Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu

Inyigisho y’Umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu – Umwaka B, tariki ya 31 Gicurasi 2015

Inema y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu bihorane namwe!

Kuri iki cyumweru gikurikira Pentekosti, hamwe na Kiliziya yose, turahanika ibisingizo byacu duhimbaza Imana mu Butatu Butagatifu. Ndifuza ko tuzirikana ku ngingo eshatu.

1. Imana ni yo iduhishurira iyobera ryayo

Umwana w’umuntu ni nde kugira ngo avuge Imana? Imana yonyine ni yo ishobora kwivuga. Imana kandi koko yarivuze. Yivuze mu gikorwa cy’irema; yivuga ko ari Rurema. Yivuze mu mateka y’ugucungura muntu; yivuga nk’Umucunguzi. Yibwiye umuryango wayo mu kiganiro yagiranye na Musa ku musozi wa Horebu, igihe igize iti “NDI UHORAHO” (Iyim 3, 14). Imana ni Uhoraho.

Imana yivuze ariko mu buryo bwuzuye muri Yezu Kristu Umwana wayo. Koko rero ni muri Jambo wigize umuntu Imana yahishuye ku buryo budasubirwaho iyobera ryayo na kamere yayo. Ni muri Yezu Kristu twamenyeye ko Imana ari imwe mu butatu butagatifu: Data, Mwana na Roho Mutagatifu.

Umunsi umwe umukateshisiti yabajije umwana uko yumva Ubutatu Butagatifu. Umwana ni ko kumusubiza ati Wowe se ntacyo wiyumviramo? None se hari ukunda ngo yihugireho wenyine! Uwo mwana yari yuzuye urumuri rwa Roho Mutagatifu. Koko Imana ni Butatu Butagatifu kubera ko ari Rukundo. Imana ni urukundo (1Yh 4, 16).

Ngiryo iyobera, ngiryo ibanga ry’Imana duhimbaza uyu munsi. Imana ni Butatu Butagatifu buhujwe n’urukundo n’umusabano bizira amakemwa.

2. Turi kumwe n’Ubutatu Butagatifu igihe cyose

Yezu ati “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu… Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza isi izashirira” (Mt 28, 19-20).

Iyobera ry’Ubutatu Butagatifu ntirituri kure; rituri hafi. Turi kumwe n’Ubutatu Butagatifu. Turi abana b’Ubutatu Butagatifu. Turagendana iminsi yose kugeza ku ishira ry’isi.

Mbere na mbere twaremwe mu Butatu Butagatifu. Mwibuke igihe Imana itangiye igikorwa cy’irema. Igitabo cy’Intangiriro kitubwira ko mu ntangiriro ry’iremwa ry’isi n’ijuru, igihe isi yari ikivangavange iriho ubusa, umwijima ubundikiye inyanja n’amazi, umwuka w’Imana wahuhiraga hejuru y’ayo mazi (Intg 1, 1-2). Uwo mwuka w’Imana ni Roho Mutagatifu. Imana igeze ku irema rya muntu ho yaragize iti “Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu…” (Intg 1, 26). Twaremwe mu ishusho ry’Imana Ubutatu Butagatifu.

Muri Batisimu, twavutse bundi bushya mu Butatu Butagatifu igihe tubatijwe mu izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Twahawe Roho Mutagatifu utuma dutera hejuru tuti “Abba! Data!” (Rm 8, 15). N’andi masakramentu yose tuyahabwa mu Butatu Butagatifu.

Igihe cyose dukora ku kimenyetso cy’umusaraba dutangira cyangwa dusoza isengesho ryacu, tuba twunze ubumwe n’Ubutatu Butagatifu. Igitambo cy’Ukarisitiya tugihimbaza mu nema y’Umwami wacu Yezu Kristu, mu rukundo rw’Imana Data no mu busabane n’ububasha bya Roho Mutagatifu.

Hari uburyo bwinshi rero budusabanya kandi butuma duhorana n’Ubutatu Butagatifu. Ndetse no mu gihe turangije urugendo rwacu hano ku isi, tugana Ubutatu Butagatifu kugira ngo twibanire ubuzira herezo.

3. Niduhe icyubahiro Ubutatu Butagatifu, nitube abahamwa b’Ubutatu Butagatifu

Tube abahamya b’Inkuru nziza twakiriye. Dukomere ku masezerano ya batisimu twahawe. Dukorane icyubahiro ikimenyetso cy’umusaraba. Dukunde Igitambo cy’Ukaristiya, cyo sengesho riduhuza ku buryo bw’umwihariko n’Ubutatu Butagatifu.

Tube abahamya b’ubumwe n’urukundo dukomora kandi twiga ku Butatu Butagatifu. Koko rero, Imana ni Butatu Butagatifu kuko ari urukundo. Data, Mwana na Roho Mutagatifu ni indatana. Ntibajya basobanya. Buri wese aharanira ikuzo ry’undi; agaharanira ko undi amenyekana.

Ubutatu Butagatifu butwigisha urukundo rudashaka ikuzo ry’umuntu ku giti cye, ahubwo urukundo ruhora rukereye kandi ruharanira ikuzo rya mugenzi wacu. Niyo mpamvu amacakubiri, imyiryane, urwango, intambara n’ibindi nk’ibyo ari ibyaha bikomeretsa Ubutatu Butagatifu.

Icyubahiro gikwiye n’ubuhamya busumbye ubundi dushobora kugirira Ubutatu Butagatifu ni ukuba intumwa z’urukundo hose, muri bose n’igihe cyose. Nk’uko Yohani Mutagatifu abitubwira: Udakunda ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo(1 Yh 4, 8).

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk’uko bisanzwe iteka; bubahwe n’ubu n’iteka ryose. Amina.

Mugire mwese Umunsi mwiza w’Ubutatu Butagatifu.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho