Hasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani!

Inyigisho yo ku cyumweru cya Mashami, Umwaka A, 2014

Ku wa 13 Mata 2014

1. Bavandimwe, uyu munsi dutangiye igihe gikomeye duhimbazamo indunduro y’ugucungurwa kwacu. Dutangiye Icyumweru Gitagatifu kidutegurira ihimbaza ry’Iyobera rya Pasika ya Nyagasani. Iki cyumweru kitwa Icyumweru cya Mashami. Kitwa kandi Icyumweru cy’Ububabare bwa Nyagasani. Ubundi nta nyigisho yihariye yari ikwiriye gutangwa kuko imihango yose ijyanye na Liturujiya y’uyu munsi, ijambo ry’Imana ritugezwaho n’amateka y’ububabare bwa Nyagasani tuzirikana; byose ni inyigisho itugera ku nkingi z’umutima, ikaduhamagarira kurangamira no kuzirikana urukundo ruhebuje Yezu Kristu yadukunze; We wadukunze kugera ku ndunduro; We wemeye kudupfira abambwe ku giti; ku giti cy’umusaraba.

2. Icyumweru Gitagatifu rero gitangirana no guhimbaza isesekara rya Yezu mu murwa mutagatifu wa Yeruzalemu ashagawe na rubanda nk’umwami.

Koko rero, mbere y’uko Yezu adupfira, yinjiranye ikuzo i Yeruzalemu, yemerera rubanda kumwakira nk’umwami. Ariko ntiyahinjiye nk’umwami usanzwe w’igihanganye n’ikuzo ry’isi, ahubwo yaje nk’umwami wicisha bugufi kandi nk’umwami w’amahoro. Ibyo bigaragazwa n’indogobe yaje yicayeho. Koko rero, Nyagasani Yezu Umwami wacu ntiyinjiye i Yeruzalemu yicaye ku ifarasi ishushanya imbaraga z’intambara ikaba n’ikimenyetso cy’ikuzo n’ubukungu, ahubwo yaje yicaye ku ndogobe ishushanya ukwicisha bugufi n’amahoro.

Yezu koko ni umwami, ariko nk’uko yabyivugiye ubwe, ingoma ye si iya hano ku isi (Yh 19, 36). Ubwami bwe ntibushingiye ku maboko n’ikuzo by’isi. Yezu ni Umwami kuko yakunze kugera ku ndunduro, kuko yicishije bugufi, kuko yumviye Se ageza n’aho kudupfira apfiriye ku musaraba. Ibyo ni byo Pawulo mutagatifu atubwira mu Isomo rya kabiri ry’uyu munsi ryo mu Ibaruwa yandikiye Abanyafilipi, agira ati “… yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu… yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose” (Fil 2, 6-11).

3. Nubwo Yezu yemeye ko rubanda bamuha icyubahiro cy’umwami, ariko yari azi neza urumutegereje. Yezu yari azi umutima uri muri rubanda. Yari azi ko umutima wabo uhinduka nk’ikirere. Koko rero, uyu munsi rubanda baramuririmba, bagira bati “Hozana! Harakabaho mwene Dawudi! Hasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!” (Mt 21, 9). Ariko ejo bazaba batera hejuru basakuza, bagira bati “Nabambwe ku musaraba” (Mt 27, 22.23), ndetse bakongeraho bati “Amaraso ye araduhame, twe n’abana bacu” (Mt 27, 26).

4. Uyu munsi kandi turazirikana inzira y’umusaraba n’ububabare bya Nyagasani Yezu uko tubigezwaho n’Umwanditsi w’Ivanjili Matayo. Yezu Kristu yarababaye koko. Yababaye mu mubiri we no mu mutima we. Yababajwe cyane no kubona abo yakunze bamwitura inabi n’urupfu. Yapfuye urupfu rubi, ak’umugome ruharwa, ak’impabe itagira abe. Yezu yemeye ubwo bubabare butewe n’icyaha n’ubugome bya muntu. Yabwemeye mu bwicishe bugufi kubera kumvira Se no kubera n’urukundo akunda abavandimwe be. Yezu Kristu ni wa Mushumba mwiza wigurana intama ze; uhara ubugingo bwe abutangira izo aragiye (Yh 10, 11.10).

5. Mu guhimbaza iyobera rya Pasika ya Nyagasani, dushobora kugira igishuko cyo guhagarara ku bagize uruhare mu bubabare n’urupfu bye, maze tukibagirwa uko twe duhagaze mu mubano dufitanye na We.

Turagaya iriya mbaga ya rubanda ihinduka nk’ikirere? Dutekereza natwe inshuro nyinshi duhindura imvugo, maze aho twamubwiye “yego” tukahimika “oya”.

Tubabazwa na buriya buhemu bwa Yuda wagambaniye Nyagasani wari waramutoreye kuba mu rugaga rw’Intumwa, akamugira inkoramutima ye, none akaba ari na we wayoboye abaje kumufata? Buriya tugize ubutwari, natwe twashyira izina ryacu mu mwanya w’irya Yuda. None se ubuhemu bwacu bungana iki ubugereranyije n’urukundo Nyagasani adukunda?

Turibaza impamvu bariya bigishwa be bamutereranye maze bose bagahunga (Mt 26, 56) kandi bari barahiye ko n’aho bagomba gupfana na we, batazamwihakana (Mt 26, 35). Turibaza no kuri buriya bwoba bwa Petero wihakanye Nyagasani gatatu kose kandi ari we warahiye mbere y’abandi bose, agira ati “N’aho nagomba gupfana nawe, sinzakwihakana!”. Tugize neza rwose. Ariko se twebwe, ni kangahe tutamwihakana, tutagira ubwoba maze aho kuvuga tuti “ndamuzi”, tukagira tuti “simuzi!”

Turagaya buriya bugome n’ibinyoma by’abatware b’aherezabitambo n’Inama Nkuru babaye abashinja binyoma kugira ngo bicishe Yezu Intungane y’Imana (Mt 26, 59-61). Ese twebwe tuba mu kuri, tuvuga ukuri? Aho ubugambanyi n’ikinyoma ntibyadusabitse?

Pilato we yahisemo gushimisha rubanda no kuguma ku cyicaro cye, aho kwimika ubutabera, nuko aramubegurira ngo abambwe ku musaraba kandi “yari azi ko bamutanze babitewe n’ishyari” (Mt 27, 18). Nuko yigira nyoni nyinshi, akarabira imbere yabo, avuga ati “Ndi umwere w’ayo maraso” (Mt 27, 24). Natwe ni kenshi twigira ba miseke igoroye, kandi twuzuye ubugome, ducumba urwango. Turenganya abere n’intungane. Kenshi twabaye ba mpemuke ndamuke!

Bariya basirikare se bo batagira umutima, batagira impuhwe, bazobereye mu bugome! Bashinyaguriye Nyagasani, bamukoranyirizaho igombaniro ryose. Bamwambuye imyambaro ye. Baramushungereye. Baramukubise. Bamuciriye mu maso. Bamutambirije ikizingo cy’amahwa. Bamubambye ku musaraba… Twibaze natwe niba dufite umutima ukeye, uzira ubugome; umutima ukunda, ugira impuhwe kandi ugendera kure ikintu cyose cyababaza cyangwa cyatesha agaciro mugenzi wacu.

Ngo abahisi nabo baramutukaga bazunguza umutwe. Abambuzi babambanywe na we nabo ntibagize isoni zo gufatanya n’abatware n’abakuru b’umuryango kumukwena.

Bavandimwe, uyu munsi twisuzume. Ntiturebe gusa abo bagize uruhare mu rupfu rwa Yezu. Ahubwo twirebe ubwacu. Kuko ni ibyaha byacu yazize; ni twe twese yapfiriye. Kuzirikana ububabare bwa Nyagasani bitubere umwanya wo kwisubiraho no guhinduka by’ukuri. Tuvugurure urukundo dukunda Yezu. Tumuhoze agahinda k’abamugomera. Maze umukiro dukesha iyobera rya Pasika ye utahe muri twe.

Mugire mwese Icyumweru Gitagatifu gihire. Kandi muzagire Pasika nziza.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho