Hitamo neza, hitamo Yezu

Ku wa 6 w’icya XXII Gisanzwe C, 7/9/2019

Kol 1, 21-23; Zab 54 (53), 3-4.6.8; Lk 6, 1-5

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe! None turi ku wa gatandatu w’icyumweru cya 22 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya C. Amasomo matagatifu liturugiya y’ijambo ry’Imana yaduteguriye, araduhamagarira kuzirikana ku mategeko yayo nk’uburyo bwiza bwo kubaho bubereye uwatagatifujwe n’iriba rya batisimu. Mu isomo rya mbere, mutagatifu Paulo intumwa aributsa abanyakolosi ko kera bari baraciye ukubiri n’Imana kubera bayicumuyeho kandi bagasenga ibigirwamana.

N’ubwo ariko atari kenshi bayigororokeye, mu mpuhwe nyinshi igira, ntabwo yabatereranye cyangwa ngo ibasige bonyine. Ni umubyeyi ugira impuhwe nyinshi kandi ikaba Imana itanga ihumure ryuzuye (2 kor 1,3).

Icyubahiro n’icyizere bicuje kubera amakosa yabo, Uhoraho yabibasubije abigirishije Yezu Kristu, kugira ngo babe abatagatifu nta mwanda kandi nta makemwa, imbere y’Imana. Bavandimwe, ni kenshi twigira ba ntibindeba imbere y’amategeko y’Uhoraho, ni kenshi duhibibikana mu by’isi, ariko tukirengagiza icy’ingenzi. Hitamo neza, hitamo Yezu! Uhitemo kandi ukurikize amategeko y’Imana. Ntabwo amategeko y’Imana ari inshoberamahanga ku mukristu, cyangwa ngo abe akadashoboka kuri we. Uhoraho ntabwo atugerageza ku buryo yadusaba ibyo abona tutashobora. Ahubwo ubwibone, ubwikunde bukabije no kwigerezaho hari ubwo biduhuma amaso y’umubiri n’ay’umutima amategeko y’Imana tukayafata nk’umuzigo utugonda ijosi. Ntabwo ari byo ahubwo amategeko y’Imana ku mukristu ni uburyo bwo kubaho, si umutwaro kuri we. Nk’umuririmbyi wa Zaburi rero, tuvuge tuti: “Amategeko yawe Nyagasani anezereza umutima”.

Bavandimwe, nk’uko dukunze kubisoma kenshi mu Byanditswe Bitagatifu, abafarizyi n’abigishamategeko ibibazo babazaga Yezu babaga bashaka kumuta mu mutego ndetse banagamije kumwinja, rimwe na rimwe ngo bumwe ko hari aho abusanya n’amategeko babaga barashyizeho, imigenzo n’imiziririzo dore ko byari byinshi. Rimwe mu makosa bagwagamo kenshi rero, kwari ukwitiranya amategeko y’Imana n’ayo bishyiriyeho.

Bavandimwe, iyo usomye ivanjili yanditswe na Matayo ikaba inahuye n’iya none, Nyagasani Yezu kristu aratwibutsa ko icyo ashaka ari impuhwe atari ibitambo. Ibi kandi azabitwibutsa igihe cyose twanze guta isura yo kuba abana umubyeyi akunda cyane. Impuhwe zifitanye isano n’umutima. Utagira umutima ntiyagira impuhwe. Nyagasani icyo ashaka ni umutima wanjye, ni umutima wawe. Kumamfuza amahundo kw’abigishwa ni ikimenyetso cy’uko bo n’abazemera inyigisho yabo basonzeye Kristu, We muzuka mbere y’ikitwa ikiremwa cyose, umugati utanga ubugingo, Ukaristiya ntagatifu. Ntabwo rero bakoze ibibujijwe kuko we ubwe ababwira kuri buri Sabato ati: “Nimwakire murye, iki ni umubiri wanjye”. Ni cyo imigati y’umumuriko Dawudi n’abo barikumwe bariye yagenuraga kandi Umwana w’umuntu ntaruta gusa Sabato, ahubwo ni we yuzurizwamo.

Nyagasani Yezu nabane namwe !                                                                            

Padiri Prosper NIYONAGIRA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho