Hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarikomeza mu mutima wabo

Inyigisho yo ku wa 2 w’icyumweru cya 25 gisanzwe,
Ku wa 22 Nzeri 2020.

Amasomo matagatifu: Imigani 21,1-6. 10-13 (Zaburi 118, 1. 27. 30. 34-35. 44); Luka 8, 19-21

Hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarikomeza mu mutima wabo kandi bakarikurikiza.

Bavandimwe, amasomo matagatifu yo kuri uyu wa kabiri w’Icyumweru cya 25 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Kiliziya, arongera kudufasha kuzirikana ku mubano wacu n’Imana. Imana iradukunda ku buryo buhebuje, ntijya idutererana kandi ntishaka kuba kure yacu. Ishaka gutura mu mutima wacu, mu buzima bwacu. Ariko iyo twimitse ikibi mu mutima wacu Imana ntishobora kubangikana nacyo. Ibi isomo rya mbere riradufasha kubyumva. Hari aho rigira riti “ubutungane n’ubutabera binyura Uhoraho kuruta ibitambo. Indoro y’agasuzuguro n’umutima wirata, nibyo bigaragaza icyaha cy’abagome…”. Koko rero Imana yikundira umutima uyishakashaka kandi ukazibukira ikibi. Umutima ni wo shingiro ry’ubumuntu bw’umuntu kuko ari izingiro ry’ibyiyumviro bye byose n’amarangamutima, ibyifuzo, ibyishimo n’ibindi biranga muntu, hanyuma akuzuye umutima kagasesekara n’inyuma.

Abanyarwanda bati: “Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo y’Imana”, “umutima w’impfubyi watanze umutwe w’umusaza kumera imvi”, “umutima w’inkumi usuzumwa n’inkanda”, “umutima w’ugukunda uba hafi nk’irembo”. Cyangwa waba ugeze aho ugomba guhitamo hagati y’ikibi n’icyiza cg hagati y’ibintu bibiri, “umutima umwe uti: oya undi uti:yego”. Ibi byose bigaragaza ukuntu umutima ariwo utanga icyerekezo cy’ubuzima bwa muntu kandi niwo ugaragaza imiterere ye. Aha rero twumve neza ko atari umutima w’inyama nk’urugingo rw’umubiri, ahubwo ni ubumuntu bw’imbere, ya shusho y’Imana twaremanywe. Bityo rero Imana ikomeye ku ishusho yayo iri muri twe ntabwo yifuza ko yahindanywa n’icyaha.

Kubw’ibyo igihe umutima wa muntu urarutse kubera icyaha, akitesha agaciro, akitandukanya n’Imana, kubera urukundo rwayo ruhebuje ntabwo yamutereranye. Yohereje Umwana wayo w’ikinege yigira umuntu, abana natwe, asangira natwe byose atagize icyo atwitandukanyaho cyeretse icyaha kugirango adusubize ubucuti n’Imana. Aha ndazirikana ya ndirimbo igira iti: “Reka dushimire uwatwiguranye tukaronka ubuzima, navugirizwe impundu ingoma zivuge urwunge ni urumuri mu bantu; we wavuguruye isura nzima mu bantú tuberwa n’uwaduhanze tugarura ubuyanja. Ni nawe soko isendereye ubugingo…”.

Yezu Kristu yadusubije agaciro twaremanywe tukaza kugateshwa n’icyaha. Yatugize umuryango mugari w’abana b’Imana, niba twiyemeje kumutega amatwi tugakurikiza inyigisho ze, tukamukurikira kandi tukamukurikiza, kugirango tube abantu bazima bizihiye Imana kandi tuzabane nayo ubuziraherezo. Tuzirikane ya ndirimbo igira iti: “Nguteze amatwi Nyagasani. Wantumyeho Umwana wawe ngo anyereke inzira nziza, ngo ambwire ijambo ringera ku mutima. Hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarikomeza mu mutima wabo” (reba mu gitabo cy’umukristu, AA6). Aya magambo yayo ahuye n’ijambo Yezu yatubwiye mu Ivanjili ati: “Mama n’abavandimwe banjye ni abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza”. Ibyo yabivuze igihe Nyina n’abandi bo mu muryango we bari baje kumushaka ariko bakabura uko bamugeraho kubera ikivunge cy’abantu bari bamukikije. Nuko abari bamuri hafi barabimumenyesha, nuko Yezu aboneraho atubwira ririya jambo ry’agaciro rigaragaza agaciro aha abigishwa be. Yezu aha agaciro abumva Ijambo ry’Imana bakarikomeza mu mutima wabo bakarikurikiza bakaba abantu bizihiye Imana kandi nicyo cyamuzanye ku isi. Abo abagereranya na Nyina, Umubyeyi Bikira Mariya, urugero rwacu mu gukora ugushaka kw’Imana, we wagize ati: “Dore ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1,38). Iri jambo rigaragaza ukumvira k’uwo mubyeyi ryatumye tubona Imana kuko ryafashije Imana gusohoza umugambi wayo wo kudukiza ibigirishije Umwana wayo wigize umuntu akabyarwa na Bikira Mariya. Ukumvira kwa Bikira Mariya kwahaye Yezu inzira yo kutugeraho ngo adutabare kandi atuzahure atuvane mu nzarwe y’icyaha no mu gicuku cy’urupfu aduha kubaho mu rumuri rw’abana b’Imana no kuronka ubugingo bw’iteka.

Kugirango uwo mukiro utaduca mu myanya y’intoki natwe tugomba kwakira Ijambo ry’Imana mu mutima wacu, tukarikurikiza mu buzima bwacu tugera ikirenge mucy’Umubyeyi wa Yezu, Bikira Mariya, Umubyeyi muziranenge. Yezu atugereranya na Nyina kandi kuko abamuyobotse tugomba kumubyarira isi tugeza ku bandi ibyo byiza by’ijuru twahawe, umukiro w’iteka. Mbese ni nka kwakundi umuntu agukorera ikintu cyiza ukavuga uti:”urambyaye”. Natwe iyo dukora ibyiza tukihatira kunogera Imana no kubitoza abandi, Yezu yagira ati:”urambyaye”. Byongeye kandi atwita abavandimwe be, kandi koko tur ibo, kuko yatugize abana b’Imana. Yatweretse inzira tugomba kunyuramo kugirango tugere ku Mana kandi tube mu rugo rwayo, tube abana bayo. Ni mukuru wacu, yanaduhaye Umubyeyi we Bikira Mariya ngo abe n’uwacu. Iyo nzira rero si iyindi, ni Ivanjiri, ni we ubwe, we nzira, ukuri n’ubugingo, ntawe ugera kuri Se atamunyuzeho (Yh 14,6).

Muze twese dushimire Imana yaduhanze ikaduha kuba abana bayo, muze tuyiture ishimo ryacu, bana b’Imana (reba mu Igitabo cy’umukristu, X 25); dushimire Yezu Kristu waciye bugufi akigira umwe natwe akaducunguza urupfu n’izuka bye. Kandi muri byose tumurikirwe na Roho mutagatifu, we ufatanya na roho zacu guhamya ko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana turi n’abagenerwamurage b’Imana n’abasangiramurage ba Kristu…(Rom 8, 16-17). Dusabe umubyeyi Bikira Mariya adutoze kumva Ijambo ry’Imana no kurikurikiza kugirango tuzasangire nawe ibyiza bihebuje dukesha Umwana we waducunguye. Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Félicien HARINDINTWARI,
Madrid (Espagne)        
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho