Hahirwa uwemera Yezu

Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya kane cya Pasika, 11/05/2022

Amasomo: Intu 12, 24-13,5; Zab 66 (67); Yh 12, 44-50

Uwemera Yezu Kirisitu

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe! Turi ku wa gatatu w’Icyumweru cya kane cya Pasika. Ivanjili y’uyu munsi iratugezaho inyigisho Nyagasani Yezu agaragarizamo amahirwe umwemera afite, amahirwe uwanze kumwemera yivutsa. Yabwiraga ayo mahirwe Abayahudi batamwemeraga n’ubwo yari yaraberetse ibimenyetso byinshi (Yh 12, 37). Yayabwiraga kandi abamwemeraga barimo n’abatware, ariko ntibatinyuke kubyemeza kubera gutinya Abafarizayi, ngo badacibwa mu isengero (Yh 12, 42). Ni ayahe mahirwe rero uwemera Yezu afite ugereranyije n’utamwemera?

  1. Uwemera Yezu yemera n’Uwamutumye

Mu Ivanjili y’ejo twumvise Yezu ahamya ubumwe afitanye n’Imana Data. Yagize ati “Jye na Data turi umwe” (Yh 10, 30). Uyu munsi ararangurura ijwi ahamya ko umwemera adashobora gutandukanya Umwana na Se. Koko rero, uwemera Yezu yemera n’Imana Data wamutumye ku isi (Yh 12, 44). Ndetse n’umubonye aba abonye Uwamutumye (Yh 12, 45). Ibi Nyagasani Yezu azongera abisubiremo igihe Filipo amusabye kubereka Se agira ati “Nyagasani, twereke So, biraba biduhagije” (Yh 14, 8). Yezu yaramusubije ati “Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So? Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye?” (Yh 14, 9-10).

Bavandimwe, Yezu Kristu ni we shusho ry’Imana itagaragara (Kol 1, 15). Ni we Emmanueli, Imana-turi-kumwe. Ni we utumenyesha Imana Data. Hahirwa rero umwemera! Uwemera Yezu, aba yemera Imana Data. Hahirwa uwamenye Yezu! Uwamumenye, aba yemenye Uwamutumye. Hahirwa uwabonye Yezu! Uwamubonye, aba yabonye Imana Data. Koko rero, “nta we uzi Mwana keretse Data, nta nuzi Data, keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira” (Mt 11, 27).

  1. Uwemera Yezu ntahera mu mwijima

Yezu ati “Naje mu nsi ndi urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima” (Yh 12, 46). Koko rero, Yezu Kristu ni we “rumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si” (Yh 1, 9). Yezu ni we rumuri rw’isi; umukurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo (Yh 8, 12). Ikibabaje ni uko urumuri rwamurikiye mu mwijima, ariko umwijima ukanga kurwakira (Yh 1, 3). Nyamara arahirwa uwemera Yezu; aba yavuye mu mwijima w’ubujiji n’ubuyobe, aba yatsinze umwijima w’icyaha n’urupfu, maze akinjira mu rumuri rw’ubugingo bw’iteka. “Koko Imana yacu igira impuhwe zahebuje, ari na zo zatumye Zuba-rirashe amanuka mu ijuru aje kudusura, akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro” (Lk 1, 78-79).

Bavandimwe, nitureke Yezu atumurikire, kugira ngo tubone kugenza nk’abana b’urumuri, barangwa n’ibikorwa by’urumuri kandi bagendera kure ibikorwa by’umwijima. Ni byo Pawulo Mutagatifu atubwira mu Ibaruwa yandikiye Abanyefezi. Yagize ati “Koko rero, kera mwigeze kuba umwijima, naho ubu ngubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri. Imbuto kandi y’urumuri ni icyitwa ubugiraneza cyose, n’ubutungane n’ukuri” (Ef 5, 8-9). Pawulo Mutagatifu akomeza aduhamagarira, twebwe abemera Yezu Rumuri, kureka kugira uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo tukabyamaganira kure, tubishyira ku mugaragaro, kuko urumuri rugaragaza byose uko bimeze (Ef 5, 11-13). Ibyo ni nk’ubusambanyi, ubwandavure iyo buva bukagera, kimwe n’ubugugu, amagambo ateye isoni, ay’amanjwe n’amahomvu, ndetse n’ubusinzi (Ef 5, 3-4.18). Ngo ni cyo gituma bajya bavuga ngo “Kanguka wowe usinziriye! Haguruka, uve mu bapfuye, maze Kristu akumurikire!” (Ef 5, 14).

  1. Uwemera Yezu yemera n’Ijambo rye

Yezu Kristu ni we Jambo w’Imana wigize umuntu, maze abana natwe. Ibyo avuga abivuga uko Imana Data yabimubwiye (Yh 12, 50). Uwemera Yezu yemera n’Ijambo rye. Umwakiriye yemera kwakira n’amagambo ye. Kandi amagambo ye ni amagambo atanga ubugingo bw’iteka.

Hahirwa rero uwumva Ijambo Nyagasani, akaryemera, akaryakira, akarizirikana, akarikurikiza. Rizamukiza urubanza rw’imperuka, bityo rimwinjize mu bugingo bw’iteka (Yh 12, 48). Nk’uko kandi tujya tubiririmba, Ijambo rya Nyagasani ridutera umwete mu kwemera, rikatubera itara tugenderaho tugana ubwo bugingo bw’iteka.

Bavandimwe, uyu munsi twongere duhamye ukwemera kwacu. Twongere tubwire Nyagasani Yezu ko tumwera kandi tumukomeyeho. Nka Simoni Petero, tumubwire tuti “Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka” (Yh 6, 68). Amen.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho