Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho, agakurikiza inzira ze

Inyigisho yo ku wa Gatanu  w’ Icyumweru cya 12 Gisanzwe, umwaka A, Umunsi twizihiza Abapfiriye Imana ba mbere i Roma

AMASOMO: 1º. Intg 17, 1.9-10.15-2;Zab 128(127),1-2,3,4.5bc;  2º. Mt 8,1-4

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Dukunze kuvuga ko Imana yandika ibigororotse no ku mirongo igoramye. Niryo sezerano twumvise mu Isomo rya mbere hagati yayo n’umukurambere wacu mu kwemera, Abrahamu. Yamugiriye isezerano ko izamuha urubyaro rutubutse, kandi koko byarabaye, n’ikimenyimenyi, twese turi abana ba Abrahamu. Bityo rero, nkuko muri ya ndirimbo « ni wowe mugenga » tubihanika, Imana idufitiye umugambi, niyo mpamvu turiho tugihumeka. Kandi umugambi idufitiye urenze kure ibyiyumviro byacu. Tuyorohere, tuyireke ikore ibitangaza mu buzima bwacu.

Mu Ivanjili, tumaze iminsi dusangira inyigisho Yezu yatangiye hejuru y’umusozi. None baratubwira uko byakomeje nyuma yo kumanuka umusozi. Byose yabikoze neza !

Bavandimwe, Yezu Kristu ubwe yitegereza uburwayi bwacu akatugirira impuhwe akifuza ko dukizwa. Iyo twiyoroheje tukemera ko ari We ukiza, tukabimusaba tubishyizeho umutima, nta kabuza aradukiza. Umubembe yamwegeranye ikinyabupfura agira ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza”. Nta n’umwe umutakambira asubiza inyuma. Iyo tubimusabye atubwira nk’uko yabwiye umubembe ati: “Ndabishatse kira”.

Iyo YEZU KRISTU adukijije, ntitubyihererana. Bimenywa n’ikoraniro ryose kugira ngo umuryango we wose ushimire Imana. Ni yo mpamvu yasabye uwari umubembe kujya kwiyereka umuherezabitambo. Yego tuzi ko muri ibyo bihe ububembe bwari indwara batinyaga cyane ku buryo uwayikekwagaho wese yabuzwaga n’amategeko kwegera abandi. Ariko rero iyo hagiraga ukira, si we wabihamyaga ahubwo imikirire ye yasuzumwaga n’umukuru w’umuryango maze yasanga ari byo koko, akamuha icyemezo azajya yerekana gihamya ko yakize koko, ko nta we uzongera kumwishisha. Ibyo YEZU akora byose bifite umurongo bikurikira: yubaha abakuru b’amakoraniro n’ubutumwa bahawe. Yego ntibagomba kubyiratana, ariko burya YEZU KRISTU abanyuraho kugira ngo ageze ingabire ze ku bayoboke bose.

Bavandimwe, n’uyu munsi ni ko bimeze. YEZU KRISTU adukoreramo ibimenyetso byinshi, aduha ingabire nyinshi cyane, ariko kugira ngo zigirire akamaro Kiliziya yose, ni ngombwa ko abakuru b’amakoraniro babyakirana ukwiyoroshya. Abayobozi bose muri Kiliziya bashinzwe gutega amatwi Nyagani no gushishoza kugira ngo bayobore neza ingabire zose zigaragaza mu bavandimwe ku buryo bunyuranye kandi bwuzuzanya. Uruhare umuyobozi muri Kiliziya afite kugira ngo abavandimwe bakire Umukiro wa YEZU KRISTU ni runini cyane. Nta kubasuzugura, nta kubakerensa. Na bo ariko nta kubyiratana ahubwo ni ngombwa ko biyoroshya bihagije kugira ngo babe imiyoboro y’ingabire z’Imana. Duhore tubasabira.

Uwakijijwe, aribwiriza agatura igitambo cyo gushimira Imana. Ni yo mpamvu YEZU KRISTU yohereje uwahoze ari umubembe gutanga ituro ryategetswe na Musa. Si ugutanga iryo turo gusa, ni no kujya mu ngoro agasingiza Imana yashaka agacinya akadiho mu byishimo. Bitera ubwuzu iyo tubonye abakristu badusanga basaba misa yo gushimira Imana. Hari n’abasaba misa yihariye maze umuryango wose ugakoranira mu Kiliziya ku munsi bahisemo bagahimbaza Misa mu birori bitangaje. Ibyo byose bigaragaza ukuntu abantu n’Imana bunze ubumwe.

Twisunze abapfiriye Imana ba mbere i Roma, Dusabe Nyagasani kumukomeraho no kwimwiringira igihe cyose. Bizadufasha guhirwa muri iki gihe turimo, no mu bugingo bw’iteka.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA,

ukorera ubutumwa muri paruwasi Higiro, diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho