KU CYA 3 GISANZWE B GIHARWE: ICYUMWERU CY’IJAMBO RY’IMANA, 24/01/2020
Amasomo: Yon 3, 1-5.10; Zab 25 (24); 1 Kor 7, 29-31; Mk 1, 14-20.
Hasigaye iminsi mirongo ine
Icyumweru cya gatatu gisanzwe cyahariwe kuzirika Ijambo ry’Imana. Ni ukuva ku wa 30 Nzeli 2019 ubwo Papa Fransisiko yasohoye urwandiko ruri mu zitwa “Motu Proprio” rushishikariza kuzirikana Ijambo ry’Imana muri Kiliziya. Tubyumve neza uyu munsi.
1.Motu Proprio “Aperuit illis” (Abafungura ubwenge)
Inyandiko nk’izo, zitangaza icyo Papa yifuza guhindura cyangwa gusobanura biturutse ku buryo we ubwe yabigennye. Ni muri zo akenshi ahindura ingingo iyi n’iyi y’Igitabo cy’Amategeko ya Kiliziya (Droit Canon). Ashobora kuyumvikanisha kurushaho ayihuza n’igihe cyangwa se akagira undi mugenzo atangiza mu bijyanye n’ubuyoboke rusange bwa Kiliziya.
Nyuma y’Umwaka w’Impuhwe z’Imana, Papa yifuje ko habaho icyumweru kimwe mu mwaka cyaharirwa kuzirikana Ijambo ry’Imana. Mu nyandiko “Aperuit illis” (Abafungura ubwenge), Papa yatangije atyo umuco wo kuzirikana by’umwihariko akamaro k’Ijambo ry’Imana muri Kiliziya yose. Iyo nyandiko yatangajwe ku Munsi Mukuru wa Mutagatifu Yeronimo ku wa 30 Nzeli 2019 dore ko hari hashize imyaka 1.600 yitabye Imana.
Yeronimo (342-420) uwo ni igihangange, arazwi cyane mu byerekeye ubumenyi bwa Bibiliya. Ni we wahinduye Ibyanditswe Bitagatifu mu Kilatini. Ni we wa mbere waduhaye iki gitekerezo: kutamenya Ibyanditswe Bitagatifu ni ko kutamenya Yezu Kirisitu. Papa Fransisiko yarabizirikanye asanga abantu bakwiye kwihatira kumenya Bibiliya. Kuri iki cyumweru Kiliziya idushishikariza guha agaciro gakomeye Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu. Kugira ngo kandi turyumve, dusaba ingabire yo guhura na Yezu. Ni we udufungura amaso tukabona tukamenya. Twibuke uko ba bigishwa b’i Emawusi bamumenye mu imanyura ry’umugati. Ngo amaso yabo yarafungutse igihe Yezu amanyuriye hamwe na bo umugati agatangira kubafungura ubwenge ahereye ku Byanditswe.
2.Ijambo ry’Imana riratubwira iki none?
Kuri iki cyumweru, amasomo yose arahuriza ku isohora ry’ibihe. Yonasi woherejwe kwigisha Abanyaninive, atangira ababwira ko hasigaye iminsi mirongo ine Ninive yabo ikarimbuka niba batisubiyeho. Pawulo Mutagatifu we akaburira bose (Abanyakorenti) ko nibareba nabi igihe kibashiranye. Yezu na we mu Ivanjili, ati: “Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje”. Nta gutegereza kundi, iki ni igihe cyo gukanguka tukumva icyo Imana itunwira. Ni igihe cyo kuva mu bujiji tukayimenya. Yezu yatangiye yigisha abwira bose ko azanywe no kubinjiza mu Ngoma y’Imana. Ni yo mpamvu aduhatira kwisubiraho agira ati: “Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza”. Yezu ntiyazaririye, yahise ahamagarira bamwe na bamwe kumukurikira by’umwihariko. Abo ni za Ntumwa cumi n’ebyiri. Twumvise uko bene Zebedeyi Yezu yabahamagaye bari kumwe na se baroba. Ngo bahise babireka basiga se batangira kugendana na Yezu. Ni muri uwo murimo yasanze Petero na Andereya murumuna we. Na bo yabasabye kumukurikira kugira ngo azabagire abarobyi b’abantu.
Ni uko Yezu yatangije Kiliziya ye gahoro gahoro. Yezu yamaranye na bo imyaka itatu. Yigishaga iby’ijuru bumva. Bamenye ko Imana Data Ushoborabyose ari we byose biturukaho. Basobanukiwe ko Yezu uwo ari Umwana w’Imana waje muri iyi si kudukiza. Amaze kuzuka mu bapfuye yasubiye mu ijuru yoherereza intumwa ze Roho Mutagatifu we Mana itanga ubuzima, aturuka kuri Data no kuri Mwana. Kugeza uyu munsi, Kiliziya ikomeje kwigisha Ingoma y’Imana imurikiwe na Roho Mutagatifu. Intumwa n’abazisimbuye ni bo basambwa mbere y’abandi kwitangira ubutumwa bwo kwereka abantu bose inzira y’umukiro. Ese Kiliziya irumvwa? Abayiyobora bihatira kumva Yezu bakishimira ko abo bashinzwe bamuyoboka? Mu mateka ya Kiliziya, intama zakunze gutatanira mu mayira menshi. Biterwa n’iki? Nimucyo dukurikize ingero twumvise mu amsomo ya none.
3.Impuruza nk’iya Yonasi
Abanyaninivi bumvise impuruza ya Yonasi bisubiraho. Birumvikana ko cyakora ubutumwa bwe bwabateye ubwoba bityo bagahinduka. Ijambo yababwiye ryabakoze ku mutima bava mu bupfayongo barimo bagarukira Imana. Ese ubu habura iki kugira ngo abantu bahinduke? Abigisha Ijambo ry’Imana tugomba kwisubiraho. Tugomba kwigisha ijambo natwe twemera. Tugomba kwigisha tumurikiwe na Roho Mutagatifu. Uwigisha atunvira Roho Mutagatifu yigisha abanje kureba ku jisho ibyo abagenga b’iyi si bashaka. Uwo yigisha afite ubwoba. Ni umunyabwoba. Asa n’utiyumvisha ko yatowe na Yezu Kirisitu. Yamamaza Ivanjili yiyamamaza cyangwa yikundisha ku bantu. Isi ya none ikeneye abantu bavuga nka Yonasi ko hasigaye iminsi mirongo ine gusa! Tuzi imvugo igira iti: “Iminsi y’umujura ni mirongo ine”. Ni ukuvuga ko iyo akomeje kwiba byanze bikunze hari umunsi ugera agafatirwa mu cyuho. N’iminsi y’umunyabyaha ni mirongo ine. Igihe kiragera ibyaha arimo bikamutamaza agakorwa n’ikimwaro. Ikindi kandi, icyaha kijyana mu rupfu rw’iteka. Hariho ibyaha karundura biroha mu muriro. Ibyo ni ibishibuka ku muzi mubi wo guhakana Yezu, kunnyega inyigisho ze no kwigira ingunge muri iyi si umuntu akibohera mu rwango n’ibindi bikorwa bibi. Guhinduka birashoboka. Ni ngombwa ko abigisha dushishikaza dushize amanga twirinda icyaha, twicuza ibyaha kandi turangwa n’urukundo nyakuri rw’abantu bose cyane cyane abababaye bose n’abarengana bose nta kuvangura. Ijwi ry’abashumba rigomba kumvikana rihumuriza bose nk’uko Yezu yabigenzaga agira neza aho anyuze hose kandi ababarira impabe.
4.Gushira amanga
Pawulo intumwa aduha urugero. Tuzi ukuntu yahindutse agakurikira Yezu akamwamamaza ashize amanga nta muntu atinya. Tuzi ko yagombye kubitoterezwa agafungwa ndetse agacibwa umutwe. Kuva yahura na Yezu yahise asanga izindi ntumwa ziramwakira maze bumvikana ko ajya kwigisha abanyamahanga. Ahantu hose yanyuraga yigishaga Yezu wapfuye akazuka. Yatangije amakoraniro aho yanyuraga hose maze Kiliziya igenda ikura gahoro gahoro kugeza yogeye ku isi yose. Twumve inyigisho yahaye Abanyakorenti. Yababwiye ko igihe kibashirana nibareba nabi. Yabamenyesheje ko kubaho kuri iyi si ari ukuba muri Yezu. Yabumvishije ko nta na kimwe kigomba kubatandukanya n’Inkuru nziza. Ari abishimiye ubucuruzi, babeho nk’aho ntacyo batunze. Ntibagashyire imbere iyo mitungo yabo ahubwo bayikoreshe neza batibagirwa gusabana na Yezu. Barangwe n’urukundo bafashe abakene. Abafite abagore babeho nk’aho batabafite. Ni ukuvuga ko abashakanye bihatira gusabana na Yezu Kirisitu badashyize imbere inyungu zabo gusa cyangwa ibyishimo by’umubiri gusa. Babane bakurikiza inyigisho iri mu Ivanjli bashyikirijwe n’Intumwa za Yezu muri Kiliziya ye. Mbese buri muntu wese agomba gukora uko ashoboye kugira ngo hatagira ikintu kimutesha inzira y’ubukirisitu. Yezu agire umwanya w’ibanze mu mutima wacu.
Duhereye aho twabwira abihayimana (abasaseridoti, ababikira n’abafurere) kwizirika umukanda bakirinda gukururwa n’ibikurura imibiri muri iyi si. Kurangwa n’ubwizige, gucengera mu Ijambo ry’Imana, gukunda abantu bose no kwirinda ubusambanyi aho buva bukagera, ni ko kuyobokwa n’Ijambo ry’Imana. Igihe turimo kirakomeye. Twumva hirya no hino abakora umurimo w’Imana batsindrwa n’umubiri bakagusha ab’umutima woroheje. Abakuru nibigishe Ivanjili ya Yezu kandi batange urugero barere neza abakiri bato mu rukundo rwiziga rugana Ingoma y’Ijuru.
5.Inkuru Nziza ikenewe ubu
Abanyakorenti batari bake bumvise inyigisho ya Pawulo barahinduka bemera Yezu. N’izindi ntumwa Yezu yatoye na zo abo zigishije bemeye Yezu baharanira ubutungane. Batubere urugero. Natwe dushobora kugarukira Inkuru Nziza muri ibi bihe turimo. Cyakora abashumba bakwiye gusabirwa kugira ngo batsinde ubwoba bigishe Inkuru Nziza bagamije kumenyesha bose aho umukiro uri.
Inkuru Nziza ikenewe none, ni ikomeza ukwemera kw’abayoboke. Abigisha beza, ni abareba ibibazo abantu barimo maze bakabimurikira bakoresheje urumuri bavana mu Ivanjili ya Yezu. Abigisha buzuye urukundo ni bo bakenewe. Abo ni ababa hafi abakene bose, abatotezwa bose n’abapfukiranwa bose bagatinyuka kubahumuriza. Nta guta igihe, turwane urugamba kuko igihe kiradushirana. Ntawe uzi imyaka ashigaje kubaho ariko agomba guharanira kuzuza ubutumwa Yezu amushinga kugeza ku munota wa nyuma. Uzapfa atamenyeshejwe Inkuru Nziza mu magambo no mu bikorwa, azabazwa abari baremereye Yezu kumuyobora. Uwakiriye Yezu na we, asabe imbaraga zo kumukomeraho nta guta igihe muri byinshi bituma ayobagurika mu nzira zitari iyo Yezu yeretse Intumwa n’abazisimbuye bose dore hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri Kiliziya yigisha kandi igwiza abatagatifu.
Yezu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwa. Abatagatifu, Fransisiko Salezi, Beritrandi, Meyirandi, Babila na Felesiyane, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana