Hahirwa utazatsitara ku mpamvu ya Yezu Kristu

Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya gatatu cya Adventi, Ku wa 14 Ukuboza 2016

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe!

Dukomeje urugendo rwacu tugana ibyishimo bya Noheli. Dufate akanya tuzirikane amasomo Liturujiya y’uyu munsi yaduteguriye. Ndifuza kugaruka ku Ivanjili ya none n’ubwo ari igice kimwe cy’iyo twazirikanye ku cyumweru gishize.

Nyuma yo gutegurira inzira Umukiza mu nyigisho zikomeye zakanguraga rubanda no mu kubabatirisha amazi kugira ngo bisubireho (Mt 3, 1-12; Mk 1, 1-8; Lk 3. 1-18); nyuma yo kwamagana amahano ya Herodi wari waracyuye Herodiya umugore wa murumuna we (Mt 14, 3-4) no gucyaha uwo mutware kubera ibindi bibi byinshi yakoraga (Lk3, 19), Yohani Batisita yaje kujugunywa mu buroko. Wari umusaraba uremereye yari ahetse; we wazize kuvuga ukuri n’ubutabera by’Imana; we wabaye ijwi ry’uvugira mu butayu, rivuga riti “Nimutegure inzira ya Nyagasani” (Mt 3, 4).

Muri ako kababaro k’iminyururu yari imuboshye n’ingoyi yari ariho, muri iryo curaburindi ry’uburoko; mu kumva amajwi y’abarinda gereza bamuseka, bamuha urw’amenyo kandi bamunnyega; mu kwikanga imirindi y’abaje kumuca umutwe, nta gushidikanya ko Yohani Batisita yasubuje amaso inyuma, agatekereza ubutumwa yakoze, ishyaka yagiriye Uhoraho, ukwigomwa, imbaraga n’ubwitange yagarageje ategura inzira z’Umukiza Yezu Kristu, akagera n’aho amwerekana ndetse akamwegurira abigishwa be babiri (Yh 1, 19-39). Mu kuzirikana ibyo byose, yarebye aho yari ari: mu mazi abira; ni ko gutuma abigishwa be kuri Yezu ngo bamubaze bati “Mbese ni wowe Wa wundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?” (Lk 7, 20).

Twumvise igisubizo cya Yezu: “Nimugende mubwire Yohani ibyo mwabonye n’ibyo mumvise…” (Lk 7, 22). Ni igisubizo kimara impugenge n’ugushidikanya Integuza ye. Ni igisubizo gisa nk’aho kimubwira kiti: “Komera ntumwa y’Imana, komera Nteguza yanjye. Wishidikanya. Rwose ni jye wagombaga kuza. Ntiwagokeye ubusa. Ntiwavomeye mu rutete. Ubuhanuzi bwawe n’ubw’abakubanjirije burimo buruzuzwa. Kandi ubaye Integuza yanjye kugera ku ndunduro kuko uwo musaraba uhetse nanjye umunsi umwe nzawuheka!”

Nyuma yo kumuha ibisobanuro bifatika by’uko nta kindi akora uretse kuzuza ibyahanuwe, Yezu yongeyeho ijambo nterahirwe: “Hahirwa utazatsitara ku mpamvu yanjye” (Lk 7, 23). Ni kenshi Yezu Kristu mu Ivanjili ye, atwereka abahire abo ari bo. Tuzi abo Matayo na Luka batubwira, abo Yezu yavuze muri ya nyigisho yatanze ari ku musozi (Mt 5, 1-12; Lk 6, 20-26). Ariko abahire ni benshi. Hari ahandi henshi mu Nkuru nziza Yezu avuga abahire. Uyu munsi yatubwiye andi magambo nterahirwe atubwira n’uwo agenewe: utazatsitra ku mpamvu ye.

Bavandimwe, hari igihe natwe tumera nka Yohani Batisita uri mu buroko kandi ubaza Yezu niba ari we wagombaga kuza koko. Ni kenshi mu buzima bwacu dushidikanya, tukabura amizero, kandi tugacika intege, cyane cyane igihe dusumbirijwe n’imisaraba n’ibibazo by’ubuzima. Ni kenshi twibaza niba Imana ibaho koko, igihe dusaba ariko tukabona isa nk’aho yicecekeye, itwirengagiza, idusaba gutegereza igihe kirekire cyangwa igasa n’aho itumva induru yacu kandi tuyitabariza ngo idutabare cyangwa iturenganure. Imbere y’akarengane kagirirwa abanyantege nke, imbere y’ikibi gihabwa intebe, imbere y’intambara z’urudaca zimena amaraso, hari ubwo duhungabana mu kwemera twibaza niba Umukiza yaraje koko muri iyi isi yacu. Hari ubwo twibaza tuti: Niba Imana iriho koko, kuki ireka impinja zipfa, intungane zigirirwa nabi, abagome bidegembya, abakene bakandamizwa, indwara z’ibyorezo ziyongera kandi ntizibonerwe umuti? Hari igihe ishyaka, ubutumwa n’urukundo tugirira Nyagasani bitera imbuto tuba tubitegerejeho, maze tugasa nk’aho ducitse intege.

Bavandimwe, muri ibyo bihe byose bitubuza uburyo mu kwemera kwacu, Nyagasani ntatubuza kumubaza nk’uko Yohani Batisita yamubajije: “Mbese ni wowe Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?” Ariko adusaba gutera akandi gatambwe: kumurangamira we ubwe, tuzirikana ubuzima bwe, ubutumwa bwe, inyigisho ze n’ibikorwa bye. Ibyo tubisanga mu Byanditswe Bitagatifu, cyane cyane mu Ivanjili. Yezu Kristu adusaba kandi kwakira iri jambo rye nterahirwe: “Kandi hahirwa utazatsitara ku mpamvu yanjye”.

Dusabe Roho Mutagatifu adufashe kwakira Yezu Kristu nk’uko Imana yamuduhaye. Ni We rwose wagombaga kuza. Ni We rwose Mukiza wacu. Mutagatifu Yohani w’Umusaraba duhimbaza none na we adusabire, we uduhamagarira guhora duhanze amaso Kristu, kuko muri We tubonamo ibirenze ibyo tumusaba kandi tumwifuzaho.

Muzagire mwese Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire w’2017.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho