Ibanga rya Lazaro

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo, ku wa 25 Gashyantare 2016

AMASOMO: -Yr 17, 5-10-Zab: 1, 1-6-Lk 16, 19-31

                                

Ibyo dukora buri munsi, ni byo bigaragaza ko turiho turiho. Kubaho utariho, ni ikibazo gikomeye. Ibyo byose dukora kandi nta handi tubivoma, biva mu byo twigishijwe ku buryo bunyuranye: uko umuntu akura, ni ko agenda yigishwa. Inzira tunyuramo yaraharuwe, nta wihangishaho ibintu bidasanzwe bihabanye n’icyiza Uhoraho yanditse muri kamere yacu, ya yindi Sekibi yahindanyije ariko Yezu Kirisitu akahagoboka agakosora ibigoramye, ibanga rihanitse rikaba kumwumva no kumwemera. Amasomo y’igisibo na yo ashyiraho akayo mu kutwigisha igikwiye. Uzirikana Ijambo Nyagasani atugezaho yigerera ku ibanga ry’ubuzima benshi badashyikira kubera ubwishongore baterwa n’imitungo cyangwa imitumba y’ibitabo basomye cyangwa banditse.

Amasomo ya none na zaburi iyaherekeza atweretse ibanga. Yeremiya umuhanuzi n’umuririmbyi wa Zaburi bahurije ku kwiringira Imana. Uwiringira abantu akishimira ibintu gusa akishimisha mu byo yishakiye, uwo nguwo yikururira imivumo. Nyamara utagana mu nama y’abagiranabi agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, uwo nguwo ntazagwa ruhabo.

Ivanjili itweretse ukuntu umugabo wari umukungu gito yumiwe abonye yumiye mu nyenga mu gihe Lazaro wahoze ari umukene yatohagiriye mu ijuru. Iyi si yarahindanye cyane ku buryo umugenga wayo adahwema kugwiza abayoboke bibeshya bashyira amiringiro yabo mu bukungu n’icyubahiro cyo ku isi! Urebye neza icyo gishuko twese kiratwototera. Arahirwa uwiyoroshya agatungwa na bike agahora akereye gukerensa amareshyamugeni y’isi: gutunga ibya Mirenge Sekibi idutegereje bimaze iki? Kwambara neza nka wa muherwe waberwaga n’imyenda y’umuhemba n’iy’imyeru ariko umutima mutindi umutura mu kangaratete amaze gupfa…Ibyo bimaze iki? Twitegereze Lazaro wababaye: Nta jambo twamenye rye ryuzuze ukwijujuta. Ibanga rye ryabaye ugutuza, kwihangana no kureka igihe kigahita…Hirya ya byose tuhasanga igihembo cy’ibanga ry’Uhoraho twakomeyeho tukiri ku isi.

Yezu Kirisitu wigize umukene muri twe, nasingizwe. Bikira Mariya Umwamikazi w’abakene aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Romewo, Ludoviko Verisiliya na Kalisiti, Alideturudisi, Toribiyo Romo, Sezarewo, Nesitori, Sebasitiyani n’umuhire Siriyako Mariya Sanca, bahore badusabira.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Guadalajara/ Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho