Hari abataramenya ko Yezu Kirisitu akiza abarwayi bose

Ku wa 1 w’icya 5 Gisanzwe B/05/02/2018:

Isomo rya 1: 1 Bami 8, 1-7.9-13

Zab 131 (132), 6-10

Ivanjili: Mk 6, 53-56

Kuri uyu munsi, amasomo matagatifu duhisemo ni ayo mu cyumweru cya gatanu gisanzwe. Ntitwibagiwe ko ari n’umunsi mukuru wa Agata Mutagatifu ubarirwa mu bamaritiri ba mbere ba Kiliziya y’i Roma. Buri munsi ubuzima bw’ abatagatifu duhimbaza bufite aho bahurira n’amasomo matagatifu. Ni bo babashije gushyira mu bikorwa icyo Ijambo ry’Imana ritubwira. Cyane cyane abo bose bemeye gupfa aho kwihakana Yezu Kirisitu. Icyo Nyagasani adushakaho, ni ukumwemera tubikuye ku mutima ku buryo icyo ari cyo cyose kitadutesha inzira y’umukiro.

Twumvise ukuntu abayoboke b’Imana mu gihe cya Salomoni bakoze ibirori byo kujyana Ubushyinguro bw’Isezerano mu Ngoro nziza yujujwe i Yeruzalemu. Umutambagiro bakoze wari nka Liturujiya iteguye neza. Ubwo bushyinguro bw’Isezerano bwarimo ya Mategeko y’Imana yatanzwe binyujijwe kuri Musa. Bari bishimiye ko umurage wakomejwe kuva kuri Musa wubahirijwe, Imana yakomeje kubibutsa inzira z’Amategeko yayo kandi bafite icyizere cy’uko uko amasekuruza azasimburana urubyaro rwabo ruzashyira rukinjira mu Isezerano Rihoraho. Ni yo mpamvu bagendaga bishimye, baririmba, babyina bahimbawe. Imana ubwayo yigaragazaga mu gacu kererana yatashye mu Ngoro yayo. Abaherezabitambo batangiye kwinjira ahatagatifu rwose basabira abavandimwe babo amahoro n’amahirwe ya Nyagasani.

Amahoro nyayo yasesekaye mu isi ku muntu wese wakiriye Umwana w’Imana Data Ushoborabyose, we waje ari ingoro nyakuri. Ni we bose bashakashaka kugira ngo bahumurizwe nyabyo. Abantu basobanukiwe ko Yezu ari Umukiza bamushakashakaga aho yanyuraga hose kugira ngo abakize. Birumvikana ko abamuhungaga cyangwa abahitagamo kwigumira mu byabo ineza imukomokaho bayihombaga. Nk’uko aba kera bishimiraga Ubushyinguro Butagatifu bumva ko koko Imana ihatuye, ni na ko natwe ubu tugomba gusanga Yezu Kirisitu twemera ko adukiza. Yakoze igitangaza gikomeye yishyira mu gisa n’umugati. Nta kumushakashakira ahandi kure. Ubu rwose dusabana na we muri Ukarisitiya. Ntitukavuge amagambo menshi no muri cya gihe twigisha abana Iyobokamana. Igihe tubigisha gatigisimu, ntitugate igihe mu magambo meshi cyangwa imikino myinshi cyangwa amashusho menshi. Tubigishe kujya imbere y’Ubushyinguro bw’Isezerano. Nitubicaze mu Ngoro nyangoro y’Uhoraho. Nitubereke aho Yezu ari. Tubatoze kumushengerera. Amagambo aringaniye tuzababwira, tuzanareke yuzuzwe na Nyirubwite bicaye imbere ye.

Mu kwigisha abantu iby’Imana, ni ngombwa rwose kubafasha gutuza imbere ya Yezu Kirisitu. Agenda akiza abamwegerana umutima utaryarya. Nta gushakira ahandi. Kudaha umwanya ukwiye uburyo bwo kurangamira Yezu Kirisitu ni byo bisa no kutamenya ko akiza. Tumwereke ibyacu byose n’umutima utaryarya azatwumva ni Nyirimpuhwe.

Nasingizwe iteka ryose. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza barimo Agata, Petero Batisita, Yesusi Mendezi na Adelayida, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho