Hitamo Kristu, umutima wawe utuze

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 4 cy’igisibo A

Amasomo: Yeremiya 11, 18-20; Zabuli 7, 2-3, 9-12a.18; Yohani 7, 40-53

Bavandimwe, dukomeje igisibo n’ubwo turimo kukibamo mu bihe bidasanzwe kubera icyago cya Coronavirus cyugarije isi. Ijambo ry’Imana dusangira risukure imitima yacu kugira ngo tubashe gushyikirana n’Imana umubyeyi wacu udukunda dukeye.

1.Kirisitu Gisubizo cy’ibibazo byacu

Ivanjili ya none, iratubwira iby’impaka kuri Kristu. Kristu, ikimenyetso gituma abantu bacikamo ibice. Ariko rero, ni ngombwa kumenya ko uko gucikamo ibice gutangirira mu mitima. Muri iyi Vanjili, Yezu aradushishikariza guhinduka by’ukuri, guhitamo we ubwe, ni na cyo kizatuma imitima yacu ituza. Kumva ijambo ry’Imana ukarizirikana ni byiza kandi binyura umutima. Byongerera imbaraga za Roho uhisemo kuyoborwa na ryo. Kuzirikana inyigisho ya Kristu, ukitoza kubaho nka we kandi ukemera kwigishwa n’ibitangaza n’ibimenyetso yakoraga; uba witegura kwakira ibyiza bimuturukaho. N’ubwo waba uri mu bihe bikomeye nk’ibi turimo, ni ngombwa kumurangamira kuko afite ibisubizo by’ibibazo byacu.

2.Ikimenyetso bagiraho impaka

Amasomo tuzirikanaho mu gisibo, adufasha kumva kurushaho imyitwarire ya Yezu mu nzira y’urupfu n’izuka: turabizi ko byose byabereyeho kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke. Ukwigira umuntu kwa Jambo ni ikimenyetso cy’urukundo Imana ikunda muntu. Yezu yacunguye imbaga mu iyobera ry’urupfu n’izuka rye amaze igihe abana n’abantu imbonankubone. Yabaga rwagati muri bo. Mu butumwa bwe, yabanye n’abantu, yigisha inkuru nziza, akora ibitangaza…. ariko, n’ubwo ibyo byose byabaga ku mugaragaro; ntabwo abantu bamwumvaga kimwe. Byagera ku bakomeye barimo abigishamategeko n’abafarizayi bwo bikaba akaga! Uko kutamufata kimwe ni byo byateraga rubanda gucikamo ibice. Ariko byari byarahanuwe. None se umusaza Simewoni ntiyabwiye Mariya ati: « azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. » (Lk 2,34)?

3.Indunduro y’ibyahanuwe

Ubuhanuzi ni ikintu gikomeye mu kwemera kwacu. Ndetse Batisimu itugira abami, abahanuzi n’abasaserodoti. Ni ngombwa ariko kumva neza ubuhanuzi bwa mbere ya Yezu Kristu. Kumwa neza ubuhanuzi bwo mu gihe cye ndetse n’ubuhanuzi bwa nyuma y’ukwigira umuntu kwe. Kugira ngo tutazajya dutwara ibintu nabi. Gusa, ibyahanuwe byasohoye, bidufashe mu mushyikirano wacu n’Imana. None se Ibyo umusaza Simewoni yahanuye kuri Yezu si byo byujurijwe mu ivanjili ya none? Hari ahagira hati: “ibyo bituma rubanda bicamo ibice kubera we” (Yoh.7, 43). Bamwe bekaga ko ari umuhanuzi, abandi bagakeka ko ari uwahanzweho, abandi bibaza inkomoko ye…, ariko mu bari batumwe kumufata, nta wigeze atinyuka no kumukozaho ikiganza. Ibyo byaterwaga n’uko ijambo rye ryatumaga bamwe bemera, abandi ntibasobanukirwe, abandi bakamurwanya ari na byo byaje gutera ifatwa rye ryaje kuganisha ku rupfu.

4.Uruhare rwa buri wese

Mu ijambo ry’Imana, iyo umuntu yumvise ibyo Yezu yanyuzemo byose agana i Gologota, biroroha kuba umuntu yahita ashyira abari bari aho mu byiciro. Ibyo akabikora akurikije uruhare rwa buri wese. Biroroshye guhita hakorwa ibice bibiri: kimwe kigizwe n’abeza, ikindi kigizwe n’ababi; kimwe kigizwe n’ab’umutima mwiza n’ikindi cy’abagome; kimwe kigizwe n’abigishwa be bamukomeyeho kugeza apfuye n’ikindi kigizwe n’abamutereranye mu kaga; icy’abumvise ijambo rye bakarikurikiza n’icy’abanangiye umutima bakanga kumva ijambo rye n’ibye byose.

None se twebwe twakwishyira mu kihe gice? Ariko kwishyira mu cya mbere ni byo bibanguka! Dukwiye kumva no kumenya ko gucikamo ibice ivanjili itubwira ku byerekeranye na Kristu, atari ibigaragara inyuma gusa. Twibuke ko icy’ingenzi kandi gikomeye ari ikiri mu mutima wa buri wese. Ntiturebe gusa ugutandukana mu myumvire kuri muri rubanda Ivanjili itubwira; ngo usange dushaka guca imanza tureba gusa abari bahari icyo gihe, ahubwo noneho buri wese arebe ukwitandukanya na we ubwe kwabera mu mutima. Arebe niba atitandukanya na Kristu mu buryo bunyuranye. Arebe niba muri we ubwe atajya acikamo ibice akayoboka sekibi, agakora ibinyuranye n’ibyo Kristu ashaka.

5.Kwiyemeza kureka uburyarya

Igihe bikubayeho rero, ni ngombwa gufungurira umutima wacu ijambo ry’Imana, ukiyemeza guhinduka ndetse no kurwanya uburyarya no kwikunda bitera gukora ibyo ushaka kandi binyuranye n’ibyo Kristu ashaka. Ni ngombwa rero guhitamo Kristu, ugahitamo kugengwa ndetse no kuyoborwa na we. Yaradukunze yemera kudupfura. Kumwigiraho gukunda nyabyo ni byo byagombye kuranga abana b’Imana. Yego isi yacu yamunzwe no kwikunda ndetse no kwikanyiza kwa bamwe, ariko ibyo ntibikwiye guca intege umwigishwa we w’ukuri. Birakwiye rero ko mu rugero rwa Kristu, abana b’Imana bafashanya mu ntambara yo kurwanya ikibi. Kandi bigakorwa bihereye kuri buri wese mu mutima we. Dore ko ntawe utanga icyo adafite. Ntihakora amasasu cyangwa se intwaro za kirimbuzi; hakora urukundo, ubundi Yezu akadufasha mu gutsinda icyaha n’urupfu. Ibi ni na byo bizafasha kurushaho kumumenya mu kuri.

6.Tugana Pasika ya Kristu

Bavandimwe, dukomeje igisibo kituganisha kuri Pasika ya Kristu. Izi ngiro ni agasongero k’ukwemra kwacu. Buri wese naharanire ko hagira ibibi bicika muri we yirinde kunyuranya na Kristu. Ni byo bizadufasha kunga ubumwe nk’abagize umuryango umwe.

Muri iki gisibo kandi twahuye n’ikigeragezo cya coronavirus. N’ubwo hari byinshi bitagikorwa uko bisanzwe, twirinde icyabangamira ukwemera kwacu. Mu gihe nk’iki, ibyitwa ubuhanuzi biba byinshi. Bikaza kandi muri iyi si ikataje mu ikoranabuhanga ku buryo gukwirakwiza ikinyoma byoroha. Dushishoze twumvire abashumba bacu, ibituruka ahandi ntibiturangaze hato tutazagwa mu gishuko cyo kwemera inyigisho z’ubuyobe cyangwa se tukemera abahanurabinyoma. Iki gihe, kitubere igihe cyo gusubiza amaso inyuma, turebe uko umubano wacu n’Imana uhagaze. Twivugure kugira ngo dusenge dusabira isi. Dusabe Imana idutsindire iki cyago kitwugarije, noneho tuzongere guhurira mu ngoro yayo twishimye maze tuyisingize uko bikwiye.

Twisunge umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, adutoze gukora ibinyura Imana Data n’Umwana we Yezu Kristu.

Padiri Valens Ndayisaba

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho