TUZIRIKANE KU IJAMBO RY’IMANA RYO KU CYUMWERU CYA 15 UMWAKA C.
Ivug. 30,10-14; Kol 1, 15-20; LK 10,25-37.
Bakristu, namwe mwese bantu mushakashaka Imana n’umutima utaryarya! Nimuhorane impagarike n’ubugingo bituruka ku Mana Umubyeyi wacu idushishikariza kuyumva, kubahiriza amabwiriza yayo no kuyikunda kuruta bose na byose.
Bantu b’Imana, ahantu hose hateraniye abantu barenze umwe ni ngombwa ko habaho amateko arinda uburenganzira bwabo kugira ngo hatagira ubangamira undi yitwaje uburenganzira bwe. Ayo mategeko n’amabwiriza amwibutsa ko uburenganzira bwe burangirira aho ubw’undi butangirira, bityo bigatuma babaho mu bworoherane mu mibereho yabo. Imana kuva yamara gutora umuryango wa Israheli yawushishikarije kuyumva no gukurikiza amategeko yayo kuko ariyo isoko y’umunezero udakama. Nawe nicyo igusaba.
Muntu w’Imana, gukunda Imana n’umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose ni kimwe mu bigomba kukuranga kuko uri umwana w’ikinege imbere y’Imana yawe kandi “umwambari w’umwana agenda nka se”; Ese witeguye gukurikiza amabwiriza y’Umubyeyi wawe? Uremera guhara urwango wibitsemo? Wiyemeje guhara imigirire mibi yakugize imbata? Wiyemeje guhungira kure ikibi aho guharanira gusobanura impamvu ubona ari ngombwa kugikora? Ese ko mbona muri iyi minsi hari benshi ibintu byose babigereka ku Mana, aho wowe ntiwaba uhamya ko imigirire mibi yawe yabazwa Imana kuko ariyo yakuremye gutyo? Muntu w’Imana igihe n’iki kandi cyasohoye: hinduka, hindukira, garuka mu nzira nziza, Imana yawe ntiyakuremeye kwirahuriraho amakara, yakuremeye umudendezo udashira kandi Kristu yitanze kugira ngo uwo mudendezo ntuzigere ugira iherezo kandi wihatire kuwusangira no kuwusogongeza mugenzi wawe mukiri hano ku isi: iryo niryo tegeko risumba ayandi.
Muntu w’Imana, gukunda Imana, gukunda mugenzi wawe, bisaba kugira umutima utagira imbereka, umutima ubona umuntu wese nk’ishusho itagaragara y’Imana, umutima wumva ko umuntu ari nk’undi, umuntu ufata ibyishimo n’akababaro k’undi akabigira ibye, umuntu ufite umutima wagutse kandi ubohotse.
Muntu w’Imana niba wemera gukunda Imana n’umutima wawe wose, n’imbaraga zawe zoze n’ubwenge bwawe bwose kandi ugakunda mugenzi wawe nkawe ubwawe, hari intambara ugomba gufasha Imana kurwana: rwanirira guca ingoyi z’akarengane, rwanirira guca ingoyi z’irondakoko n’ibisigisigi byaryo byose, rwanya ikinyoma wimike ukuri, rwanirira amahoro kandi uyaharanire, haranira ko ineza iganza inabi, haranira kugira impuhwe maze urebe ngo uratunga ugatunganirwa: ngiryo ibanga ryo kuronka Ubugingo buhoraho iteka.
Muntu w’Imana, liturujiya y’Ijambo ry’Imana ry’iki cyumweru igufashe kwisuzuma no gusubiza agatima impembero. Uzirikane ko urubanza rwawe rushingiye ku bikorwa byawe! Uhore uzirikana ko Imana itazakubaza umubare wa Misa wagiyemo, ahubwo izakubaza icyo wumvise wagikoresheje iki? Ntizakubaza ikirundo cy’amafaranga watunze, ahubwo izakubaza witaye ku bakene bangahe? Ntizakubaza umubare w’amazu y’imitamenwa wubatse ahubwo uzakubaza wacumbikiye bangahe batagira aho baba? Muntu w’Imana ko ingingo z’urubanza zose uzizi kuki waharanira kuzatsindwa? Sinkwifuriza gutsindwa ahubwo tangira utegure urubanza kuva ubu, uzirikana ko “uwo uzaheka ntumwicisha urume”. Nkwifurije intsinzi irambye.
Padiri NKUNDIMANA Théophile.