwe dukunde kandi dushishikarire gutega amatwi ijambo ry’Imana. Tujye turyakirana ubwuzu. Dufate umwanya wo kurizirikana mu kwemera no mu bwitonzi. Ariko cyane cyane, duharanire kurikurikiza mu buzima bwacu bwa buri munsi. Yakobo intumwa ni we utugira izi nama z’ingirakamaro: “Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya. Koko rero, niba umuntu ateze amatwi ijambo ariko ntarikurikize, amera nk’umuntu urebera mu ndorerwamo isura yavukanye; iyo amaze kwireba aragenda, agahita yibagirwa uko yasaga. Naho uwibanda ku itegeko rihamye, ari ryo ry’ubwigenge, kandi akaryizirikaho, atari uryumva akaryibagirwa, ahubwo akarikurikiza: uwo nguwo azagira amahirwe mu bikorwa bye” (Yak 1, 22-25).

Arahirwa rero umuntu wese wumva ijambo ry’Imana kandi akarikurikiza! Tubisabirane twisunze Umubyeyi wacu Bikira Mariya. Amen.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Diyosezi ya Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho