“Humura”

Inyigisho yo ku kabiri w’icyumweru cya 30 B, gisanzwe, ku wa 27 Ukwakira 2015

Muvandimwe, humura nshuti ya Yezu! Humura kuko amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. Shima kandi usingize Imana iguhaye impano y’ubuzima kuri uyu munsi kandi wakire ifunguro ribeshaho roho yawe, wakire Ijambo ry’ihumure. Wikwiheba kuko Data arakora kandi menya ko nta kinyabubusha kibaho cyashobora kugushikuza mu biganza by’Uwakuremye agukunze. N’ubwo bwose amagorwa yanga akaba menshi muri ubu buzima, wikiheba kuko uri kumwe na Yezu.

Ni koko amagorwa tunyuramo ku buryo butandukanye atera benshi kwiheba no gucika intege ndetse bamwe bakijujutira Imana bati kuki wahaye abandi njye ukanyima? Mana wampoye iki? Nyamara tuzi neza ko ibiremwa byose binihira icyarimwe nk’ibiri mu mibabaro y’iramukwa,.. dutegereje twese kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’Imibiri yacu. Ariko kandi twarakijijwe, icyo dusabwa ni ukwakira uwo mukiro twaronkeye mu rupfu n’izuka by’Umwana w’Imana Yezu Kristu.

Muvandimwe, birashoboka ko uhora mu byifuzo bidashira uti uwampa iki na kiriya aho wenda nanezerwa. Umutima wawe uzanezezwa no kwemera kwakira Yezu Kristu mu buzima bwawe akakubera inshuti mubana, musangira, mugendana. Niwakira Yezu Kristu nta kizongera kugushobera muri ubu buzima kuko hamwe na We uzabona igisubizo.

Kwakira Kristu bihera ku bintu wakita bito, benshi badaha agaciro. Witegereza ikimenyetso gikomeye giturutse mu kirere, ahubwo hera mu kwakirana ineza buri wese uje akugana, hindura imvugo yawe wifurize abandi ineza aho kubifuriza umuvumo, ihate kuvuga bibaye ngombwa uti: “Mbabarira! Ndakubabariye! Akira! Ikaze! Urakoze! Gira umugisha!, … witinya kuvuga Izina rya Yezu wibwira ko hari abandi byagenewe wowe bitakureba. Yezu ati: Ingoma y’Ijuru imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we maze karakura kavamo igiti maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo! Imbuto uzabiba ni nayo uzasarura. Muvandimwe, haranira kugira uruhare mu kubaka ingoma y’Imana. Tangirira aho uri ubu ngubu ubu, ube intumwa y’amahoro n’ituze, ube intumwa y’urukundo n’imbabazi maze urebe ngo Ingoma y’Imana ngo irogera hose.

Aka kabuto kabyaye igiti kinini, n’uyu musemburo Yezu agereranije n’Ingoma y’Imana, ni iri Jambo ry’Imana ufashe umwanya wo kumva no kuzirikana, ni Yezu ubwe ukwiha muri iryo Jambo ndetse no mu Karistiya ntagatifu uhabwa. Ni ineza uhisemo kwimika mu buzima bwawe, ni imbabazi wemeye guhabwa no gutanga, ni Isakaramentu rya Panetensiya ufashe umugambi wo guhabwa ukicuza icyaha cyari cyarakugize imbata. Nta mahirwe yandi twagira muri ubu buzima atari Yezu. Tumwakire, dore aje atugana. Amen.

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho