Humura Yezu aracyatumira: arakurarika mu murima we, Kiliziya

Inyigisho yo ku cyumweru cya 25 gisanzwe, Umwaka A, ku ya 21 Nzeli 2014

Amasomo: 1. Iz 55, 6-9. Zaburi 144(145)

2. Filipi 1, 20c-24.27ª

3. Ivanjili: Mt20, 1-16ª

Aho waba waramenye ko aka gahe turimo ari inyongezo kugira ngo ujye mu bandi mu murima w’Imana (Kiliziya)?

Amasomo y’iki Cyumweru cya 25 Gisanzwe, araduhamagarira guhinduka. Nta guta igiye cyangwa kwipfayonza kuko aka ni agahe k’inyongezo Uhoraho Nyirimpuhwe aduhaye, ngo tumugarukire maze tubeho. Kutamugarukira kwacu, tukinangira umutima, ni byo bizadukururira urupfu n’ubucibwe bwa burundu. Umuhanuzi Izayi, arabivuga muri aya magambo: Nimushakashake Uhoraho igihe ashobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi. Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho (…) ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi (Iz 55, 6-7) Bavandimwe, koko iki ni igihe cy’umukiro wa muntu: amaza ya Yezu-Kristu niyo yatumye Imana iba hamwe n’abayo mu buryo budasubirwaho kandi bufatika. Imana koko ni Emmanuel: Imana iri mu bayo; Imana ituye mu bantu; Imana ibabeshaho, ikaba ibabereyeho, ikabareberera. Turi mu bihe by’imperuka: ibi bivuga ko, nyuma ya Yezu- Kristu nta wundi Imana Data ishobora kutumaho. Byararangiye! Muri Yezu-Kristu, Jambo wigize umuntu akabana natwe (Yh1, 14) Data yaratwihishuriye Wese. Imana itari yarigeze ibonwa n’umuntu n’umwe (Yh1, 18) yaje mu bantu turayibona, turaganira, tuyikorakoza ibiganza byacu, turayitegereza, iradutumira (1 Yh1, 1-3) turasangira, tujya umubiri wayo, ituramburiraho ibiganza ikaduha imbabazi zayo muri Penetensiya, iradutumira ngo tuze mu birori no mu murima wayo ari wo Kiliziya. Byose byuzurijwe muri Yezu Kristu, We Mwana w’Ikinege w’Imana wigize umuntu kugira ngo aduhishurire Data byuzuye. Ni nawe weguriwe ububasha bwose mu ijuru, ku isi no ku bapfuye bose; yewe, n’imanza zose ni we zeguriwe, ni we waremeshejwe byose, nta na kimwe cyabayeho bitamuturutseho, ni we dukesha kuramba, gucungurwa no kuramuka (Yh 1, 3.13.16; Mt28, 18). Hahirwa abamwumvira. Muri Yezu, amaboko atarareshyaga yarahoberanye. Izayi arahamya ko hagati ya muntu n’Imana hari intera nini, nako imanga; muntu ntaho ahuriye n’Imana, haba mu mitekerereze, mu miterere, mu mibereho no mu mikorere (Iz 55, 8-9). Imana yadupfuye agasoni, nako yadupfuye urukundo ruhebuje maze iradusanga: muri Yezu-Kristu tubona Imana. Il se laisse trouver. Nyagasani twongerere ukwemera, ukwizera n’urukundo byo maso y’ukuri tukubonesha muri Kiliziya yawe. Nihagira uwirangaraho ntiyakire ubutumire Yezu amuha ngo aze iwe (muri Kiliziya) amwereka Data wa twese, uwo napfa atabonye Imana, niwe azaba yizize (Yh 3, 18-19)!

Uwo Yezu yariye akara (yatumiye) aba ashyikiriye imaragahinda: ntakangwa n’urupfu!

Pawulo Intumwa ari mu bagize amahirwe yo gusurwa n’Imana, arayimenya, ubwo yajyaga i Damasi gutoteza bakristu b’aho! Wowe waba warahuriye he n’Imana? Imana yaba yaragusuye? Yaba yarakuriye akara igihe wari mu byago? Mu cyaha warokotse kitaguhitanye? Muri bya byishimo wagize utari witeze, waba warabonye ikiganza cy’Imana? Muri rya Jambo ry’Imana, ya Masakramentu yatanzwe ureba, waba warumvise nawe ko Imana igutumira? Waba waritabiriye ubutumire? Ugeze se iwayo (mu Muryango w’Imana ari wo Kiliziya), wemeye kuba urugingo ruzima? Aho ntiwabaye ntibindeba, indorerezi, “ukonsa umuhini ntuhinge”? Niba uri muri Kiliziya, yibemo koko nk’urugingo ruzima rutegereje kuzahembwa by’ikirenga ku munsi w’urubanza. Imana yasingiriye Pawulo, maze nawe ariyoroshya, ntiyiremereza, aremera imurusha amaboko maze ayibera umukristu n’intumwa. Arahamya ko aho amenyeye Yezu-Kristu abona ko yashyikiriye Imaragahinda ku buryo adatewe ubwoba no gupfira Yezu. Arahamya ko kumuhiga bukware no kumwica ari ukwikoza ubusa: ntibizamubuza kubana iteka na Yezu-Kristu; ntibizamubuza kugumana n’abakristu igihe azaba yatashye mu rugaga rw’abatagatifu (soma Filipi 1, 20-21. 22.25). Gutoteza uwahuye koko na Kristu bakamenyana, bakabana, bakanywana, ni uguta igihe no kwikoza ubusa. Pawulo ati: Koko rero Kristu ni we bugingo bwanjye, ndetse gupfa byaba ari urwunguko (Filipi 1, 21). Uwavumbuye ko noneho Imana iri kuboneka muri Yezu Kristu, aba yabonye koko icyerekezo cy’ubuzima! Aya mahirwe ni menshi: tubarirwa mu gisekuru cy’impuhwe z’Imana (Lk4, 19). Nitwirangaraho ntidutungwe n’impuhwe zayo ngo zinatwegereze Imana n’abavandimwe, katubayeho: igisekuru kizakurikira iki, ni icy’ubucamanza no gusobanura (gutoranya) intungane n’abatsimbaraye ku byaha no ku bugome bwabo! Ngo bizamera nk’uko umushumba asobanura ihene n’intama (Mt25).

Humura Yezu aracyatumira: arakurarika, jya mu bandi mu murima we (Kiliziya)

Ivanjili ya none iraduhishurira uburyo Imana iri kwigaragaza ngo tuyibone koko! Irangwa n’ubuntu n’ubugwaneza. Ntawe iheza (guhêeza). Irararika kandi igatumira buri we, hose, na buri saha. Ntihuga. Ntishaka ko hari uwakwandagara. Twese iratwizeye. Na twe tuyizere. Buri wese imufata nk’ingirakamaro yakwizerwa igashingwa gukora mu byayo no gukorana n’abayo. Twagizwe abacungamutungo b’ibyiza byayo n’abagabuzi b’amabanga yayo. Turamenye ntitwibe cyangwa ngo tugavure Imana; ntitube abanebwe n’abakorera ku jisho mu gucunga ibyayo. Dukore nk’abikorera. Bimwe mu byayo ducunga, duhamagariwe gufata neza, harimo: ubuzima (ntukice, ntugakuremo inda, ntukiyahure, ntukirogeshe ibiyobya-bwenge…), ibidukikishe (ntugahumanye ibyiza rusange: amazi, ikirere, ibidukikije…), amasakramentu (ujye uyahabwa neza kandi uhimbaze Icyumweru uko bikwiye)….

Imana ntikoresha igitugu, igitutu; kudukoresha si uko igamije kwigwizaho imitungo no kunyunyuza imitsi ya muntu!Ni UMUBYEYI MWIZA wizihirwa abona abana bakura, bakora, bajya ejuru! Byongeye, irahemba. Imana ntihemba ikurikije uko buri wese yakoze! Imana koko itandukanye n’abantu, twebwe! Ni uko yaduhisemo, ikadukunda mbere ikadusanga, naho ubundi nta ho twari duhuriye rwose! Yo ihemba ikurikije ubusendere bw’urukundo n’impuhwe zayo z’igisagirane. Uwaje nyuma ahembwa neza kandi kimwe n’abatangiye mbere. Ni ko ikora: none se uwemeye akabatizwa nyuma y’igihe kinini yarabaye kagarara mu by’ukwemera ntaba umutagatifu, akantanga njye umaze imyaka n’imyaniko ntaaguza mu bukristu! None se ntituzi ibya cya gisambo cyabonye ijuru kigeze ku irembo ry’urupfu rwacyo! Nticyantanzeyo! Ariko rero, ntitwinangire ngo twibwire ko aya mahirwe yo kurokoka ku kaburembe, yazatubaho. Ufata ihene, ngo ayifata igihebeba kandi ngo ufite igihe agategereza igihe aba ata igihe cye! Igihe n’iki cyo gukizwa no kwakira Yezu-Kristu.

Tworohere abaje nyuma Imana ikaba ibahemba kimwe natwe, ikabaha umugisha! Twigira ishyari n’urwango. Icy’ibanze ni uguhembwa: kandi nta n’umwe muri twe uhemberwa gusa ibyiza yakoze kuko Imana yitaye ku mikorere yacu koko, nta n’umwe wanahembwa; nta n’umwe warokoka. Imana ihera ku muhate, ku kwemera, ku kwizera n’urukundo byaturanze maze yajya kuduhemba ikagirira n’urukundo rwayo nyamuhwe, ikaturengerezaho, ikadusendereza. Ntitukagire ishyari cyangwa urwango igihe hari abo Imana ibeshejeho nk’uko natwe itubeshejeho! Baho nanjye mbeho. Bigutwaye iki niba twese duhembwe? Niba twese turambye, tukaramuka bigutwaye iki?

Bavandimwe, buri wese wabatijwe, niyamamaze Kristu wazutse! Dusangize abo tubana cyangwa duhura ibyishimo dukesha Kristu twemeye, hato hatazagira uwo isaha yo guhemba ifungiraho akiri hanze, akora ubusa, ataramenye ko mu murima w’Imana hari “akazi”! Aba-shomeri ni benshi (abatazi Imana), turangire abandi “akazi” muri Kiliziya ya Kristu.

Nyagasani Yezu abane namwe. Udusabire Mubyeyi wacu Bikira Mariya.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho