Inyigisho yo ku ya 11 Ukwakira 2014, kuwa gatandatu w’icyumweru cya 27 gisanzwe, Umwaka A.
AMASOMO : Gal 3,22-29; Zab 104,2-3,4.6,5.7; Lk 11,27-28.
Nyagasani Yezu aratwifuriza none kubarirwa mu bahire kuko twihatira kumva ijambo rye tukihatira no kurikurikiza. Mu gihe Yezu yari amaze gukora ibikorwa by’impangare byo kwigisha no gukora ibitangaza ; amaze kwigisha abigishwa be gusenga by’ukuri, amaze no kwerekana ko ububasha bwe buva ku Mana, umwe mu bari aho yumva kandi abona ibyo Nyagasani Yezu akora, biramurenga hanyuma nawe arahanura agira ati ʻHahirwa inda yakubyaye n’amabere yakonkeje!’ Ni koko Bikira Mariya Nyina wa Yezu yarahiriwe kandi na Elizabeti yabivuze neza agira ati: “Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba” (Soma Lk 1,35).
Umubyeyi wacu Bikira Mariya yakiriye kandi yemera neza umugambi w’Imana wo gucungura Muntu imunyuzeho, abyara umucunguzi kandi amukurikirana nk’umubyeyi wita ku mwana we. Yumvise neza kandi vuba ijambo rikomeye ry’Imana kandi yihatira kurishyira mu bikorwa. Iyo Nyagasani Yezu avuze ati ʻhahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza’ aba ashatse kutubwira neza ko Umubyeyi We Bikira Mariya ari mu ba mbere. Koko uwiyemeza wese kumva no gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana aronka ubugingo bw’iteka uwo kandi niwe uri mu mubare w’abahire Nyagasani akunda. Ni kenshi Nyagasani Yezu atubwira ibyerekeranye n’abahire batunganiye Ingoma y’ijuru, ku buryo n’uyu munsi atubwiye neza ko hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza. Ese twebwe mu rugendo rwacu rw’ubukristu tugezehe dushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana twumvise?
Uyu mugore wahagurutse mu ruhame rwa benshi amaze gutangarira ubuhangange bwa Yezu, bigatuma avuga yeruye ubwiza bw’Umubyeyi wa mwibarutse, akamuha uburere bwiza, akanashimishwa n’ubutoni yagize ku Mana maze atwereka ko ntawe ushobora gucengerwa n’ijambo ry’Imana ngo narangiza yicecekere. Ahubwo byanze bikunze riragukirigita, rikagusaba ubwaryo kuryamamaza. Kuvuga ibyiza by’Imana si umwihariko wa bamwe ahubwo ni ibya buri wese wumvise iri jambo kandi rikamuturamo, ariko nk’uko Kiliziya ibitwigisha hari abagomba kutuyobora mu kwemera kwacu kandi tugahamagarirwa kubumva neza.
Iyo turebye ubuzima bwa Pawulo Mutagatifu dusanga bwararanzwe no kuba umuntu w’imbaraga n’umwete uhagije mu byo yakoraga byose; aho amariye kwegukira burundu Inkuru Nziza y’umukiro, Nyagasani Yezu amaze kumubonekera no kumubwira icyo agomba gukora ngo Ingoma y’Imana yogere hose, yahise ahaguruka maze si ukuvuga ibyiza byo gukurikira Nyagasani yiva inyuma kandi abiva imuzi nk’umuhamya wivuganiye na Nyagasani kandi umutuyemo, na we ni ko kwivugira ubwe ati’ Mu by’ukuri ndiho, ariko si jye: ni Kristu uriho muri jye’ ( Soma Gal 2,20). Koko kugira ngo Pawulo mutagatifu abashe kwigisha abanyamahanga nk’ab’abanyagalati byamusabaga kubanza kwitangaho ubuhamya bw’ibyamubayeho akababwira uko yahuye na Nyagasani Yezu ubwo yajyaga gutoteza abakristu (Soma Gal 1,11-24). Atanga ubuhamya bwe avuga ko umunsi uwamwitoranyirije akiri munda ya nyina, yamuhamagaye ku bw’ineza ye ngo amuhishurire Umwana We no kugira ngo amwamamaze mu mahanga, maze ako kanya agahita ahaguruka ntawe yiriwe agisha inama (Soma Gal 1,15).
Uyu munsi n’ubundi Pawulo mutagatifu araduha ubuhamya bwiza ku byo yamenye kuri Yezu wamwiyeretse ubwe: aravuga ko ubu twamenye Yezu tutakigengwa n’amategeko ahubwo tugengwa n’ukwemera. Ariko kandi ntiyirengagiza akamaro k’ayo mategeko ahubwo ni yo yadushoreye maze adushyikiriza Kristu kugira ngo tuzahabwe ubutungane tubikesha ukwemera. Akomeza atubwira ko ukwemera kuri twe abana b’Imana guhagije kandi gufite imbaraga nyinshi ngo kutugeze ku Mana. Kuba twarabatijwe ku bw’amazi na Roho Mutagatifu bigomba kudutera imbaraga n’ibyishimo kuko ingoyi zose zari zituboshye zaraciwe nuko tuba abasaseridoti, abahanuzi n’abami. Kubera ko twabatirijwe muri Kristu twambaye Kristu bityo twitwa Aba-Kristu; ni izina ryiza cyane ridusaba imbaraga nyinshi ngo dukomeze turisigasire kandi ngo tutavaho turikerensa tukaritesha agaciro. Kubera iryo zina twese turi umwe muri Kristu; nta mipaka ikitubamo kuko kera twavugaga, tukanakora dushyiramo imipaka, ariko ubu kubera ukwemera no kumenya ijambo ry’Imana twabaye umwe. Nta muyahudi, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore,….n’ibindi byose byadutandukanya biducamo ibice.
Ubu twese turi umwe muri Kristu. Birababaza cyane iyo ubona abitwa abakristu cyangwa abasangiye Umubiri umwe wa Kristu bahurira mu nzira akaba nta wabwira undi ati ʻwaramutse, cyangwa ngo wiriwe?’ Akenshi ibi ni ibigaragaza ko ubukristu muri twe nta mizi burashinga. Icyakora Nyagasani ntibimuca intege kuko We yizeye neza ko guhinduka bigishoboka tukagaragaza ko turi abavandimwe muri We. Ni byiza kumutega amatwi akatubwira icyo tugomba gukora n’uko twakwitwara mu mibereho yacu ya buri munsi maze twamara kumwumva no kumuhabwa tukamwamamaza mu bandi nta buryarya. Tukavuga ibyiza bye n’ibyiza bitegereje abamwemera bakanamwemerera ngo ature mu buzima bwabo.
Umubyeyi Bikira Mariya turata muri uku kwezi muri Rozari ntagatifu akomeze adusabire ku Mwana we Yezu Kristu. Uyu Mubyeyi niwe wa mbere uhirwa muri babandi bumva neza ijambo ry’Imana kandi bakarikurikiza. Ni tumusabe natwe aduhe izo mbaraga zo kwemerera Nyagasani ngo Ugushaka kwe gukorwe mu buzima bwacu, icyo ashaka kijye gikorwa mu nsi nkuko gikorwa mu ijuru ubu n’iteka ryose.Amen!
Padiri Thaddée NKURUNZIZA