Hari nijoro

Inyigisho yo kuwa Kabiri Mutagatifu, 27 Werurwe 2018

Amasomo:Iz 49,1-6 ; Zab 71(70); Yh 13, 21-33.36-38

Bavandimwe bana b’Imana Kristu Yezu akuzwe,

Mu Nkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani, dusangamo ubuhamya bw’uwabanye na Yezu kandi ari inkoramutima ye koko. Twabyumvise mu ivanjili liturujiya ya none yaduteguriye kuzirikana, muri iki cyumweru gitagatifu, kitwinjiza mu iyobera rya Pasika, agasongero k’umugambi w’Imana wo gukiza muntu. Yohani none ati : “ Hari nijoro.”

Nyuma y’uko Yezu Kristu atoye ba cumi na babiri abakuye mu bandi benshi bamukurikiraga, akabiyegereza, akabagira abafatanyabutumwa ba hafi n’ingendanyi ze, akabasukura mu nyigisho n’ibimenyetso byaziherekezaga; ntabwo ari ko bose bakiriye umucyo wabarasiyeho, ijoro riracyahari. Ntabwo bose bakeye n’ubwo ntako Umukiza atagize ngo abasukure. Turabona Yuda ahunga Urumuri akagana mu mwijima w’icuraburindi. Ni byo koko hari nijoro mu mutima wa Yuda, mu mitima ya ba cumi na babiri, mu mutima wa muntu iyo ava akagera; kandi uko byari icyo gihe na n’ubu ntabwo byahindutse.

Iyo umuntu yitegereje neza, akiheraho akikebuka atibeshye cyangwa ngo yibeshyere, akareba impande, iburasirazuba n’iburengerazuba, amajyepfo n’amajyaruguru, ashobora guhamya nka Yohani, akunga mu rye ati : “ iri ni ijoro.

Mu bihugu byinshi no mu mitima ya benshi, amahoro ni ntayo, urwango rwimuye urukundo, ubugambanyi burenze ubwa Yuda, dore ko busigaye bukoranwa ikoranabuhanga, irari rikabije ry’ibintu n’amafaranga aho usanga muntu nta gaciro agifite imbere yabyo, guta umurongo w’imigenzo mbonezabupfura na mbonezamana bishora abantu mu kureba ibitarebwa, mu kurya ibitaribwa, mu kunywa ibitanyobwa, mu gukora ibidakorwa; ubuyobe n’ubuhakanyi mu mayeri, amacakubiri n’ubwigunge ndetse n’ibindi bitandukanye.

Usanga henshi muntu yarinjiriwe nk’uko shitani yinjiye mu mutima wa Yuda. Abantu bajya gusenga ndetse n’insengero ziriyongera uko bwije n’uko bukeye kirya no hino ku isi, gusa uko ziyongera ni ko benshi bahunga Imana nka Yuda amaze kwakira wa mugati.

Bavandimwe, ijoro ry’icyaha ni ijoro ribi. Muri iki cyumweru gitagatifu, dusabe Nyagasani aridutsindire. Urukundo ruganze mu mitima yacu. Urumuri rwa Kristu  rutumurikire.

Dutsinde ubwoba, twuzure Ukwemera, dutangaze mu birwa bidukikije no mu bihugu bya kure ko ineza y’Imana igomba gutsinda inabi ya Shitani. Ko Urumuri rugomba kwirukana umwijima, kandi tubigaragaze mu migirire yacu. Ni uko nka Mutagatifu Fransisiko w’Asizi dusenge dushikamye tugira tuti:

Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe,

 Ahari urwango, mpashyire urukundo,

Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana

Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe

Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri

Ahari ukujijinganya, mpashyire ukwemera

Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera

Ahari icuraburindi, mpashyire urumuri

Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo.

Nyagasani,

Aho gushaka guhozwa, njye mpoza abandi.

Aho gushaka kumvwa, njye numva abandi.

Aho kwikundisha, njye nkunda abandi.

Kuko utanga ari we uhabwa

Uwiyibagirwa ari we uronka

Ubabarira, ari we ubabarirwa

Uhara amagara ye, ari we uzukira ubugingo bw’iteka. Amen.

Dukomeze kugira imyiteguro myiza ya Pasika yegereje.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA