Hahirwa umuntu ukunda Yezu

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya 5 cya Pasika

Tariki ya 11 Gicurasi 2020

Amasomo: Intu 14, 5-18; Zab 113 B, 1ab-2-4.15-16; Yh 14, 21-26.

Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we” (Yh 14, 23)

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.

Kuri uyu wa mbere w’Icyumweru cya gatanu cya Pasika, ndifuza ko duhera kuri aya magambo meza Nyagasani Yezu atugejejeho mu Ivanjili y’uyu munsi kugira ngo tuzirikane ku isezerano rihebuje Yezu agirira umuntu umukunda koko.

1.Ariko se ni nde ukunda Yezu?

Iyo turimo gusenga cyangwa kuganira na Yezu, ni kenshi dukunze kumubwira tuti “Yezu, ndagukunda”. Hari ubwo tunabivuga mu Gifaransa tuti “Jésus, je t’aime”, cyangwa mu Cyongereza: “Jesus, I love you”. Ariko se aho tuba tuzi icyo turimo kuvuga? Tuba tuzi icyo turimo kwiyemeza? Harya ubundi, ni nde ukunda Yezu? Cyangwa se ukunda Yezu arangwa n’iki? Yezu ni We ubwe uduha igisubizo cyiza mu Ivanjili y’uyu munsi. Ati : “Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda” (Yh 14, 21). Yakomeje agira ati : “Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye… Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye” (Yh 14, 23-24).

Twabyumvise rero; gukunda Yezu bijyana no kumenya no gukurikiza amategeko ye. Kandi tuzi ko amategeko ye asozerezwa mu itegeko risumba ayandi, ari ryo tegeko ry’urukundo. Nta wavuga ko akunda Yezu atazi amategeko ye, atayubaha kandi atayakurikiza. Yezu ni We ubishimangira agira ati: “Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye” (Yh 14, 15). Gukunda Yezu bigaragazwa kandi no gukunda Ijambo rye, kurimenya, kurizirikana no kubeshwaho na ryo. Nta wavuga rero ko akunda Yezu atazi Ijambo rye, ataryubaha kandi atarikurikiza.

Mbese ye, harya nkunda Yezu koko? Aho si ukumukunda n’akarimi gusa? Ese mparanira gukurikiza amategeko y’Imana, cyangwa se narangije kuyasiba mu buzima bwanjye, maze nishyiriraho ahwanye n’ibyifuzo, ibyiyumviro n’amarangamutima byanjye? Aho ntituri benshi tubwira Yezu ko tumukunda, ariko tumuryarya, kandi tumubeshya, kuko tudakurikiza amategeko ye, ntitunabeshweho n’Ijambo rye? Iyo bimeze gutyo, tuba twibeshya ubwacu; byongeye tuba twivukishije imigisha ivubuka mu gukunda Yezu by’ukuri.

2.Ukunda Yezu akundwa n’Imana Data

Yezu Kristu aratwereka amahirwe ategereje umuntu umukunda koko. Aramusezeranya ibyiza birenze imivugire: Ukunda Yezu Imana iramukunda kandi ikamuturamo. Yezu ati: “Kandi rero unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka” (Yh 14, 21). Arongera ati: “Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we” (Yh 14, 23). Kuri Nyagasani Yezu, urukundo rwiturwa urundi. Imana Data ikunda uyikundira Umwana wayo, na Yo ikunda byimazeyo. Ntimukunda gusa, ahubwo iza kumuturamo, ikabana na we, ikamuhindura ingoro yayo.

Mbega ngo turahirwa abakunda Yezu Kristu! Mbega ngo turahinduka “ingoro y’Imana Nzima” (2 Kor 6, 16)! Ibyo ariko bidusaba guhora turi ingoro zisukuye, tugendera kure ibyayihindanya n’ibyayihumanya byose, nk’uko Pawulo Mutagatifu abisaba Abanyakorinti, agira ati: “Mbese ingoro y’Imana yasangirwa ite n’ibigirwamana?” (2 Kor 6, 16).

Imana yaturemye mu ishusho ryayo kandi ihora ishaka gutura muri twe no kubana natwe. Ni urukundo rwa Yezu Kristu rwayitwegereje. Ukunda Imana, Imana iramusanga nk’uko Mutagatifu Augustini abitubwira muri aya magambo atagira uko asa: “Mu byukuri, Imana ntiri kure. Ni wowe utuma iba kure yawe. Yikunde, izakwegera. Yikunde, izatura muri wowe. Nyagasani ari bugufi. Mwihagarika umutima ku busa”.

3.Ukunda Yezu aba umwigishwa wa Roho Mutagatifu

Indi mpano ikomeye ihabwa ukunda Yezu ni impano ya Roho Mutagatifu. Mu gice kibanziriza Ivanjili y’uyu munsi, Yezu ni we wabwiye Intumwa ze ati: “Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe. Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira” (Yh 14, 15-16). Uyu munsi Yezu yakomeje asobanura umurimo uwo Roho azakorera mu Ntumwa ze: “Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose” (Yh 14, 26).

Urahirwa wowe ukunda Yezu koko! Nturi kumwe n’Imana Data na Mwana gusa! Uri n’inkoramutima y’Ubutatu Butagatifu kuko na Roho Mutagatifu na We agutuyemo. Muri kumwe, aragendana nawe, arakuyobora, araguhumuriza, araguhugura, aranakuvuganira imbere y’Imana ngo akuronkere imbabazi z’ibyaha byawe. Mwemerere akubere umushyitsi muhire, nawe umubere umwigishwa w’indahemuka. Azakwibutsa inyigisho za Nyagasani Yezu, azagushishikariza gukunda Ijambo rye no kurikurikiza, kandi azagutera imbaraga zo kumubera umuhamya hose n’igihe cyose.

Twifurizanye ibyiza bivubuka mu rukundo dukunda Yezu, twifashishije aya magambo y’umuhanzi w’indirimbo:

Reka twese dukunde Yezu,

Tumushimire ineza ye,

Ni we Nshuti ko nyanshuti.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho