Ku wa 4 w’icya 3 cy’Igisibo, B/08/03/2018:
Isomo rya 1: Yer 7, 23-28
Zab 95 (94), 1-2.6-9
Ivanjili: Lk 11, 14-23
Dukomeje kwitegura Pasika. Tuyitegura neza tukayihimbaza neza. Nta n’ubwo kandi twibagirwa ko igihe cyose dutura Igitambo cy’Ukarisitiya tuba duhimbaza Pasika. Pasika ni yo mahirwe yacu twese. Ababatijwe mu Izina ry’Imana Data na Mawana na Roho Mutagatifu bahora bihugurira kumva iryo banga ribumbye amahirwe yabo. Bigiramo ibyishimo umuntu wese utaramenya Yezu Kirisitu adashobora kwisobanurira. Bene uwo ari kuri iyi si asa n’uwiturije mu buvumo atazi aho ava n’aho agana. Bene nk’uwo ari mu isi y’ikinyiranyindo (le monde des apparences). Ugize amahirwe agahura na Zubarirashe, ni we uva muri ibyo binyiranyindo akamenya ukuri. Atangira kwita ku buzima bwe akamenya ko yaremewe kuzajya mu ijuru kandi ko arishakashaka agifite imbaraga. Yirinda guta igihe mu bidafite shinge. Atrangwa n’ineza kandi akihatira gufasha abandi kuyigeraho. Amasomo ya none aradufasha kubyumva.
Mu isomo rya mbere, Imana yifashishije umuhanuzi Yeremiya, yahuguye umuryango wayo kugira ngo uzahirwe ubuziraherezo. Yarababwiye iti: “Nimwumve ijwi ryanjye nzababere Imana, namwe muzambere umuryango; mukurikize neza inzira mberetse, bityo muzahirwa”. Ni inama nziza Imana yatumaga abahanuzi kwigisha umuryango wayo. Ariko nyamara kenshi na kenshi abayisiraheli barayobaga bakanangira umutima bakarorongotana mu bibatandukanya n’uwabarokoye ubucakara bwa Misiri. Hari ubwo yababwiraga mu buryo bukakaye nk’uku: “Dore umuryango utumva Uhoraho Imana yawo, ukanga kwigishwa: ukuri kwarayotse, ntikukirangwa mu munwa wabo”.
Umuryango w’Imana ntiwakunze kugendera mu Kuri kwayo igihe cyose. Ni yo mpamvu wagwaga hato na hato mu manga ukazongwa n’ibyago bikomeye. Cyakora ku bw’impuhwe zayo, Imana ntiyigeze ibatererana. Yakomeje kubatumaho abahanuzi bayo. Igihe cyarageze maze inohereza Umwana wayo Yezu Kirisitu. Yagaragaje ineza aho yanyuraga hose. Ariko ntiyigeze na rimwe anyuranya na se. Yahamagariye abantu kugendera mu nzira za Data udukunda. Na n’ubu ni uko. Abemera kumwumvira barakira bakava muri bwa buvumo bakishimira kwinjira mu buzima buhoraho. Abanangira bo bibera mu kinyiranyindo. Banga ukuri bakarangwa n’ibinyoma n’amayeri. Bakwiza inabi aho batuye. Ntibafasha abatishoboye ahubwo barangwa no guhuguza. Iyo ni inzira izabarimbura. Agahe kabo nikarangira hano ku isi bazicuza batagifite uyu mubiri bakoresheje bishyira hejuru. Icyo Yezu Kirisitu ashaka, ni uko uwitwa umukirisitu wese yakora uko ashoboye akigisha ashize amanga kandi akitandukanya n’icyaha icyo ari cyo cyose agaharanira Ukuri ko kubohora ku ngoyi za Nyakibi. N’ubwo ibintu bitoroshye muri iyi si, imbaraga za Yezu Kirisitu zitsinda ubukana bwa Belizebuli wa mutware w’amashitani ashora abantu mu kwica amategeko y’Imana batiretse.
Amahirwe ya muntu arahari. Tuyaharanire n’imbaraga zacu zose. Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Yohani w’Imana, Rogati, Yozefu Olayo Validesi, Veremundo, Feligisi n’umuhire Fawusitini Migezi (Miguez) badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Cyprien Bizimana