Hitamo kujya aho Imana ishaka

Ku wa 6 w’icya 1 cy’igisibo, C, 16/3/2019

Amasomo tuzirikana (n’igitekerezo cy’Ingenz)i:

Ivug 26, 16-19: Nuhitamo amategeko n’Amabwiriza y’Uhoraho,Uhoraho azakubera Imana nawe umubere umuryango w’Ubukonde uko yabisezeranye. Hitamo neza rero.

Zab 119(118):            Hahirwa abakurikiza amategeko y’Uhoraho.

Mt 5, 43-48: “Muzabe intungane nk’uko So wo mu Ijuru ari intungane.”

  Bavandimwe, ncuti z’Imana, twongeye kugirirwa ubuntu bwo kubwirwa n’Imana yo ubwayo ibizaduhesha umukiro nk’uko n’ubundi idahwema kubitumenyesha.

Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Ivugururamategeko, riratwibutsa uburyo Amategeko y’Imana atari umuzigo wo kwinubirwa ahubwo ko ari Inama z’Umubyeyi zo gukurikizwa ngo  tubeho, kandi tubeho turiho koko , aho kubaho tutariho. Kumvira Imana ni inzira yo guhamagara ububasha bwayo mu byacu kuko iyo twahisemo kwinyurira aho twishakiye tuba dusa nk’abahisemo guhusha. Uyu munsi turabwirizwa guhitamo neza kandi amahitamo yacu tukayakomeraho ndetse tukanayarinda ibyashobora kuyangiza byose.

Amahitamo ni ikintu gikomeye mu buzima. Iyo uhisemo nabi bishobora kukugwa nabi nyuma. Guhitamo  amategeko y’Imana ni uguhitamo neza. Guhitamo kuyica nkana ni uguhitamo ikizira kandi Uhoraho yivugiye ko nitutavana ikizira rwagati muri twe atazarwana mu ruhande rwacu (Yoz 7,13). None nudahagararwaho n’Imana uzahagararwaho na nde? Hitamo neza. Hitamo kujya aho Imana ishaka. Hitamo kujya aho badahutaza amategeko yayo. Hitamo ubuzima uhunge urupfu. Hitamo ukwemera ahunge ubuhakanyi. Hitamo kubabarira uhunge inzika. Hitamo urukundo uzibukire Urwango. Hitamo kurekura ibyemezo bibi waba wari warafashe kuko ari cyo cyanzu cy’Umugisha mu buzima bwawe.

Mu ivanjiri ya none turumva Yezu avuga amagambo akomeye. “Mwumvise ko byavuzwe ngo…Jyewe ho ndababwira ngo….” nguko uko inyigisho ya Yezu mu mpinga  y’umusozi itangira. Yezu arakosora kandi akuzuza ibitari bitunganye mu mibereho ya benshi.

 Aya magambo akomeye yayavugiye ahirengeye, hejuru y’Umusozi ngo yumvwe na benshi kandi kuba barabanje kuzamuka umusozi ni ikimenyetso cyo kubanza kwegera Imana. Yezu yari azi neza ko hari ibintu umuntu yumva ari uko anabanje gukora Imyitozo yo kwegera Imana kurushaho. Kuba wumva hari ibyo Imana isa nk’aho ikurushyamo, cyangwa ukumva Kiliziya ikugora ku buryo ubu cyangwa buriya, akenshi ni ikimenyetso cy’Uko ukiri kure y’Imana. Zamuka Umusozi uzabyumva.  Zamuka. Va hasi. Jya ahirengeye uzasobanukirwa na byinshi.

Dufite amahirwe yo kuba iki gihe cy’Igisibo turimo gukunda kubamo ibihe byiza by’Imyiherero ku matsinda atandukanye. Ese muvandimwe, ko Yezu yagiriye inama abigishwa be kujya ahiherereye hamwe na we (Mk 6,31), waba waributse guteganya gahunda nk’iyo yo kwihererana na Yezu byibuze n’iyo waba umunsi umwe? Imyiherero ntikabure kandi duhari.

Yezu arasaba abigishwa be kugira Imyumvire mishya. Gukunda umuntu ukwanga ntabwo ari ibisanzwe; gusabira umuntu ugutoteza ntabwo bipfa kubangukira benshi. Yezu adusaba guhitamo kumwigana aho kwigana isi dutuyemo. Nitwigane Imana aho kwigana abashukanyi. Ubutungane bwacu ntibugomba kwiha intera y’igicagate.  Ibuka igihe wababariwe, n’igihe wiyunze…ni kimwe mu bihe bishimisha umuntu mu buzima bwe. Kuki wahitamo kuba ku nkeke y’amakimbirane kandi ubwiyunge n’imbabazi biryohera umutima kurusha urwango rwawufashe bugwate?

Yezu yabwiye abigishwa be ati: “Mukundane nk’uko nanjye nabakunze”. Iri tegeko yaduhaye asangira n’abigishwa be bwa nyuma, amaze kuboza ibirenge, ni urumuri ruduhumura amaso. Gukunda nka Yezu birakomeye ariko birashoboka. Intambwe ya mbere ku babyitoza ni iyo kubanza kumenya agaciro ko kwitanga kugira ngo undi agire ubugingo.

Urukundo Yezu  adusaba kwitoza ni urutekereza ku bandi, kuri Roho zabo n’umubiri udasigaye kuko ni rwo yadukunze. Urukundo rutarimo Ukwitanga n’ugufasha(sacrifice + service) ruba ruteretse mu manegeka. Agakiza k’isi ntigashoboka, igihe tudahisemo inzira y’urukundo rwitanga kugera ku ndunduro. Urukundo ni imbaraga zituma Umukristu akomeza kuba mu budacogora na nyuma yo kunanirwa cyangwa kurambirwa.  Gukunda ukwanga bisaba kwemera ko urukundo rushobora byose: gukiza, no guhindura imitima. Ni ukwemera igitangaza, ni ingabire y’Imana ubwayo.

Hitamo kujya mu by’Imana, hitamo neza ibindi ubiharire Imana. Imana si yo yananirwa ibiyireba mu gihe warangije gusohoza ibikureba. Kandi ku bw’Impuhwe zayo inaduha ibyo tutubahuka no kuyisaba ariko yabona tubikeneye ikabiduha kabone n’ubwo twaba tutari tubikwiye.

Hitamo gukunda kuko haramutse hari abo wanga, nyamara kandi Imana ikibakomeyeho, ba bandi igushaho imvura bose kandi ikabaha umucyo w’Izuba bose, waba urimo kwisibira amayira ayigana.

Reka twese dusabirane ibyiza kandi dusabe inema yo gukunda no gukundana uko bikwiye; ariko by’umwihariko twitoze kuvuga neza, gukora neza no kubikora uko bikwiriye cyane cyane mu bihe abavandimwe bacu baba babikeneye, nko mu bihe by’ibyago, urubanza, ibyishimo cyangwa imihengeri y’ubuzima ndetse n’ibindi bishobora kugira uwo bishegesha.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascène HABIMANA M.

Gihara, Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho