Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 23 gisanzwe/C, 11/09/2019
Amasomo: Abanyakolosi 3,1-13; Luka 6, 20-26
Yezu naganze iteka.
Bavandimwe muri Kristu, hari ikintu twese abantu duhuriyeho, yaba umukire, umukene, yaba umutegetsi cyangwa utegekwa, wakwiyegurira Imana cyangwa ukaba umulayiki kugeza no ku muhakana-Mana: ni Uguhirwa. Guhirwa bikabumba ingingo nyinshi: amahoro, ibyishimo biherekejwe no gutunga ugatunganirwa. Wagira byinshi cyane, byinshi, bikeya cyangwa bikeya cyane, buri wese yifuza kubibamo mu mahoro, ntawe umuhagaze hejuru, aka wa mugani ngo “nzarya dukeya ariko ndyame kare”.
Mu ivanjili ya none, Yezu aratubwira neza abahire nyakuri ndetse atibagiwe n’abagowe. Mu isi uko waba umeze kose, uko waba ubayeho kose, icyambere ni uguharanira igituma uhorana amahoro: ari byo guharanira ko umutekano w’igifu (Ibitunga umubiri) hatagira ikiwuhungabanya n’umutekano usanzwe kugira ngo ubashe gukora no kurasa intego y’ibyifuzo byawe. Kuko ntacyo wakora ngo wizere ko gitungana nta mahoro ufite hamwe n’abawe bose.
Yezu rero uyu munsi yashatse kutwereka inzira yo kugera ku cyifuzo nyamukuru cya buri muntu. Icya mbere ni ukurimburana n’imizi ikintu cyose kikubuza uburenganzira bwawe ariko utabangamiye ubw’abandi: Ubwigenge n’ubwisanzure. Muratangazwa n’ ukuntu YEZU abitubwira: “Murahirwa mwe abakene,kuko ingoma y’Imana ari iyanyu”. Mukutubwira ngo hahirwa abakene, nta kindi ashaka kutubwira uretse kutwumvisha neza umukene uwo ari we. Dore ko twe duhita twiyumvira, umuntu usabiriza, ufite imibereho idashamaje, mbese umuntu ubaho ari uko yisunze inshuti n’abagiraneza. Umukire ni umuntu wese wiringira ibyo atunze akumva ari imaragahinda ye, bityo akumva ko ibyo atunze, nta kiganza cy’Imana cyamubaye hafi ngo abishyikeho. Mbese yumva byose abikesha ubwenge n’imbaraga ze. Uwo n’ubwo mu maso ya bose agaragara neza ariko burya akuganiriye akakubwiza ukuri wakwiheba…kuko ahorana imihangayiko, yikanga n’igicucu cye ko ari umugiranabi umuteye n’ibindi utarondora.
Umukene uvugwa hano ni umuntu wese, uhorana amiringiro mu Mana, akumva ko imibereho ye n’ibyo atunze abikesha yo, Mugenga wa byose. Ahora azirikana ko nta cyo afite cyaba igitangaza cyangwa se ubundi butoni asumbya abandi, ahubwo yumva neza ko ari ubuntu Imana yamugiriye, na we akagira ubutumwa bwo kubyaza umusaruro impano yahawe. Twibuke wa mugani Yezu yaciye w’Amatalenta, babiri bakunguka andi nyamara umwe muri bo aho kureba ko imwe yahawe yakunguka indi ahubwo akayitaba. (Mt 25,14-30). Umukene ni umenya kwereka Nyirubuzima (Imana) ubukene bwe, kuko ntawe ubaho yihagije, buri wese akenera abandi. Ni kimwe ko ntawe umenya cyangwa ngo asange ibintu byose abishoboye cyangwa se abifitiye umwanya. Abakuru bati “burya n’inyoni iraguruka ariko bikarangira yisunze ishami”. Ntawe ubaho abuze icyo akennye cyangwa anyotewe ariko adashobora kukibonera ubwe mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Aha rero ni ho Umuntu nyamuntu, amenyera urukundo n’ububasha bw’Imana iduhaza ingabire n’ibyiza dukeneye inyuze mu nzira zinyuranye.
Umuhire rero ni umukene w’Imana, ni uzi kureba ibyo adafite, atishoboreye akamenya ko Imana yizera izamufasha kubironka, cyangwa ikamubonera abazamufasha kubigeraho. Ahora yumva ko Ubwenge n’imbaraga bye wongeyeho ubuvunyi bw’Uhoraho bizamufasha kugera ku mahoro n’umunezero yifuza. Nyamara ntagarukira aho, ahubwo anahimbazwa no kureba iruhande rwe, aho anyura, aho akora n’aho atuye abandi bantu bakeneye ubufasha bwe: cyaba igihe kuko hari abakeneye gusurwa no gutegwa amatwi, abakwiye gufashwa mu buryo bunyuranye, abarengana n’abatagira kivugira. Ibyo iyo abikoze bimuha amahoro y’Umutima ndetse n’ibyo akora byose biramuhira, kuko abo bari kumwe bamwifuriza guhirwa n’Imana ubwayo ikamwihera umugisha. Nyamara ntabwo twakwirengangiza ko ahari abantu hatabura urunturuntu, ibyo ntabwo bimutera kugamburuzwa n’ibihe, ahubwo akomera ku Yamuhanze ayisaba kudacogora cyangwa se ngo umwanzi Sekibi abe yamuheza hasi. Twibuke kandi tuzirikane iri jambo kuko rikomeye kandi ni iryo kwizerwa: “UTANGA ARAHIRWA KURUTA UHABWA” (Intu 20,35). Umuhire ni uzi gutanga adategereje ishimwe ahubwo byose akabikora kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro wa bagenzi be.
Nyamara ntabwo agomba kugarukira aho gusa agomba no kwita ku mubano we n’Imana na bagenzi be yihatira gukurikiza inama Pawulo intumwa yatubwiye mu isomo rya mbere. Kuko tuhasanga ibitubuza ibyishimo, amahoro n’umutuzo. Yabitubwiye neza muri aya magambo: “Nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana, nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana”.
Ubwo bugingo dukesha KRISTU, kenshi bwononwa n’ingeso mbi cyangwa imyifatire yacu ihabanye n’ugushaka kw’Imana. Twavuga: Kwiringira ibintu ugasanga Imana twarayiteye umugongo, tukayibuka ariko tubuze aho dupfunda imitwe; tukigarurirwa n’ ubusambanyi, ubugugu n’ubwirasi, amagambo akomeretsa abandi, gusuzugura no guhimana, kubihiriza abandi no kubabuza epfo na ruguru, kubeshya, gutukana no kubahuka n’ibindi bitubahisha ubikoze n’ubikorewe.
None rero Mubyeyi wacu Bikira Mariya, tukunyuzeho ngo udusabire, guca bugufi, maze ibyiza twifuza ko abandi batwifuriza cyangwa se badukorera natwe tube aba mbere mu kubibagirira. Amina
Padiri Anselimi Musafiri