Ibanga ry’aho twacunguriwe

Inyigisho yo ku wa gatanu w’Icyumweru cya XXII gisanzwe B, ku ya 07 Nzeli 2018

Amasomo: 1 Kor 4,1-5; Zab 37 (36); Lk 5,33-39

Yezu n’abe barashinjwa kudasiba kurya no kunywa

Mu ivanjili, turumva abafarizayi n’abigishamategeko bashinja Yezu n’abe ko barenga ku mategeko ntibasibe kurya ahubwo bakirira, bakinywera. Yezu ariko, ntaremeranya nabo ku byo bamurega we n’abe! Ahubwo arabaha ingingo, agira ati: bishoboka bite ko haba hari ibirori (umukwe mukuru asabana n’abatumirwa be ari bo bitwa abakwe) maze bamwe bakiyiriza ubusa, bakajya mu cyunamo, bakarira kandi ari umunsi w’ibishimo? Niba umuntu arize, akunama by’ishavu kandi bari mu misango y’ibirori hacura iki haje ibyago? Ni gute umuntu yaba yatumiwe, bamuteguriye amazimano, reka sinakubwira bahashye, batetse, bahishije inzoga, ibirori ari byose maze bamwe bakarenga babibona aho gusabana, gusangira no kwishima bakiyiriza ari nako babisukamo amarira!! Koko hari abantu bahekenya amenyo, bakajya mu bihe by’ishavu n’agahinda igihe babona bamwe baguwe neza; hari kandi n’abandi batwarwa n’ibyishimo igihe babona bagenzi babo baguweho n’ibyago n’amakuba!

Kuri Yezu, kirazira kuvangavanga, kirazira kuba indyarya, kirazira kuba ikirumirahabiri!

Yezu aramagana iyo migirire y’uburyarya. Umukristu nk’uwo ubura kwishimana n’abishimye mu kuri, ngo ababarane n’abababajwe n’ukuri nta mukristu umurimo. Yezu ntatinya kuvuga ko mwene uyu avangavanga: ntaho aba atandukaniye n’utera ikiremo gishya ku mwenda ushaje utaramara kabiri cyangwa se ugiye gupfusha ubusa divayi nshya ayishyira mu masaho ashaje arahita aturika! Umuristu uvangavanga aba arutwa n’uwabirambitse: uyu wabirambitse aho kuvangavanga ubutungane n’ubupagani, ageraho akagarukira Imana uko Roho w’Imana amumurikiye.

Ntitwacunguwe cyangwa se ntitwarokowe n’ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa twaretse (twigomwe)

Nta kwibeshya ko waba waracunguwe no kuba wararetse inzoga, itabi, kudefiriza n’ibindi! Hari uwakwibeshya ati ndi umutagatifu, umurokore ubwo ntakinywa inzoga, ubwo ntakisiga amavuta ahenze, ubwo nsiba kurya rimwe buri cyumweru, ubwo ndi muri Korali, ubwo mbyara muri batisimu, ubwo ntanga imfashanyo uko mbitegetswe n’indi migenzo nyobokamana. Ibi byose simbirwanya niba koko bikugeza ku buzima bufite intego igufasha kubaho neza kandi ubeshaho neza abandi. Nyamara ntibihagije.

Twacunguwe no kwakira Yezu Kristu, we Mukwe w’ikirenga ugenga ubuzima bwacu. Kwakira Kristu ni byo bitanga ubuzima bwuzuye n’imibereho mishya inogeye Imana. Hari uwasiba kurya, akiyiriza, ntanywe amayoga nyamara ajunjamanye ubugome, uburozi, ubugugu, ishyari,inzangano n’ibindi bibi. Nyamara uwakiriye Kristu, ibyo byose abibamba ku musaraba, akagendera mu rumuri no mu utungane.

Nk’uko Pawulo Mutagatifu abihamya, uwakiriye Kristu agahura na We ntakorera amaso y’abantu. Akorera Imana atitaye ku manza yacirwa n’isi, akihata ugushaka kw’Imana. Ntabundaguza kuko ahora aharanira kuvuga rumwe na Yo kandi ntaberaho gukorera amashyi, ibyubahiro n’amashimo y’isi. We akora ategereje kuzashimwa n’Imana Data yo yonyine iha buri wese ishimwe rimukwiye kandi igahishura-itangaza ku mugaragaro ibyo umutima wa buri wese ubundikiye.

Nyagasani Yezu, umunsi uzatoranya abawe, umunzi uzahishura ibyo tubundikiye mu mitima yacu, uzatubabarire. Twisunze abatagatifu bawe, by’umwihariko Umubyeyi wawe n’uwacu Bikira Mariya n’abatagatifu duhimbaza none: Regina, Nemori, Kloduard.

Padiri Théophile NIYONSENGA / Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho