Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani

Inyigisho yo ku cyumweru cya Mashami/B/28/03/2021

Amasomo: -Iz 50, 4-7 ; Zab 21 ; Fil 2,6-11 ; Mk 14,1-15,47

Uyu munsi ni icyumweru cya mashami. Kuri Mashami, duhimbaza ibintu bibiri by’ingenzi. Twibuka igihe Yezu Kristu yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu, ashagawe n’imbaga y’abantu, bamwakiranye ibyishimo, bitwaje amashami y’imikindo baririmba bati: “Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani (…) Hozana, Imana nihabwe impundu mu ijuru”. Nyamara ariko abo bamwakirana ubwuzu, ni bo bamuhinduka mu rubanza rwe bemeza basakuza ko akwiye kubambwa nk’umugome. Ni yo mpamvu uyu munsi kandi turazirikana iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu hano ku isi, ari na bwo yarangije umurimo wari wamuzanye wo gucungura bene muntu. Iki cyumweru gitangira icyumweru gitagatifu. Rwa rugendo rero rwacu rw’iminsi mirongo ine, aho dusabwa kunoza wa mubano wacu n’Imana binyuze mu isengesho ryiza, tugasabwa kunoza umubano wacu na bagenzi bacu binyuze mu gusangira, tugasabwa no kunoza umubano wacu natwe ubwacu binyuze mu mugenzo wo kwigomwa icyaha no kwitsinda, turi hafi yo kurusoza.

Pasika yaje ! Nyamara nk’uko twese tubizi, ntawe ushobora kugera kuri Pasika atabanje kunyura ku wa gatanu mutagatifu. Ntawe ushobora kugera ku byishimo byuzuye, bitari igicagate, ibyishimo duterwa n’intsinzi y’ubuzima ku rupfu, ndavuga ibyishimo duhabwa n’inshungu ya muntu, ari yo Pasika ya Yezu Kristu, atabanje kunyura mu nzira y’umusaraba yo ku wa gatanu mutagatifu. Ni yo mpamvu amasomo matagatifu ya kino cyumweru cya mashami atwereka Yezu Kristu, umucunguzi wacu, wemeye gusa natwe muri byose atagize icyo atwindakunyaho uretse inenge y’icyaha.

Mu isomo rya kabiri Pawulo arabitubwira neza ati: “ N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu”. Mu kwigira umuntu kwa Jambo, Yezu Kristu yigize twe agamije kutugira we ! Yarababaye, arababazwa, aratereranwa, aratotezwa, mu rubanza bamushinja ibinyoma kugeza ahamijwe kubambwa, mbese nk’uko tubibona mu mateka y’ubuzima bwa muntu mu bihe byose. Nyamara n’ubwo Yezu mu gucungura inyoko muntu yababajwe birenze imyumvire yacu, yadusigiye urugero tugomba gukurikira no gukurikiza ari rwo kutiheba, ahubwo byose tukabishyira mu biganza by’Imana Umubyeyi wacu udukunda. Si icyo gihe gusa ahubwo igihe cyose yambazaga Se ngo amuhore hafi azabashe kurangiza ubutumwa yamuhaye bwo gucungura isi yoramye mu cyaha n’urupfu. Mu ivanjili y’ububabare bwe tumaze kumva, mbere yo kubabazwa yafashe umwanya arasenga ndetse noneho biba ngombwa ko yitabaza na bamwe mu nkoramutima ze, ari bo Petero, Yakobo na Yohani, ndetse akabasaba kuba maso hamwe na we basenga ariko bo bakaza kuganzwa n’ibitotsi.

Bavandimwe, umusaraba turawutinya, umusaraba turawanga, kuko uratugora, ariko tugomba kuwakira kandi neza, kuko ari ryo teme ryonyine tuzambukiraho kugira ngo tugere mu Ngoma y’ijuru. Yezu ni we wagize ati “ Ndababwira ukuri koko: imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; na ho iyo ihuguse yera imbuto nyinshi” (Yoh 12, 24).

Mu gihe umusaraba ari wo nzira yonyine igeza mu ijuru, igiteye ubwoba ni uko muri kino gihe tutakiwemera. Abantu ntitugikunda ibintu bitugora, dushaka ibintu byoroshye gusa. Igisubizo ni kimwe ni isengesho ritaretsa. Isengesho Yezu yatuye Se icyo gihe ryamufashije kuronka imbaraga zo guhangana n’ububabare kugera ku ndunduro. Dore ko we yarituye Imana se yisabira ko byose byagenda uko we abishaka, ari bwo yateruraga ati: “Abba Dawe ! Byose biragushobokera: igizayo iyi nkongoro; nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka”. Na mbere yo guca yongeye gusenga asa n’utabaza nk’uwabuze kirengera, aho abwira Imana Se ati : “ Mana yanjye Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki ? ”. Iri sengesho Yezu yavuze ubwo yari abambye ku musaraba, agatabaza Imana Se, ntabwo ari isengesho ryo kwiheba, ahubwo kuko ubuzima bwe bwose ari inyigisho, yashatse kwereka muntu ko no mu gihe cy’amakuba, ibyago, ingorane, ibibazo by’ingutu n’uburwayi ubwo ari bwo bwose, mwene muntu atagomba gutakaza amizero mu Mana yuje urukundo n’impuhwe zirenze imivugirwe, ahubwo ko agomba gutabaza agashyira amizero n’ingorane ze mu biganza by’Imana Data, we uzi igikwiye buri mwana we umutabaje.

Bavandimwe, nimucyo natwe, nk’Abayahudi, dutakambire Nyagasani adutabare, adukure mu cyaha adukize. Muri iki gihe isi ndetse n’abayituye bikeneye impuhwe z’Imana kurusha ibindi byose. Tuzamure ijwi cyane, nk’Abayahudi duti : “ Hozana ! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani ”. Ariko tubikore tutagamije kumuha urw’amenyo, ahubwo duhamya ukwemera kwacu.

Padiri Prosper NIYONAGIRA

GITARAMA, KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho