Inyigisho yo kuwa kabiri w’icyumweru cya 29 Gisanzwe, ku wa 20 Ukwakira 2015
Amasomo : Rom 5,12.15b.17-19 // Lk 12,35-38
Bavandimwe, amasomo y’uyu munsi aratwereka inzira ya muntu n’iherezo rye. Atwibutsa uburyo umuntu yaremwe neza kandi ari mwiza nyamara akaza gucumura, akoreka abamukomokaho. Nyamara ubuntu, urukundo n’impuhwe z’Imana zikamutabara muri Yezu Kristu. Ni We udusaba kuba maso no kwitegura kubana na We mu bwami bwe twirinda icyaha kandi twicuza.
-
Aho icyaha cyakwiriye, ineza yarahasendereye
Nyuma y’iremwa ry’ibiriho, Imana yasanze ari byiza. Icyakora ntibyatinze maze bamwe mu bamalayika bigomeka ku Mana, biyemeza kuba ibivume. Baba amashitani. Ntibagomeye Imana gusa, ahubwo baharaniye guhindanya ibyaremwe, banyuze by’umwihariko ku muntu. Nyuma yo kumvira umushukanyi n’umugomeramana w’ikirenga (shitani), umuntu yagaragaje intege nke, koroherwa no gucumura no gucumura kenshi. Ibyo kandi bikagenda bikurikirana n’abakomotse ku muntu wa mbere. Abazi gushishoza babona ko n’uwo twafata nk’intungane, kugeza aho amaso agarukira, na we acumura. Bakabivuga bati “n’intungane bwira icumuye karindwi” Uko gukwirakwira k’ubugomeramana byagize ingaruka nyinshi zaremereye ikiremwamuntu ndetse zihitana bamwe uko tubisoma muri Bibiliya. Nyamara Imana yakomeje kugaragaza urukundo n’impuhwe zayo. Byuzuzwa bisendereye muri Yezu Kristu wadukijije: maze icyaha cy’umuntu wa mbere gihagurutsa Umucunguzi-Uhoraho kandi w’agatangaza.
Nk’uko rero umuntu wa mbere, Adamu, yatumye tworoherwa gucumura no gucumura kenshi, turashimira Imana yaturokoye muri Yezu Kristu. Ntabwo yadukijije icyaha gusa ahubwo yadukijije n’urupfu kandi adutabara kenshi mu miruho, ibyago n’amakuba duhura nabyo hano ku isi. Ni we dukesha ubutungane n’ubugingo. Ni muri We kandi tubona ko ineza n’ingabire y’Imana bitsinda icyaha. Twibonera ko Imana itemere ko duheranwa cyangwa duhera mu byaha byacu. Ikibi si cyo gifite ijambo rya nyuma ku buzima bwa muntu. Amateka yarabitweretse: ko nta byaha byinshi byabaho Imana itakura umunyabyaha (nubwo nawe agomba kubyemera). Nubwo Imana ikunda abantu twese, nyamara ikunda abanyabyaha cyane kubera ko uguhinduka kwa bo gutera ibyishimo byinshi no mu nteko y’ijuru. Bityo umunyabyaha wicujije akanyurwa n’ibyishimo by’umuntu wababariwe; bityo akabikomeraho yizirika ku Mana-Rumuri rudukiza.
-
Kuba maso bijyana no gusenga
Bavandimwe, ibituma umuntu agwa mu cyaha ni byinshi. Hari imiterere ya muntu n’iy’isi; hari ibintu n’abantu ndetse ahantu n’ukuntu bikabidufashamo. Bityo rero ibitugusha si byo bibuze. Nyamara ingabire y’Imana n’umutimanama biradukomanga, bikadukangura, bikaducira urubanza igihe cyose twarangaye, twadohotse, twiyemeye maze tukumvira umushukanyi. Bityo rero, kubera intege nke zacu no kwigerezaho, ntabwo dushobora gutsinda shitani ngo tube maso igihe cyose turi kure y’Imana. Kure y’Imana huzuye umwijima n’ingorane zawo. Bikagora cyane umuntu uri mu rugendo rw’ubuzima agana Imana. Kuko kuba maso uri mu mwijima w’icuraburindi ntibikuraho impungenge n’ingorane zitandukanye. Kuba maso by’ukuri ni ukubana n’Imana.
Imana tubana na Yo mu isengesho tuvomeramo imbaraga n’ubutumwa bwo kubaho nk’uko dusenga ndetse nk’Uwo dusenga. Yezu adusaba kuba maso kuko, nawe ubwe, atubereye maso. Atuba hafi muri byose mu buryo butandukanye. Ku buryo hari n’abihandagaje bakaririmba ngo “aramutse aryamye twashira” : ahora abungabunga ibyo yaremye. Adusaba kuba maso kandi kubera ko adukunda. Iyo ukunda uhora uhangayikishijwe n’uwo ukunda cyane cyane ikibi gishobora kumugwirira cyangwa se icyo yabera “nyirabayazana.” Nicyo gituma uhora ubaza cyangwa ubaririza uko amerewe.
-
Umuntu aba maso akora kandi yitegura ibyisumbuye
Yezu yatwibukije ko tugomba guhorana amatara yaka. Nubwo yaje, ahora aza kandi azagaruka. Ahora akomanga ngo tumwumve, tumubone ndetse tumukingurire. Ariko ibyo tutabikora turiho kandi tubigaragariza mu bikorwa byivugira: ibikorwa byiza by’ukwemera n’urukundo. Ibyo bikorwa ni byo bimurikira abandi by’umwihariko abashidikanya, abakonje n’abahinyura inzira z’Imana n’inzira z’abantu bari kumwe n’Imana. Kugaragaza ibikorwa bigaragaza ugushaka kw’Imana ni uburyo bw’iyogezabutumwa bukomeye kuko ngo “kora ndebe iruta vuga numve”; ariko iyo uvuga ukanakora bibaba agahebuzo.
Yezu Kristu azagaruka kabone nubwo yaza atinze. Ariko yatinda cyangwa yagarukana ikuzo, mu buryo bugaragarira bose, icyo duhamya ni uko ahora aza kandi akomanga. Icyakora azakomanga ku buryo buhebuje mu rupfu rwacu: maze tumukingurire cyangwa se tumwikingurire maze niba tubikwiye nawe adukingurire. Bivugako natinda kugaruka twebwe tuzamusanga aho aganje. Ni ko bigenda ku bakundana: iyo umwe atinze, undi ajya kumwirebera. Ni ibyishimo rero kumva ko jyewe ubwanjye nzakingurira Nyagasani. Ariko ntibizamubuza kutubaza uko twabayeho, ibyo twavuze, ibyo twakoze, ibyo twirengagije, uko twakoresheje igihe cyacu, impano n’amahirwe yaduhaye hano ku isi. Dusabirane kandi duharanire kutazababarirayo cyane.
Bidusaba kwirinda kubaho buhumyi, kwigerezaho no kubaho nk’abatesi. Tugomba kubona ibyiza Imana itugirira kandi tukayishimira. Bikadutera umwete wo kuyishakashaka no kuyikomeraho. Dusabe Nyagasani akomeza muri twe icyifuzo cyo kubana na We iteka, kandi adufashe ndetse atuyobore mu rugendo turimo tugana iwacu mu ijuru. Tube maso dusenga, tumukunda kurushaho kandi dukundana. Bityo dutsinde ubwoba bw’uko azaza cyangwa ko twamusanga agiye kutugirira nabi no kuturimbura.
Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Rozari, adusabire. Amen.
Padiri Alexis MANIRAGABA