Hamwe na Petero, twamamaze Imana Nzima, tuzibukire imana “nzimu”

Inyigisho yo ku cyumweru cya 21 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 24 Kanama 2014

Amasomo: Izayi 22, 19-23; Za137; Rm 11, 33-36; Mt16, 13-20

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 21 mu gihe gisanzwe turazirikana ubutore bwa buri wese. Ni Nyagasani udutora twese kandi akadutuma kugira ngo tumwogeze hose kandi mu bihe byose.

Mu isomo rya mbere (Iz22, 19-23), umuhanuzi Izayi atubwiye uburyo Uhoraho yiyoborera umuryango we abigirishije abo atora, akabaha ubutumwa ngo bamuhagararire. Eliyakimu yatowe n’Imana kugira ngo abe umunyabintu i Bwami kandi abe n’umutware w’Ingoro. Uyu mwanya yawusimbuyeho Shebuna (Iz22, 15) wavuyeho nabi kubera ubwirasi, irari ry’ibintu no gucunga Ingoro y’Imana nk’akarima ke! Imana yitoreye undi Eliyakimu, imuha ububasha bwo gukingura maze bose bakinjira mu Ngoro y’Imana.Ubu bubasha ni nka bwo Yezu yahaye uwitwaga Simoni wahise yitwa Petero

Ubutore, ububasha n’ubutumwa bwa Petero ntibusanzwe

Koko Petero arihariye:

We asubiza mu izina no mu mwanya w’abandi, kandi igisubizo atanze nicyo cyashimwe na Yezu ndetse kiba ubuzima n’umurongo ngenderwaho

-Igisubizo yatanze nicyo yanahise atorerwa gukurikira, gukurikiza no kwamamaza ndetse azanagipfira. Ni igisubizo-nyabuzima kandi ntangabuzima. Ati “Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima”. Petero yemera ko Yezu we ari Mwana w’Ikinege w’Imana iriho, ihoraho kandi ibeshaho. Si “imana” nzimu cyangwa “imana yapfuye amatwi”. Ni Imana itubereyeho kandi ikatubeshaho.

-Igisubizo Petero yatanze cyamuhesheje izina rishya rijyana n’ubutumwa bushya. Yezu ati “Noneho nkubwiye ko uri Urutare (Kefasi= Petero: Mk3, 16; Mt4, 18;16, 18). Petero ni We Rutare rumwe Yezu yashinze ho Kiliziya ye.

-Igisubizo cya Petero cyatumye Yezu aduhishurira ko Kiliziya ye ari Imwe. Ati “nzubakaho Kiliziya yanjye (Mt16, 18). Abandi bigishwa bose nk’uko bari bateraniye hamwe muri Kayizariya ya Filipo (Soma Mt16,13), ntibigeze baburana cyangwa bagira ishyari cyangwa bicamo íbice! Bose bahamagariwe kwamamaza Kristu muri iyo Kiliziya imwe ikuriwe na Petero. Byongeye nta bandi bahawe imfunguzo. Ibi bivuga ko ibyo dukora byose muri Kiliziya bigira agaciro kandi bikatwinjiza aheza iyo twunze ubumwe na Petero (Papa) mu kwemera kumwe we yamamaje. Amadini y’urudaca aturuka he ? Ntabwo buri wese mu Ntumwa yigeze asaba ko nibura yaba akabuye gato kakubakwaho ka Kiliziya gato wenda kihariye, kigenga ukwako! Bose bemeye guhurira muri imwe Yezu atangaje azubakira kuri Petero! Dusabe Yezu aduhe ubumwe. Kiliziya ni imwe. Urutare yubatsweho ni rumwe, Petero (Papa) ni umwe, Yezu umwana w’Imana ni umwe.

-Kiliziya yubatswe kuri Petero intumwa ifite ububasha: Irakingura abapfuye bakazuka (batisimu), bagera mo imbere bagahazwa (Ukaristiya), bahazwa neza ifunguro ryabayoboka bagaakura, bagakomera bakitangira guhereza abandi (ugukomezwa), n’iyo barwariye mo imbere nk’uko umwe mu muryango yarwara, baravuzwa bagakira (ugusigwa kw’abarwayi na Penetensiya). Abana ba Kiliziya, bayirimo rwose, ntibafatwa nk’inshike cyangwa ba nyakwigunga cyangwa se ingumba! Oya da! Bararumbuka. Kiliziya ni umuryango ukura, ukaguka (Ugushyingirwa n’ubusacerdoti). Uko umusacerdoti yigisha, agatanga amasakramentu, akayobora imbaga y’Imana, burya umuryango w’Imana uba urumbuka, waguka. Iyo abashakanye babyara, bakabatirisha, baba bakuza umuryango w’Imana.

-Umuhamagaro n’ubutumwa bwa Petero burakomeye, kandi bwuje ikuzo. Yezu yemeza ko n’urupfu rutahandaho ngo rutsinde Kiliziya. Ibi bivuga ko Kiliziya ifite Ijambo ku rupfu! Ibi bituma dusabira abapfuye twemera kandi twemaraye kuko Kilizya ibasha kwambura urupfu urubori rwarwo! Nipfa muzansabire munkure mu rubori rw’urupfu rwo gapfa!

-Petero afite ububasha bwo kubohora ababoshywe na byinshi (iminyururu y’icyaha n’urupfu, ubwikunde, kwiheba, kubura agaciro k’ubuzima). Kandi ibyo Petero akoze yunze ubumwe na Yezu Umwana w’Imana Nzima, bihita byandikwa, bikemerwa gutyo no mu Ijuru (Mt16, 19)! Aha harakomeye rwose! Imana Data yaratwizeye “irarenza” kuko idukunda! Iyo igabye, itanga itanze! Ntiyitangira itama; ntibogoza, “ntacyo yikopa”, ntigavura abana bayo, iratanga kugeza ago yitanze ubwayo mu Mwana wayo Yezu Kristu (Yoh3, 16-18). Imana Data ntishobora kuvuguruza Petero (Papa) igihe yunze ubumwe na Yezu. Aha niho Papa ahera atangaza abari mu rwego rw’Abahire n’Abatagatifu). Hari wenda abibazaga aho yaba akura ubwo bubasha! Nibahere aha!

Ni ikihe kintu nyamukuru Petero yatorewe?

Petero ntiyatorewe: Kwivuga ibigwi, kwamamaza intege nke cyangwa nyinshi ze! Ntiyatorewe kwivuga imyato cyangwa imigabo n’imigambi! Ntiyatorwe gusa gucyaha icyaha no kwigisha gusa amategeko mbonezamubano n’amategeko nozamubano! Ntiyatorewe guhirika ubutegetsi bwa mpatse ibihugu n’ubw’abanyagitugu! Oya, uru si urubuga rwa Petero! Ntiyatorewe gusa kwigisha imibereho myiza y’abatuye isi! Yatorewe guhura n’Imana Data muri Yezu Kristu, kuduhuza nayo no kwamamaza Yezu Kristu Umwana w’Imana Nzima we wenyine uduhishurira Data ku buryo bwuzuye kandi budasubirwaho! Mbese muri make, Petero ni Umuranga w’imena wa Yezu Kristu wapfuye akazuka. Petero ni we buri gihe uduhishura ko Yezu adatanga gusa ubuzima ahubwo ko we umwe ari Inzira, Ukuri n’Ubuzima (Yoh14, 6)

Twanzure dute?

Aya masomo y’iki cyumweru, aduhe ingabire y’ubumwe muri Kiliziya. Dusabire abayobozi b’amadini y’urudaca yaduka buri munsi, amwe yabaye nk’uburyo bwo gucuruza no gushaka amaramuko! Iyaba bamenyaga ko Urutare ari rumwe, na Kiliziya irwubatseho ikaba imwe! Tubasabire.

Twese ababatijwe twibuke ko twahawe izina rishya, ni ukuvuga ubutore bushya n’ubutumwa bushya bwo kwamamaza mu mvugo n’ingiro ko Kristu ari Imana nzima muri twe! Ntitukitware rwose nk’aho tubereyeho “imana nzimu” cyangwa “imana yazimye, yazimiye”! Imana Data Se w’Umwami wacu Yezu Kristu si Imana yibuze mu bibazo by’iyi si! Ntabwo ibibazo byayirenze cyangwa byayishobeye! Ni Imana nzima, ni Imana ireba kandi itureberera. Muhumure. Mwitinya. Imana iriho kandi ikomeje kutuyoboresha Urukundo n’Impuhwe byo bibumbiyemo ugushaka kwayo gutagatifu. Twongere twubahishe amazina mashya duhabwa mu masakramentu twahawe. Izina ngo niryo muntu. Batisimu yaduhaye ubuzima bushya n’izina rishya, twitwa Aba Kristu. Mariage yahaye bamwe kwitwa umugabo wa…, umugore wa…, papa wa…mama wa….Nyamuneka muritwararike muhagarare gitwari murebeye kuri Kristu mube koko abamama n’abapapa nyabo babana neza, bakarera gikristu abana babo! Ku bw’ubusaserdoti bamwe biswe abadiyakoni, ni ukuvuga abahereza b’abandi! Nibitoze koroshya ntibakiyime Kiliziya! Kuba umunyabugugu ntaho bitaniye no gusenga ibigirwa-mana! Abandi biswe Abapadiri ni ukuvuga ababyeyi ba roho b’umuryango w’Imana bose! Nta mupadri wo gucamo abantu ibice, nta mupadiri wo gutonesha abana kandi bose ari abe, yagombye kubakunda kimwe! Tujye tubasabira cyane. Abandi biswe Abepiskopi ni ukuvuga ababungabunga ubuzima bw’intama z’Imana kandi bakazireberera, bakazirinda ibirura byaba na ngombwa bakazitangira ubuzima! Nta mwepiskopi wo kurya, kwica no guhuhura izo aragiye! Tujye tubasabira cyane. Ibanga rya byose ryaturinda gutana ni ukunga ubumwe na Kiliziya yose muri kwa kwemera kwa Petero.

Nangwa no kudandabirana ndi muri Petero (mu kwemera kumwe: Yezu ni Umwana w’Imana nzima) aho kwibwira ko ngenda neza nemye ndi hanze ya Petero! Uru ni urupfu! Ni ubuyobe!

Nyagasani umwe, Kiliya imwe, ukwemera kumwe, Batisimu imwe, Imana imwe ni yo Mubyeyi (Ef4, 5-6).

Umubyeyi Bikira Mariya adukomeze mu bumwe.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho