Ibanga ryo kuba Umuhire-Umutagatifu

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 27 gisanzwe A

Amasomo: Yow 4,12-21; Z 96; Lk 11,27-28

Yezu yashyize mu rwego rw’abahire Umubyeyi we Bikira Mariya akiri muri uyu mubiri

  1. Uwahuye na Yezu Kristu, aba yinjiye mu gisekuru cy’abita Bikira Mariya umuhire

Bavandimwe, mu Ivanjiji ya Luka 11,27-28, umugore yatangariye ibitangaza Yezu yari amaze gukora ndetse n’inyigisho ze zuje ukuri n’ububasha, arataraka, rwagati mu mbaga, atsinda isoni maze asingiza Yezu n’Umubyeyi wamwibarutse: “Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje” (Lk 11,27).

Yezu yari amaze kwirukana roho mbi zari zaragize imbata abana b’Imana. Izo roho mbi zari zarigize ingunge, zarananiranye. N’abigishwa be, n’ubwo bari biyizeyeho ububasha bamukesha, byari byarabananiye kuzirukana. Babonye uburyo Yezu yirukanye roho mbi yari yarigaruriye umunyagicuri, nabo baratangaye baramubaza bati “Kuki twebwe tutashoboye kuyirukana?” Yezu arabasubiza ati “Buriya bwoko bwa roho mbi, nta kindi gishobora kubwirukana, usibye isengesho” (Mk 9,28-29). Bamwe mu banangiye umutima, bari bazi ko hari shitani ishobora byose yananiye bose, babonye Yezu ayihangamuye ndetse ayirukanye, bati “uyu ni we shitani nkuru, nta kabuza ni Belizebuli bavuze, umutware wa roho mbi zose wiyiziye kwirukana utundi twa shitani twose” (soma Lk 11,14-26).

Uyu mugore, we, yemeye kumurikirwa na Roho Mutagatifu, aho kubona muri Yezu umutware wa roho mbi, amubonamo Uwahiriwe, Umutagatifu, Intungane, Ushobora byose byiza, ku bw’ikiganza cy’Imana gihorana nawe. Ndetse atera indi ntambwe, asingiza n’Uwamwibarutse. Koko Uwibarutse Yezu, si umugore nk’abandi. Ni umuhire. Isi yose ibimenye. Ni uwahebuje abantu bose umugisha ku bw’inda ye ntagatifu yatwaye Yezu no ku bw’abamereye yamwonkeje.

  1. Yezu yashyize mu rwego rw’abahire Umubyeyi we Mariya

Yezu yakiriye neza icyo gisingizo cy’umugore wita Umuhire Bikira Mariya. Yaracyakiriye maze arakinonosora, agikorera ubugororangingo, aracyuzuza, agira ati  “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza” (Lk 11,28).

Yezu yashatse kuyobora urugendo rw’uriya mugore kugera ubwo amugejeje ku isoko y’ubutagatifu cyangwa y’ubuhire bwa Bikira Mariya. Koko kuzagera mu ihirwe ry’ijuru ntituzabihabwa no kubyara no konsa cyangwa se kudashaka umugore cyangwa umugabo. Hari benshi babyaye, bonkeje, yewe, hari n’abatarashatse nyamara batazi Imana cyangwa se badaharanira ubutungane. Ikiduha amahirwe yo guhagarara mu murongo w’abahire bagenewe kuzahirwa iteka ryose mu ijuru ni ukumva ijambo ry’Imana, guhugukira ugushaka kwayo no kwihatira kugukora (Lk 11,28).

Bikira Mariya yitwa Umuhire, asumba abamalayika n’abatagatifu bose kuko yumviye Imana, agakora ugushaka kwayo-ati “Byose bimbeho nk’uko ubivuze. Njye ndi Umuja wa Nyagasani” (Lk 1,38). Koko Bikira Mariya yubashye ibyo yatumweho n’Imana, aremera mu buzima bwe bwose Imana imukoreramo. N’uko abyara Umwana w’Imana, yihariye ishema ryo kwitwa Nyina w’Imana. Ibi byatumwe n’abo bari basangiye isano ya kimuntu, nka mubyara we Elizabeti amubonamo indi sano y’ikirenga: hejuru y’ububyara, Bikira Mariya ni Nyina w’Umutegetsi wa Elizabeti (Lk 1,43). Yezu Kristu ni we Mwami, Umutegetsi wa Elizabeti.

  1. Kiliziya yahawe ububasha bwo gutangaza bamwe bari mu rwego rw’abahire n’abatagatifu

Muri iyi si irimo uruhuri rw’amadini, amwe n’amwe ashingiye ku kwishakira indonke, ku marangamutima no gushyira Imana ku gitutu ngo ikore ibitangaza bifuza, usanga bamwe bagenda barwanya bimwe mu byo Kiliziya gatolika yemera. Bimwe muri byo, ni uguhakana ububasha Kiliziya ifite bwo kwemeza ko kanaka ari umuhire cyangwa umutagatifu, ko yakiriwe mu ijuru. Nyamara iyi ni imwe mu ngingo zikomeye z’indangakwemera: “Nemera urusange bw’abatagatifu n’ubugingo bwo mu gihe kizaza”.

Birakwiye ko tumenya neza ko ubu bubasha Kiliziya ibukomora ku ijambo ry’Imana ibereye umucunga-mutungo w’ikirenga. Yezu yashinze Kiliziya ye, anayiha n’ubutumwa-shingiro bwo kwigisha abantu bose, maze abemeye ikabatagatifuza ibabatiza ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu (Mt 28,16-20). Ubutagatifu cyangwa se Ubuhire ni urugendo ntera-hirwe rw’ijuru rutangirana na Batisimu. Niho Kiliziya itangirira idushyira mu rwego rw’abahire n’abatagatifu. Ubwo butungane bugenda bukura uko duhabwa neza amasakramentu kandi twihatira kurangwa n’ukwemera, ukwizera n’urukundo. Hari bamwe bamara kuva muri ubu buzima, Imana ikanagaragaza ibindi bimenyetso bifatika, ibitangaza, maze Kiliziya ikabiheraho itangaza ko bageze mu ijuru. Ikabaduhaho urugero n’abavugizi. Abo bitwa, abahire, abatagatifu.

Mutagatifu Callixte adusabire kuba intungane nk’uko Data wo mu ijuru atunganye.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho