« Hari abibwiraga ko ingoma y’Imana igiye kwigaragaza uwo mwanya »

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 33 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 20 Ugushyingo 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

« Hari abibwiraga ko ingoma y’Imana igiye kwigaragaza uwo mwanya »

Bavandimwe, ijambo ry’Imana Kiliziya yaduteguriye kuri uyu munsi riratuganirira ku butegetsi, ku mibanire y’abategeka n’abategekwa. Inyigisho ikomeye duhabwa ni uko tugomba kumvira Imana tukaba twasuzugura abategetsi igihe badutegetse gukora ikibi.

« Witinya uyu mwicanyi, ahubwo emera upfane ubutwari »

Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe kitubwira urupfu rw’abavandimwe barindwi na nyina ubabyara bishwe bamaze gukorerwa iyicwarubozo, bazira ukwemera kwabo. Iki gitabo kinatwereka ubugome bw’indengakamere bw’umwami Antiyokusi Epifani. Nyamara ubu butwari aba bavandimwe bagaragaje bemera Imana, bayiringira, bayikomeraho nibyo byatumye ingoma y’agahotoro ya Antiyokusi Epifani itsindwa, ndetse n’iminyago yari yarasahuye mu ngoro y’i Yeruzalemu ikahagarurwa. Aba bavandimwe hamwe n’umubyeyi wabo bemeye kubabazwa no guhara ubuzima bw’aha kw’isi ariko bizeye ko Imana izabakira mu bundi buzima buri hirya y’urupfu. Burya rero abababaza abandi, bakabaka ubu buzima, cyane cyane iyo babaziza kubaha no gukorera Imana, baba bagorwa n’ubusa !

Umugani w’amafeza cumi nawo utubwira iby’abategetsi n’abategekwa.

Ivanjiri ikomereza aho inkuru ya Zakewusi yari igeze. Yezu yari amaze kuvuga ko umukiro winjiye mu nzu ya Zakewusi, kandi ko umwana w’umuntu yazanywe no kurokora ibyazimiye. Abari bateze amatwi Yezu, mu gihe yari ageze hafi ya Yeruzalemu, biyumvishaga ko Ingoma y’Imana idatinda kwigaragariza i Yeruzalemu.

Umugani w’amafeza cumi n’ubwo ari umugani, ufite ukuri kw’amateka wibutsa ku byabaye mu gihe cy’ubukoroni bw’Abanyaroma. Burya koko ngo umugani ugana akariho. Umwanditsi Flaviyusi Yozefu, mu gitabo yanditse ku ntambara y’abayahudi (Guerre juive), avuga ko ahagana mu mwaka wa kane (4) mbere ya Yezu, Arkelawusi, umuhungu wa Herodi Mukuru, nyuma y’urupfu rwa se yakoze urugendo ajya i Roma ashakisha uko yazaba umwami agasimbura se. Intumwa mirongo itanu z’abayahudi, zari bizi ubugome bwa Arkelawusi, kuko atatinyaga no kwicira abantu mu ngoro y’Imana, nabo barikoze bajya i Roma kubonana n’ubutegetsi bwaho ngo baburizemo umugambi w’Arkelawusi. Nyamara ubutegetsi bwa ba mpatsibihugu bwari i Roma, n’ubwo butamuhaye igihugu cyose se yayoboraga, bwamugabiye kuyobora ibihugu bya Yudeya na Samariya. Nyuma yaho ariko, kubera ko yari akabije ubugome n’ubwicanyi, izindi ntumwa zagiye kumurega i Roma maze bimuviramo gutakaza ubutegetsi bwe. Hari muri gatandatu (6) nyuma ya Yezu.

Umugani rero wo mu ivanjiri, utubwira ko uwo muntu w’igikomangoma mbere yo kugenda ngo yasigiye abagaragu be ibiceri cumi bya feza. Umuntu igiceri, umuntu igiceri ! Umuntu yakeka ko yashakaga kumenya abifitemo ubushakashatsi bwo kubyaza inyungu ayo mafaranga make yari yabasigiye. Bityo akazabagabira imyanya mu butegetsi bwe igihe azagarukira ari umwami.

Babiri muri bo bagaragaje umurava, kuko aho agarukiye bamugejejeho ibindi biceri bari bungutse, maze barabihemberwa. Nta kabuza, yabahaye imyanya mu butegetsi bwe ! Naho uwabitse ifeza mu gitambaro kubera gutinya uwo « Nyagasani », yatswe ibyo yari afite bigororerwa uwari wungutse feza icumi. N’ubwo koko icyo gikomangoma cyari ikinyamwaga, kigatwara ibyo kitabitse, kigasarura aho kitabibye, uyu mugaragu wabitse ifeza yacyo nta butwari yagaragaje.

Nyamara iyo urebye neza ubona ko icyari gishishikaje uyu mwami kwari ukumenya niba abagaragu be bamwumvira, bagakora icyo abategetse. Yashakaga kumenya niba bazamugirira icyizere. Burya koko umutegetsi utegeka adafitiwe icyizere n’abo ategeka nawe ntabwo aburambaho. Aba araye atiriwe !

None se iki gikomangoma ni nde ?

Uyu muntu w’igikomangoma wagiye mu gihugu cya kure ajyanye no kwimikwa byarangira akagaruka ni Yezu wafashe urugendo, akambuka urupfu, akajyanwa mw’ijuru kugirango azagaruke ari umwami w’amahoro, umugenga w’isi yose. Koko rero aho azukiye yatangarije abari baramuyobotse aya magambo : « Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukora ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira » (Mt 28, 18-20).

Icyo iyi vanjiri igamije ni ukutwigisha ko igihe cya Kiliziya ari igihe Yezu asa n’udahari, mu gihe dutegereje ko azagarukana ikuzo. Icyo gihe ni icyo kugaragaza ukwemera n’ukwizera gushyitse, bikagaragarira mu bukorwa atari mu magambo gusa.

None se dukore iki ?

Bavandimwe, tugaragaze ukwemera nk’ukwa bariya bavandimwe barindwi bemeye gupfa aho guhakana ukwemera kwabo. Nk’uko bumviye umubyeyi wabo, natwe tumenye gutega amatwi Bikira Mariya Nyina wa Yezu, akaba n’umubyeyi wa Kiliziya. Kandi impano buri wese yahawe ayikoreshe ashaka icyagirira neza mugenzi we.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho