KU WA 5 W’ICya III GISANZWE/B/26/01/2018
Amasomo: 2Sam 11,1- 4ª.5-10ª.13-17 Zab 50,3-4.5-6ª.6b-7.10-11 Mk 4,26-34
Bavandimwe muri Kristu, nimuhorane ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu. Uyu munsi wa none Yezu ubwe aradusobanurira iby’Ingoma y’Imana. Mu gutangira twakwibukiranya icyo ari cyo Ingoma y’Imana twahishuriwe na Yezu Kristu. Ingoma y’Imana ni inkuru Nziza ubwe yatuzaniye, kandi ikaba ari umugambi Imana ifitiye abantu bose kugira ngo ibagarure mu nzira y’umukiro biyambuye kubera icyaha n’urupfu, twikururira igihe cyose duteye Imana umugongo. Muri make ingoma y’Imana ni inyigisho Yezu ubwe yadusigiye zituma tubasha guhora mu nzira igana ijuru: irangwa no Gukunda, Guharanira no gukora icyiza aho turi hose, Kubabarira, Kubiba amahoro, ubutabera n’umunezero muri bagenzi bacu no kwiyumvamo tudashidikanya ko turi abana Imana ikunda byimazeyo.
Yezu ni Umubibyi nyakuri
Iyo usomye ukazirikana witonze Inkuru Nziza ya Yezu, hari ikintu gikomeye uhita ubona kuri Yezu. Yezu usanga yari umuntu ufite ibirenge ku isi, umuntu woroshya kandi wereka buri wese mu mibereho ye uko yarushaho kugana no gusabana n’Imana. Ibyo bigaragarira mu nyigisho yatangaga ahereye ku byo abo yigisha babona kandi bazi neza ariko bakaba batabyitaho kandi byifitemo isomo ry’ubuzima. Mu mugani yafasheho urugero, yatweretse uko imbuto ikura ku bwayo. Imbuto ibibwa mu butaka, yamaramo iminsi igaturika ikamera igakura, bikarangira yeze izindi mbuto, umuhinzi agahimbazwa n’umusaruro.
Urwo rugero Yezu yafashe rw’umubibyi n’imbuto abiba, bishushanya umurimo yakoze kandi akomeje gukora ngo abantu tugere ku mukiro yaturonkeye mu rupfu n’izuka bye. Yezu ubwe, nyuma y’igihe ari kumwe n’umuryango we i Nazareti, yarahagurutse ajya kubiba imbuto ari ryo JAMBO RY’IMANA Inkuru Nziza mu mitima y’abantu, ari abamwiyumviye ubwe n’amatwi yabo natwe kimwe n’abandi bemeye Imana tubikesha Inyigisho ze, usanga koko ryarashoye imizi kandi rikera imbuto nyinshi. Aha twavuga abana, urubyiruko, abagabo n’abagore bahisemo guhara amagara yabo kubera Ingoma y’Imana, abemera gusiga ibintu n’ababo ngo bakomeze kugeza ku bandi iyo Nkuru nziza y’umukiro. Kimwe n’abagabo n’abagore usanga mu ngo zabo no muri remezo zabo, ubwabo ubuzima bwabo ari indi Vanjili ya Kristu.
Uwabatijwe wese ahamagariwe kuba umubibyi
Aha rero icyo tugomba kuzirikana cyane ni uko Imana ubwayo ari yo mugenga w’ukubaho no gukura kw’ibintu byose natwe tutikuyemo. Twe dusabwa kuba ibikoresho by’impuhwe n’urukundo byayo; ubundi ikaduhunda imbaraga zo kuzuza no gutunganya inshingano zacu. Gusa hari aho tugera, aho kumvira Imana n’imigambi yayo ahubwo tukikorera ibyo twumva ugasanga twatandukiriye pe. Yezu ni umubibyi nyakuri natwe tukaba turi ababibyi igihe cyose dukomeza ubutumwa yatangiye bwo kogeza Ingoma y’Imana hose dutangaza Inkuru Nziza y’Umukiro aho atwigombye hose. Turi abagenewe gukomeza, umugambi Imana ifitiye bene muntu mu kubakiza icyaha n’urupfu. Ariko tukawukora tuzi neza ko turi intumwa atari twe nyir’ubutumwa. Ikindi ni uko tugomba kureka Imana ikihesha ikuzo mu butumwa yadushinze kuko kenshi usanga uko dutekereza ibintu atari uko Yezu we abibona. Dufate akagero gato. Buri wese iyo yakoze ashimishwa no kubona umusaruro w’icyuya yiyushye, kubona imbuto zeze ku murimo w’amaboko ye, nyamara kubera ko Ijambo ry’Imana atari nk’uko umuntu atera imbuto akazazibona zeze akishimira umusaruro. Twe dusabwa gukora icyo dusabwa gukora (kubiba ineza, impuhwe, urukundo, amahoro ubutabera n’imbabazi) ubundi tukarekera Imana ibisigaye ikirwariza. Maze uko umuhinzi utera imbuto ye ategereza umusaruro yihanganye natwe tukihanganira kureka igihe Imana yageneye abo twasanze cyuzuzwa.
Hari abajya bibaza bati: “Ariko se ni kuki isi igenda irushaho kuba umwaku cyangwa se kumera nabi, kandi abagisha- butumwa badasiba kutubwiriza gukurikira inzira z’Imana. Ababyeyi ntibahwema guhwitura abana babo ariko bikarangira uko batakekaga. Nitwitegereze umuryango ugenda urushaho gusenyuka, abantu barabana badasezeranye, abashakanye baratana burundu nta n’impamvu ubona ifatika, abantu baricana, bararogana, barafungishanya, barateza imidugararo. Murebe intambara, kwiba umutungo wa rubanda, gukuramo inda, gushoka ibiyoga n’ibiyobyabwenge, kubaho abantu bitaruye Imana, gushyamirana no kwamburana amasambu cyangwa amafaranga ugasanga abantu ni ba bihemu gusa n’ibindi”. Ugasanga turibaza impamvu yabyo kandi ntacyo tuba tutakoze ngo twigishe cyangwa twigishwe ibyubaka ariko ibisenya bikaba ari byo ubona biganza.
Bavandimwe, ntitugacike intege kuko ibintu bitanyuze mu kayira twifuzaga ko bicamo. Ahubwo nagira nti: Tujye dufata akanya DUSENGE, DUSENGE, DUSENGE kuko inzira z’Imana zihabanye n’izacu, yo uko ireba ibintu usanga bitandukanye n’imyumvire yacu. Impamvu tugomba gukaza isengesho ni uko aho muntu ageze akiheba akumva bidashoboka agomba kubirekera Imana ikegeragereza kuko ku bwayo nta kidashoboka iyo ibona kidufitiye akamaro.
Bavandimwe, uyu mugani nta kindi utwigisha uretse guhora tuzirikana ko mu butumwa bwacu bwa buri munsi, atari buri gihe ibintu bizagenda uko twabibwiye abandi cyangwa uko twabisabye Nyagasani. Tugomba ahubwo kwitoza kureba icyo Imana idutezeho. Uyu mugani uratubwira ko atari twe kamara, tuzatuma abantu bahindura imigirire yabo, ntabwo ari ubushake n’umuhate bizatuma bakura mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, kuko utuma ibyo byose bishinga imizi mu mutima wa muntu ni Imana ubwayo na nyir’ubwite. Twe dusabwa gukora neza ibyo dusabwa kugeza ku bandi ibisigaye tukabiharira Imana tuyitakambira ngo ugushaka kwayo kwigaragaze muri abo bantu bayo.
Bavandimwe dusabirane ingabire yo kudacogora mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Ubundi duharanire ko abandi twababera agacucu basangamo amahumbezi y’ineza y’Imana. Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, udusabire kuri ubu n’igihe tuzapfira, Amina.
Padiri Anselimi MUSAFIRI