Hitamo urumuri

Inyigisho yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 2 cya Pasika, Umwaka C

Ku ya 10 Mata 2013

Inyigisho ya Padiri Alexandre UWIZEYE

Hitamo urumuri (Yh 3, 16-21)

Bakristu bavandimwe,

Turakomeza guhimbaza izuka rya Kristu.

Kimwe mu bimenyetso by’ingezi biranga Pasika ni urumuri. Itara rya Pasika twaricanye mu gitaramo cya Pasika. Padiri yaratubwiye ati « Urumuri rwa Kristu ». Turasubuza n’ibyishimo byinshi tuti « Dushimiye Imana ». Urwo rumuri rwakongejweho buji rurahererekanywa rugera kuri bose. Bityo dukora umutambagiro tumurikiwe n’urwo rumuri.

Urwo rumuri ni ikimenyesto cy’urukundo Imana yakunze abantu. Ni koko Imana yakunze abantu byimazeyo kugeza ubwo itanga Umwana wayo w’ikinege : bityo umwemera wese azagira ubugingo bw’iteka. Yezu umurimo we wo kuducungura yarawurangije, ahasigaye ni ahacu. Buri wese ni uguhitamo kuva mu mwijima, kureka ibikorwa by’umwijima biganisha ku rupfu. Ntawe uhitiramo undi.

Uhisemo urumuri, ahinduka umwana w’urumuri, agakorera mu kuri, akabaho mu kuri. Si uguhora acanye itara no ku manywa nka wa mufilozofe w’umugereki, wagendaga acanye itara ku manywa ngo ashaka umuntu. Ni ukurangwa n’ibikorwa byiza bishingiye ku kwemera, ukwizera n’urukundo. Ni ukwemera ko Yezu Kristu ari Umukiza rukumbi, ko ari we Nzira, Ukuri n’Ubuzima. Ntawe ugera mu bugingo bw’iteka atamunyuzeho.

Guhimbaza Pasika ni ukuva mu mwijima tugasanga urumuri, tukemera ko Kristu we rumuri nya rumuri rumurikira umuntu wese uje muri iyi si atumurikira. Itara rya Pasika rizamara iminsi 50 mu Kiliziya. Nujya urireba, ujye wibuka ko Yezu yakuvanye mu mwijima. Ko agusaba kugendera mu rumuri, kurangwa n’ibikorwa by’urumuri.

Urwo rumuri kandi ntugomba kurwihererana. Nk’uko umugi wubatse mu mpinga y’umusozi, abantu aho bari hose bawubona, urumuri rw’Ivanjili dusabwa kurugeza ku bandi : mu ngo zacu, mu miryangoremezo, mu midugudu dutuyemo, mu mashuri twigamo, mu kazi kanyuranye dukora. Hose urumuri rw’Ivanjili rugomba kuhamurikira.

Mu guhimbaza Pasika, buri mukristu yari akwiriye kwibaza ibi bibazo : Ese hari umuntu nibura umwe naba narabereye urumuri ? Naba narafashije kuva mu mwijima kubera urugero rwiza namuhaye ? Inama nziza namugiriye ? Inyigisho nziza namuhaye ? Ubwitange nagaragaje ? Niba nta muntu n’umwe wabereye urumuri umuntu yakwibaza niba koko wararwakiriye.

Ikindi ni uko gutanga urumuri bijyana n’umusaraba. Itara rya Pasika uko rigenda ritumurikira rigenda rigabanuka, rishira. Kuba urumuri hari ubwo bijyana no kubabara, kwigomwa, kwiyibagirwa, gutanga no kwitangira abandi. Iyobera rya Pasika ni igikorwa kimwe kibumbiyemo ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu. Nta kubitandukanya.

Urumuri rwa Kristu rukomeze rutumurikire bityo tugire ubugingo muri we.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho