Hasigaye iminsi mirongo ine, Ninivi ikarimbuka

Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 1 cy’Igisibo, C

Ku ya 20 Gashyantare 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Yonasi 3, 1-10; 2º.Lk 11, 29-32

Hasigaye iminsi mirongo ine, Ninivi ikarimbuka

Amasomo y’uyu munsi atugaragarije uko Ijambo ry’Imana ritagenda amara masa koko. Ejo ni bwo twabyibazagaho. Nimurebe ukuntu umurwa mukuru wa Ashuru wari warugarijwe n’ubugome n’ubugizi bwa nabi ku buryo bwose wumvishe Ijambo ry’Imana Yonasi yamamaje maze ibintu bigahinduka. Umugani ugana akariho. Ijambo ry’Imana ni nk’umuriro usukura cyangwa igikoresho gityaye. Uwo muriro usukura n’icyo gikoresho gityaye, iyo bitwawe n’umunyabwoba bisa n’aho nta bubasha byifitemo. Umuriro usa n’uzimye, igikoresho kigahinduka igitiritiri. Abahawe ubutumwa bwo kubikoresha babwemeye nta gahato. Ni yo mpamvu rero abamamaza Ijambo ry’Imana na bo bagomba kwigiramo icyo kibatsi cy’umuriro cyangwa icyo igikoresho gityaye. Kuryamamazanya ikibatsi cyaryo, ni ko kurimburana n’imizi ubunangizi n’ibyaha byose kugira ngo bene muntu bagire ubugingo busagambye. Ni ngombwa guhora dusabira ingabire yo gutsinda ubwoba abahawe ubutumwa bwo kwamamaza YEZU KRISTU.

Uwo murimo usaba ubutwari bukomeye. Ni ugutinyuka cyane cyane mu bihe bikomeye. Ni ukubaho nk’abahanuzi bemeye gutotezwa bavunikira umukiro w’abavandimwe babo. Ni ugutinyuka nka bariya bose bemeye gukurikira KRISTU mu ntangiriro za Kiliziya bakarinda babizira. Ni ugukanguka tukumva ko ubwo bwitange na n’ubu bushoboka. No muri ibi bihe turimo, hirya no hino ku isi hari abantu batotezwa bakemera kubabara aho kubaho ari imberabyombi. Hari n’abiyemeje kugira ubucuti bukomeye na YEZU KRISTU ku buryo inyigisho zabo zijyana n’ibikorwa. Urugero rutari kure, ni igikorwa cy’ubutwari bukomeye Papa Benedigito XVI agaragaje. Mu myaka iyinga umunani amaze ayoboye Kiliziya, yewe na mbere yaho kuva kera agihabwa ubusaseridoti, ntiyigeze ahwema guhamagarira isi kugarukira YEZU KRISTU. Ubwo butumwa bwe burigaragaje cyane mu kwemera kureka icyubahiro cyo kuba Papa. Kuri twe twese, ni isomo rikomeye ryo gufata iby’Imana muri Kiliziya mu kuri kwabyo. Erega ubukristu si imibereho n’imyumvire y’iyi si ihindagurika!

Ni kenshi twumva ababatijwe bamwe bahora bifuza kwerekwa ibimenyetso bitangaje ngo kugira ngo bemere YEZU KRISTU! We ubwe adukuriye inzira ku murima agira ati: “Ab’iyi ngoma ni abantu babi! Barashaka ikimenyetso; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa atari icya Yonasi…”. Koko Yonasi yigishije ashize amanga Abanyaninivi maze bisubiraho. Bari bashigaje iminsi mirongo ine bikabacikiraho! Ariko bumvishe ubutumwa bwa Yonasi bisubiraho abarakira. Ni nde Yonasi muri iyi minsi? Ni wowe ubona ibiriho ukemera kuba umuhamya wa YEZU KRISTU kandi ukaburira abo ushoboye ubahamagarira guhinduka kugira ngo batarimbuka. Yonasi ni Papa Benedigito XVI wakomeje kuduhamagarira guha umwanya w’ibanze Imana Data Ushoborabyose mu buzima bwacu niba dushaka ko isi ihumeka amahoro n’ubuzima nyakuri. Abanyaninivi bumviye Yonasi barahinduka kuva ku bategetsi bakuru kugera ku baciye bugufi. Ese wowe ubona abantu bakumva? Ese ubona ab’iki gihe barumviye inyigisho Papa yatugejejeho? Nyamara nta kindi kimenyetso kindi bazabona!

Hahirwa abumva Ijambo ry’Imana maze bakisubiraho bakemera. Tubisabirane.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho