Hari umuntu wahora yishimye?

 

Ku cya 3 cya Adiventi B, 17 Ukuboza 2017

Amasomo:

Isomo rya 1: Iz 61, 1-2a.10-11

Zab: Lk 1, 46-50.53-54

1 Tes 5, 16-24

Ivanjili: Yh 1, 6-8. 19-28

Bavandimwe mwese, nimugire amahoro ya Kirisitu.

Icyumweru cya gatatu cya Adiventi cyitwa Gaudete (Nimwishime). Ni icyumweru cy’ibyishimo rero. Imwe mu mpamvu zatumye iki cyumweru cyitwa gityo, ni uko ijambo rigaruka kenshi mu masomo ari iryo ry’ibyishimo. Ikindi kandi, indirimbo Liturujiya iteganya gutangiza misa, ni ishingiye ku ijambo dusangana Pawulo intumwa: “Mujye muhora mwishimye”. Hano ku isi, ntawe ushobora guhora yishimye. Ariko uwa Kirisitu ahorana mu mutima ihumurizwa rikomoka ku Mukunzi we. Iryo humure n’ihumurizwa, ritanga ibyishimo mu ba Kirisitu. Reka tugire icyo tuvuga kuri ibyo byishimo n’isoko yabyo.

Ibyo byishimo bituruka ku mahirwe yo gusangira umurage n’Umugaragu w’Uhoraho. Umuhanuzi Izayi atugezaho indirimbo y’Umugaragu w’Uhoraho. Uwo Mugaragu nta wundi. Ni Yezu Kirisitu Umwana w’Imana Nzima. Ni we wemeye kumvira Se kugeza ku ndunduro. Uko kumvira kwamuronkeye ibyishimo bitagereranywa. Uko kumvira kwabaye kunga ubumwe ubuziraherezo na Se Ushoborabyose. Umugaragu w’Uhoraho agira ati: “Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza”. Kwakira ubutorwe buturuka kur’Uhoraho no gukora ubutumwa aguhaye buganisha mu ijuru, ngiyo isoko y’ibyishimo bidashira. Ushaka guhorana ibyishimo? Menya ubutorwe bwawe. Irinde kwandavura ukomere kuri Nyagasani wagusize amavuta akagusenderezaho Roho we Mutagatifu. Kuvangavanga, ni ko kwivutsa amahoro.

Ahandi dukura ibyishimo, ni isuku duharanira ku mutima no ku mubiri. Pawulo intumwa yabwiye Abanyatesaloniki ati: “Imana y’amahoro ubwayo, nibatagatifuze…izasange…nta makemwa mufite ku mutima no ku mubiri” (1 Tes 5, 23). Burya umutima ukeye utuzuyemo ubwandavure, ni isoko y’ibyishimo. Umubiri urindwa guhindanywa na wo ni ikimenyetso cy’umunyamahoro. Muri make, dufite ibyishimo kuko Uwaturemye ari we udukiza ibyaha ku mutima no ku mubiri muri Yezu Kirisitu. Icyaha cyose gitsinze muntu cyangwa icyo yemera kwiryamiramo, kibuza amahwemo. Ubyagiye mu cyaha abyagurukana icyagane. Uwahindanyijwe imbere n’inyuma ahorana ikidodo. Nta mahoro. Nta byishimo.

Aha gatatu tuzirikanye none, aho na ho tuvana ibyishimo, ni mu matwara yo guhamya iby’Urumuri rwatangaje kuri iyi si. Ayo matwara, Yohani Batisita ayaduhamo urugero. Abereyeho kwerekana aho Yezu Kirisitu ari. Yihatira kubatiza abantu abafasha ariko mbere na mbere guhinduka no kwinjira mu Ngoma y’Imana itangajwe n’Umwana wayo Yezu Kirisitu. Amatwara ya Yohani y’ubwizige n’ubwiyoroshye, na yo ni isoko y’ibyishimo bifite ishingiro. Abanyamatsiko bamwibajijeho yabatangarije ko atari we Mesiya. Yagaragaje ubwiyorohye buhamabaye. Tumurebereho urugero. Ntidushobora guhamya ko abantu bafite umumtima wikuza bifitemo ibyishimo. Oya da. Umutima wabo ntuba hamwe. Kwirata no kwishyira hejuru ntibihuje na Soko y’amahoro, ibyishimo, ukuri n’ubutabera.

Twitegure umukiza atahe imitima duture mu byishimo. Nasingizwe iteka ryose. Umubyeyi we Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho