Humuriza abashavuye bose

Ku wa 1 w’icya 10 Gisanzwe, B, 07/05/2021

Amasomo: 2 Kor 1, 1-7; Zab 33, 2-9; Mt 5, 1-12.

Guhumuriza abashavuye bose

Kuri uyu wa mbere, nimucyo dutangirane umugambi uhamye iki cyumweru. Duhumurize abababaye bose. Iyo ngingo turayisanga mu masomo yombi.

Mu Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti bwa kabiri, ingingo aheraho ni iyo gusingiza Imana Data Se w’Umwami wacu Yezu Kirisitu. Aramusingiriza uburyo atwitaho twese mu magorwa. Ni Umubyeyi w’impuhwe zose utanga ihumure ryuzuye. Kuko iduhumuriza mu makuba yose duhura na yo, ni ngombwa ko natwe duhumuriza abashavuye bose tubagezaho ihumure twiherewe n’Imana ubwayo. Ivanjili na yo iti: “Hahirwa ababaye kuko bazahozwa”. Bazahozwa na nde? Ni Imana ubwayo yohereza abayiyobotse ngo bayikorere bahabura abahabye bahumuriza abahungabanye bose.

Imana yatoye Umuryango witwa Isiraheli. Ni wo yatumye kugeza ku mahanga yandi ko ari yo Mana yonyine Rugirabyose. Yawuteguriye kwakira Umwana wayo Yezu Kirisitu. Na we yasohoje neza ubutumwa ashinga Kiliziya igenewe gukomeza kuyobora abantu mu nzira igana ijuru kugeza igihe isi izashirira. Abakuru bayo ari bo twita Abashumba baragiye ubushyo bw’Imana, biyemeza kwigana Kirisitu muri byose. Bitangira abantu bose nta vangura. Birinda kubogamira ku mahari ya politiki. Iyo babaye nk’abanyapolitiki, zimwe mu ntama bazibera ibirura. Ntibashobora guhumuriza ubabaye uwo ari we wese. Bayobora Kiliziya mu matwara ya runturuntu. Amatwara nk’ayo y’ubugorogoro, Pawulo intumwa yarayamaganye. Yakunze kugira inama Timote n’izindi nkoramutima ze, ngo bajye bitwara nk’abashumba baragiriye Imana Data Ushoborabyose. Yabashishikarije imico myiza ivomwa mu gukunda Yezu Kirisitu mbere ya byose no kwita ku bo baragijwe bose.

Umukirisitu wese akwiye kwiyumvisha ko iyo nshingano imureba. Mu mateka ya Kiliziya hagaragaye abantu babatijwe ariko bitwara kinyamaswa. Ingingo yo kwita k’ubabaye wese, tuyizirikane. Dusabe ingabire yo gushishoza no kugirira akamaro uwo twabona ababaye mu rugero byadushobokera. Dusabire Abepisikopi n’abapadiri kugira umutima wakira ubabaye wese. Ni bwo bazashobora kuvugira abarengana bose n’abapfukiranywe. Akarengane kari mu isi ni ko ahanini gapyinagaza abantu bagashoberwa ntibashore imizi mu rukundo nyakuri. Bapyinagara kurushaho iyo umushumba wakagombye kubaba hafi arangariye mu bindi bindi bihabanye n’Ivanjili ya Yezu Kirisitu. Duhore dusabira abashumba muri Kiliziya.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Giliberi, Mariya-Tereza, Kolumani, Antoni Mariya Janeli, Roberi, Petero na bagenzi be bahowe Imana n’umuhire Ana wa Mutagatifu Barutolomayo, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho