Inyigisho: Haranira ubutungane nk’ubwa Data wo mu ijuru utanga amahirwe yo kurokoka ku banyabyaha

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 11 gisanzwe, A, Mbangikane

Ku ya 17 Kamena 2014

Bavandimwe, kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya 11 Kiliziya iduhaye ifunguro rya roho zacu. Yezu Kristu aradusaba kwitabira twese umuhamagaro wacu: Tube intungane nk’uko Data uri mu ijuru ari intungane (Mt5, 48). Abantu bose iyo bava bakagera bahamagariwe kuba intungane barebeye kuri Data wa twese uri mu Ijuru. Ibi Yezu arabibwira abamwumva kuko azi neza ko hari n’abanangira umutima, bagaharanira urupfu rwa burundu, bakiberaho nk’aho Imana Data Umubyeyi itabayeho!

Yezu ati: “Mwebwe ho rero….”

Iri jambo rirakomeye. Ni ukuvuga ko abe, abamwemeye, abihererana akabigisha, akabahanura, akabibutsa ko batagomba kugendera mu kivunge n’ikigare cya benshi batafite indanga-mukristu. Ni ijambo ritwereka ko abamwemeye, bakabatizwa mu izina rye batagomba kubaho byisangiwe! Bafite bo icyerekezo, bafite inshingano bagomba kuzuza, bafite ubutumwa. N’ubwo baba mu bandi, bagaturana nabo, bagasanira,bagakorana, ariko ntibagomba kubaho nkabo muri byose. Abakristu bahamagariwe kuba mu bandi ariko bakirinda gusangira icyaha kigaragaza mu buryo bwinshi. Umukristu agombwa kurwana urugamba rw’ubutagatifu mu rukundo; urugamba nakwita ntumpeho: urwango, ntumpeho! Irondamoko, amatiku n’amacakubiri ntumpeho; inzigo inzika no guhora, ntumpeho; kuba nyamwigendaho, ubugugu no kwironda, ntumpeho; ingeso mbi zose iyo ziva zikagera (ubusambanyi, kwicuruza, kuroga, kugambana, ikinyoma…), ntumpeho! Umukristu ni ntuyemuribo ariko sindinkabo kandi singenzankabo. Umukristu muzima abaho aharanira urukundo rudacogora rw’Imana n’urwa bagenzi be. Dusabe ingabire yo kubaho mu budahemuka.

Bimwe mu byerekana ko ubutagatifu bugenda bukura mu buzima bw’Umukristu:

Kugenda urushaho kuryoherwa n’iby’Imana: iyo ijambo ry’Imana rikuryohera, rikagutera ibyishimo, ukarikumbura, ukarisonzera, ukemera ko rikubera nk’itara rikumurukira, nakubwira nti uri mu nzira nziza cyo komeza imbere… Hano hiyongeraho kuryoherwa n’amasakramentu. Ariko niba iyo muri Remezo, mu Misa, no mu Makoraniro y’abasenga, ijambo ry’Imana rihasomerwa iyo rikurambira, ugatangira kwayura, kwishimagura umubiri wose, kurangaguzwa, kubarura imyenda y’abaje…menya ko wibuze rwose, Sekibi yakwigaruriye! Uravomera mu rutete! Cyo garukira Imana vuba na bwangu!

Iyo ijambo ry’Imana ritakikubwira; barisoma cyangwa barisobanura ugatangira kwivugisha muri wowe uti:ka kanaka barakabwiye, kazongere…Ijambo ry’Imana ukaryumvisa amatwi y’abandi, menya ko uri kure cyane y’ubutungane. Ijambo ry’Imana ngomba kumva ko rinkangura, rimurikira, rindeba; nta kwikura mu mubare w’abaharanira ubutungane

-Ikindi gipimo cy’ubutagatifu bugenda bukura: ni urukundo rwa Kiliziya n’urw’abashumba bayo kabone n’ubwo waba ubona intege nke z’umwe muri bo. Iyi ngingo irakomeye. Kiliziya ya Kristu ni Ntagatifu: iratunganye rwose, kuko nta cyasohoka mu buzima bw’Imana gihumanye. Kiliziya ni iy’Imana Data maze Kristu akaba ayibereye umutwe ukiza kandi ugaburira umubiri wose. Ni yo mpamvu ihora ari ntagatifu. Nyamara, umwe mu bana bayo, kabone n’ubwo yaba intumwa muri yo, yaba umunyabyaha; yagwa mu cyaha. Tujye tubyemera: turi abanyabyaha. Hari abakristu bagira ubugwari, babona umwe mu bana ba Kiliziya acumuye, kandi nabo babana n’uwo mugera w’icyaha, bakagumuka, bakava muri Kiliziya, bakitandukanya nayo, bakayituka, bakanagera aho bayitoteza! Mwene abo, Kristu atubwira ko barusha abandi icyaha. Umuti wo guhangana n’icyago cyatera umuryango wawe (hano twibuke ko KILIZIYA ari umuryango w’Imana n’abana bayo), si ukuwuhunga no kuwihakana, ahubwo ni uguhamya ubutwari, ukifatanya n’abandi mugashakira hamwe icyakorwa! Ntitukamere nka wa mugabo wabonye inzara iyogoje urugo rwe, maze ata abana n’umugore, aratorongera! Yumvise ko umugore yihambiriye, agahinga, agaca incuro, inzara arayihashya arihaza, nyamugabo aratahuka! Ntitukihakane Kiliziya umubyeyi wacu.

-Ikindi gipimo cy’ubutagatifu bukura neza: niba urushaho kurangwa n’ubwiyoroshye, ubusabaniramana, amahoro y’umutima, kwakira buri wese no kumubanira neza, ukagerageza kwitsa amarangamutima yawe ngo n’abandi bagubwe neza, uri mu nzira nziza..

-Niba mu mibanire n’imikoranire n’abandi ukivuga ngo: njye niko nabaye, ntibazi uko nteye, bazambona, bazangendere kure…niba wumva utagira uko uhinduka ngo utabangamira abandi; niba wumva abandi ari bo bagomba kukwitwararikaho, wowe nta we wakwitwaraho, uri mu buyobe…! Gira bwangu ugaruke, va mu rupfu, Yezu araguhamagara!

Indunduro y’Ubutagatifu

Bavandimwe, hari banshi batotezwa muri iyi si. Papa wacu Fransisko aherutse kuvuga ko KILIZIYA ya none itotezwa biruse kure uko yatotejwe mu mateka yahise! Ubu hirya no hino ku isi benshi batoterezwa ukwemera kwabo, haba mu buryo bweruye, haba mu buryo buhishe! Hari abatoteza Kiliziya batora amategeko arwanya ukwemera dufitiye Yezu Kristu. Hari abica abakristu. Hari abasabwa guhakana ukwemera kwabo no kugusebya cyangwa kutakugaragaza iyo bagiye mu mirimo runaka cyane cyane iya polotiki; hari ababuzwa gusoma, kwambara no gukora ibimenyetso bitagatifu by’ubuyoboke; hari abakoresha mu buryo buyobye indangagaciro za Kiliziya kugira ngo baziteshe inyito n’uburemere bwazo, hari abataramana abihayimana bakabatwerera ibyaha batakoze, cyangwa icyaha cy’umwe bakakigira rusange kuri bose; bityo bagashaka gutembagaza iryo banga ryo kwiha Imana mu rwego rwo kwerekana ko ari ibintu byataye agaciro; hari abatoteza Kiliziya bamamaza kandi bacuruza ibikoza isoni Ivanjili ya Kristu…amafilimi y’ubusambanyi, kwambara ubusa ku gasozi, ubusambanyi bwahawe intebe, indirimbo nyandagazi zitagira ubutumwa na mba bwakubaka abantu…Itotezwa ririho!

Indunduro y’ubutagatifu ni ugukomera mu kwemera kwacu, hakiyongeraho gusabira abanzi bacu, ndavuga abatoteza Kiliziya. Uyu ni umwihariko wa Yezu Kristu. We yaratotejwe, aricwa nabi kandi n’abe, ariko by’agahebuzo, agirirwa ibyo byose, ararenga atanga imbabazi ku bantu bose, ahereye ku bishi be! Ntibihagije gupfira Ukwemera, ni ngombwa gutotezwa ariko byose bikajyana no guha abagira-nabi amahirwe yo kurokoka tubasabira imbabazi ku Mana. Iyi ni yo ndunduro y’ubutagatifu. Twe dutange imbabazi Imana izicire urubanza rwayo nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere Imana yihanganira umwami-gica Akabu.

Yezu akuzwe.

Mwayiteguriwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho