“NIMUHARANIRE IKUZO MUHABWA N’IMANA”
Inyigisho y’uwa Kane w’icyumweru IV cy’igisibo/A
Amasomo: Iyimukamisiri 32, 7-14; Yohani 5,31-47
Yezu naganze iteka.
1.Iyobera mu mayobera
Umuntu koko burya ni iyobera mu mayobera. Niba ntibeshye na we ubwe iyo yikebutse atihenze ubwenge arirora agasanga ntazi ibyo arimo ndetse n’uwo ari we. Namwe se, na ko buri wese niyirebe yibaze anisubize: ugira utya ugahiga imihigo cyangwa ugakora amasezerano nta gahato ushyizweho, ahubwo kubushake bwawe. Nyamara bikarangira bibaye ihurizo mu kuyashyira mu ngiro uko wabyiyemeje. Twese ntawe udashimishwa no gukora icyiza ariko bikarangira dukoze ibyo tudashaka. Yewe ukarwana intambara ngo ureke ingeso mbi, ariko ugasanga utsinze iyi ugatwarwa n’indi. Ibyo byose biterwa no guharanira amakuzo, dushakira mu bantu aho gushaka ikuzo twahabwa n’Imana yo yifitemo ukuri nyakuri kudashingiye ku marangamutima. Yo itanga Ingabire yo kumenya igikwiye n’ikiyinyura, iyo wemeye kuyoborwa na yo.
2.Ushize impumu…
Koko ushize impumu yibagirwa icyamwirukanaga. Mu gitabo cy’Iyimukamisiri kidutekerereza urugendo rw’amateka y’Umuryango w’Imana, wari warasuhukiye mu Misiri, ukahororokera ariko nyuma bikaza kurangira ubaye ingaruzwamuheto z’Umwami Farawo, akabahindura abacakara. Ibyo byago byose byabashyitseho, byatumaga bahora batakambira Uhoraho Imana yabo, ngo abagobotore ubwo buretwa bwari bwarabamugaje. Igihe cyarageze Imana ibagobotorera umucunguzi Musa ngo abakure muri ako kaga. Ni uko Uhoraho Imana abagobotora mu biganza bya Farawo, akoresheje umugaragu we Musa.
Igihe bari mu rugendo rugana igihugu cy’isezerano, bageze mu kibaya cy’umusozi wa Sinayi, Uhoraho yasabye Musa kuzamuka umusozi agahabwa amabwiriza agomba gushyikiriza Imbaga yari ayoboye. Nyamara imbaga ibonye ko Musa atinze kumanuka umusozi, yasabye Aroni ko yabakorera imana zizabagenda imbere, kuko bibwiraga ko Musa yaba yaraguye iyo yagiye. Aroni wari umufasha wa Musa, aho guharanira ikuzo ry’Imana yabakuye mu Misiri, ahubwo yamaraniye gukuzwa no gushimwa n’imbaga yari kumwe na we. Ni bwo yabasabye ko begeranya ibikoresho byose bafite bikoze muri zahabu, nuko abacurishirizamo ishusho y’ikimasa, birangira bemeje ko ari yo Mana yabakuye mu Misiri. Mbega kwibagirwa kubi!
3.Bigira ingaruka
Ibyo byashavuje Uhoraho Imana, ifata icyemezo cyo kubwira Musa kumanuka agasanga imbaga kandi imubwira ko uwo muryango warenze ku mabwiriza, yari yarabahaye, bihumanyije bakayoboka ibigirwamana. Uburakari bw’Imana bwaragurumanye kugeza aho yiyemeza kubarimbura, hakarokoka Musa n’abandi bahisemo kutihumanya bayoboka icyo kigirwamana. Dore Ko burya mu bibi bibaye buri gihe habonekamo inyanzi bita: Imbuzakurahira.
Nyamara n’ubwo Imana yari yafashwe n’uburakari, umugaragu wayo Musa yiyemeje gusabira imbabazi umuryango we. Yarateruye abwira Uhoraho ati: “Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe, wuvanye mu gihugu cya Misiri, (…) Ni iki cyatuma abanyamisiri bavuga ngo : yabimuye ino abitewe n’ubugome, agira ngo abicire mu misozi (…) Cubya uburakari bwawe (…) Wibuke indahiro wirahiriye ubwawe usezeranya Aburahamu, Izaki na Yakobo“.
4.Isentesho rya Musa
Iri sengesho rya Musa ni urugero rwagombye kuranga umukirisitu wese. Tukareka kwihugiraho tureba inyungu n’amarangamutima yacu, ahubwo tukibuka kugira umutima ukebuka ukareba abo dusangiye gupfa no gukira. Erega baravuga ngo: “Umira inshuro n’incuti, ntushire inzara.“. Musa akwiye kubera urugero buri wese ufite ubutoni, ubucuti cyangwa ububasha imbere y’abafite ijambo ku bandi, kudatinya kubegera ngo asabire abarengana, abahemutse aho guhanwa bikomeye, bakabafasha kubona umuti ushoboka. Kandi abakuru batubwira Ko babiri bajya inama baruta umunani urasana. Ese iyo umenye amakuru ashyira mu kaga ubuzima bw’abantu ubyifatamo ute? Uricecekera cyangwa uhimbazwa no gushaka icyatuma bihagarara?
5.Kuki Imana idahana yihanukiriye?
Kwisubiraho Imana ntihane umuryango wayo, bitwereka neza ko Imana ari urukundo. Kandi Ko ibyo ikora byose ibikora mu rukundo ruzira icyasha. Yabyujuje yemera guhara Umwana wayo Yezu ngo aze kuducungura, akemera kwitangaho igitambo kironkera isi yose amahoro n’umukiro. Yezu yaraje atwereka inzira igana ubugingo bw’iteka. Uwemeye kuyigira iye agomba kurangwa n’urukundo no kugira neza aho anyuze hose nka Yezu: yaranzwe no gukiza abantu kuri roho no ku mubiri. Abikorana impuhwe n’urukundo. Yereka abantu inzira ishyitsa ku mahoro isi idashobora kumuha cyangwa kumwambura.
- Umwambari w’umwana…
Natwe abamuyobotse, adusaba kugera ikirenge mu cye aho adusaba kugenda hose twamamaza ineza n’umukiro biva ku Mana Umubyeyi wacu. None se Ko umwambari w’Umwana ari ugenza nka se, twe ni iki cyatubuza kugenza nka Yezu?
Tukihatira guhuza imvugo n’ingiro tumurikiwe na Roho Mutagatifu… Byaba byunguye iki kwitwa Uwa Kristu ariko imigirire n’imiberho yanjye bihabanye n’inyigisho za Kristu!!
7.Twibaze cyane
Aha tuhibaze cyane, kuko igisibo ari igihe cyiza cyo kwisubiraho no gukosora ibintu byose bikocamye tuba twakoze. Muri iki gihe twibasiwe n’icyorezo cyiswe “KORONAVIRUSI” tukaba dusabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira Ko cyakomeza gukwirakwira. Nibitubere akanya ko gusabana n’Imana hamwe n’abo turi kumwe, dusingiza, dusenga kandi turirimbira Imana yacu ngo igoboke isi haboneke umuti utsiratsiza icyo gihanya. Twabikora dusoma kandi tuzirikana Ijambo ry’Imana. Abafite Radio, Televiziyo cyangwa Amatelefoni agezweho mugakurikirana igitambo cya Misa. Kwambaza Umubyeyi w’Imana Bikira Mariya Nyina wa Jambo muri Rozari cyangwa Ishapule y’ububabare 7 bwe, maze tumusabe kuduhakirwa iteka, twebwe abanyabyaha. Amina
Padiri Anselme Musafiri