Hari n’ibindi byinshi Yezu yakoze

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 7 cya Pasika,

26 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 28,16-20.30-31

2º. Yh 21,20-25 

Hari n’ibindi byinshi Yezu yakoze

Tugeze ku munsi wa nyuma wa noveni ya Penekositi. Twitegure kwinjira muri Penekositi mu byishimo byinshi bya roho. Ni We uzadusobanurira ibindi byose YEZU KRISTU atwifuzaho. Igihe cya Pasika kirarangira ku mugoroba ubwo duhimbaza igitaramo cya Penekositi. Ariko mu by’ukuri, Ivanjili twumvise kuri uyu munsi wa nyuma w’igihe cya Pasika itwinjije rwose mu ibanga ryo gukomeza kuvoma ubumenyi bw’iby’ijuru mu Bitabo Bitagatifu, ariko tuzi neza ko ibyo YEZU yakoze byose bitashoboye kwandikwa. Ni byinshi, nta wabona ibitabo bikwiramo. Bityo, hirya y’ibyo dusoma muri Bibiliya Ntagatifu, Roho Mutagatifu aratugoboka akadusobanurira ibyo tudashobora kwihishurira. Ni ngombwa kumutega amatwi. 

Ivanjili ya none, iduhaye kwibutsa buri wese kudata igihe mu tubazo dutoduto ashobora kwibaza tukamukereza mu nzira yo kumva icyo Nyagasani amushakaho. Hari abantu bibaza byinshi ku buzima bwa YEZU akiri umwana muto cyane, hari abibaza kuri Bikira Mariya ku birebana n’ubuzima bwe bwose kuva avutse. Icyo dukwiye kuzirikana, ni uko Bibiliya itugezaho ibya ngombwa byose byatuma umuntu atera imbere mu buzima bwa roho. Iby’amatsiko ya muntu byo, ntituzabigeraho kandi nta n’icyo byongera ku mubano wacu na YEZU KRISTU kuko icy’ingenzi twubatseho turakizi, ni URUPFU N’IZUKA BYA KRISTU. Hakomeje kuboneka abantu mu mateka bagiye bahimba inkuru zinyuranye ngo bagamije gusobanura ibintu byose byerekeye ab’ijuru. Benshi bagiye bagwa mu bintu by’ibihimbano bidafitenye isano n’ukuri. Kuva ku bitabo byitwa “apocryphes” kugera ku bandi bose bagiye bahimbahimba inkuru zinyuranye, byose nta cyo bitwungura mu cy’ingenzi roho yacu ikeneye. Cyakora hariho ibintu bimwe na bimwe byagiye bihishurirwa roho zimwe na zimwe z’abatagatifu Kiliziya yemera: nko muri iyi minsi, haravugwa igitabo cyitwa La vie occulte de la Vierge Marie mu kinyarwanda twavuga: Ubuzima butazwi bwa Bikira Mariya. Icyo gitabo kivuga ibyo Mutagatifu Ana Catalina Emmerick (1774-1824) yahishuriwe. Yabwiwe ku bakurambere ba Bikira Mariya, ku buryo yasamwe nta nenge y’icyaha, ivuka rye n’imibereho ye yo mu bwana n’ibindi byinshi nk’urupfu rwa Yozefu n’imibereho ye i Efeso hamwe na Yohani no ku mipfire ye. Twibutse ko ibyo byose kandi bishobora guhishurirwa ababonekerwa, nta cyo bihindura ku Nkuru Nziza y’umukiro. 

Roho Mutagatifu ari kumwe natwe, kugira ngo agende adusobanurira amabanga y’ingenzi y’ukwemera kwacu tudashobora kumvisha ubwenge bwa muntu. Yose kandi, nta na rimwe tuvanyemo, asobanurwa na Roho Mutagatifu. N’ubwo inyigisho za Kiliziya zibisobanura neza mu mahame y’ukwemera twita dogmes, nta na rimwe ryinjira mu mutima utarakiriye Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu ni We uhondahonda amabango akomeye akayoroshya tukabona kuyacengera. Urugero: ni nde wakumva ibijyanye n’imibereho yo muri Purugatori atabibwirijwe na Roho Mutagatifu? 

Roho Mutagatifu aje kudushyigikira ku murimo wacu wo kwamamaza Inkuru Nziza dushize amanga nk’uko Pawulo yayamamaje hose kugera i Roma nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere. 

Dusabirane guhora dusoma Bibiliya Ntagatifu tugamije kumva neza icyo Roho Mutagatifu ashaka kutubwiriramo. Dusabire abashinzwe kwigisha Inkuru Nziza kudacika intege kabone n’aho bagomba kubabara. Ni Roho Mutagatifu uzabakomeza igihe cyose. 

BIKIRAMARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA