Ibanga ry’ukwemera rikomeye gusobanura

Ku Munsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu, B

Amasomo: Ivug 4,32-34.39-40; Rom 8,14-17; Mt 28,16-20

                                                                    Bakristu bavandimwe kuri iki cyumweru gikurikira icya Pentekosti duhimbaza umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu. Twemera Imana imwe, Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Uwo ni Umwihariko w’Abakristu. Abatemera ko Imana ari Imwe muri Batatu, Data Mwana na Roho Mutagatifu ntibabarirwa mu bakristu, kabone n’Iyo baba bavuga kenshi izina rya Kristu.  Amadini menshi yemeza ko Imana ari Umutegetsi n’Umugenga wa byose; urupfu n’ubuzima, abantu n’ibintu ubutunzi n’amahirwe n’ibindi… Imwe mu mpinduka Yezu yazanye ni uko atitaga Imana Umwami n’Umutegetsi gusa ahubwo yanayise Data. Kuva ubwo abemera ntibakitwa abagaragu ahubwo biswe inshuti, kandi biyumva nk’abana ba Data Uri mu Ijuru.  Mu ntangiriro y’isengesho ryacu, duhamya ukwemera kwacu kuko dukora ikimenyetso cy’umusaraba ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Indamukanyo yacu mu ntangiriro ya Misa ndetse n’indi mihimbazo tujya dukora dusubiramo ya magambo ya Pawulo intumwa dusanga mu ibaruwa ya kabiri yandikiye Abanyakorinti aho agira ati: «Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’Urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu bihorane namwe… » (2kor 13,13).

                                                            Ubutatu Butagatifu ni rimwe mu mabanga y’Ukwemera rigoranye cyane kubasha kuba umuntu yarisobanukirwa bihagije. Bamwe bakoresha ibigereranyo  kugira ngo babashe gucishiriza ariko ni ha handi ntibashobora guheza uburebure n’ubugari bw’iryo banga kuko ikiremwa kidashobora gukonoza ubumenyi ku wakiremye ari we Imana. Urugero ni urwa ya nkuru ya Mutagatifu Agusitini wari umaze igihe yibaza cyane ku iyobera ry’Ubutatu butagatifu yumvaga ashaka gucengera n’ubwenge bwe, nuko ubwo yatemberaga  ku nyanja, asanga akana yabonye nk’Umumalayika, kari kacukuye akobo, karimo kayorera amazi muri ka kobo kandi ngo kifuzaga kumarira amazi y’Inyanja muri ka kobo. Agusitini ngo yaba yaratangaye kandi akumvisha ako kana ko katazabasha kumarira amazi y’Inyanja mu kobo. Gusa na ko ngo karahindukiye kati: “ibyo ari byo byose nzabasha kuyamariramo wowe utarabasha kumarira Ubutatu butagatifu mu bwenge bwawe”. Mutagatifu Agusitini na none agereranya Imana Data n’izuba, Mwana agasa n’Imirasire yaryo, Roho Mutagatifu akaba nk’Ubushyuhe bwaryo. Iryo zuba riba ari rimwe, ariko yaba uko turibona yaba imirasire yaryo cyangwa ubushyuhe bwaryo ni indatana ariko bitugeraho cyangwa bitwigaragariza mu buryo butandukanye nyamara budasobanya. Ni ibigereranyo atanga nyamara aba azi neza ko kuvuga Imana uko iri bitabashwa na Muntu nk’ikiremwa cyayo. Mu kugerageza kumva iby’Ubutatu butagatifu rero, dukwiye kwita cyane cyane ku byo duhishurirwa n’Ibyanditswe bitagatifu. Tuzirikane  ko iryo banga ryagiye rihishurwa buhoro buhoro mu mateka y’Ugucungurwa kwa muntu kuko Yezu Kristu ari we warishyize ahagaragara kurushaho ugereranyije n’uko ryari ryaragiye rivugwaho cyangwa rigaragazwa ku buryo bw’amarenga n’integuza mu isezerano rya kera.

                                                           Twatanga ingero nk’igihe Musa yabonekerwaga n’Imana mu gisa n’Umuriro cyagurumanaga mu gihuru, ariko ntigikongoke,Ijambo rikava muri cya gihuru hanyuma rikaza kumuhishurira ko ari Imana ya Se, Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo (Iyim 3,1-7). Iyi Mana ni na yo ivugwa muri Zaburiya 33, aho umuririmbyi yagize ati: “Ijuru ryaremwe n’Uhoraho, Umwuka we uhanga ingabo zaryo zose, Koko ibyo avuze biraba, ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira”. (Zab 33,6-9).  Aha hose tubonamo uburyo bw’inshamarenga bwateguzaga ihishurwa ry’Ubutatu Butagatifu muri Yezu Kristu. Muri izi ngero ebyiri, tubonamo UHORAHO ari we Data, tukumvamo IJAMBO rirema ari we Jambo kandi tukanumva UMWUKA w’Uhoraho ari na wo Mbaraga ze. Jambo uyu ni Yezu wahishuwe igihe kigeze, naho Umwuka w’Uhoraho wavuzwe mu bitabo bya kera ni Roho Mutagatifu wigaragaje igihe kigeze rimwe mu gisa n’Inkubi y’Umuyaga ifite imbaraga, ubundi mu gisa n’indimi z’Umuriro, ubundi mu gisa n’inuma, ndetse no mu bundi bubasha butandukanye dore ko ari we Mbaraga z’Uhoraho. Uko icyasaga n’Umuriro kuri Pentekositi kitatwikaga intumwa ni na ko icyasaga n’Umuriro imbere ya Musa kitatwikaga igihuru yabonaga kuko wari umuriro ugenura Roho Mutagatifu.

Mu isomo rya Mbere, Musa arahamya ubuhangange bw’Uhoraho. Arabaza abantu niba hari ubwo bari barigeze babona ibikorwa bisa n’ibyo Uhoraho yagiye akoresha Imbaraga ze, Ijwi rye kandi byose bakabyibonera mu bimenyetso bidasanzwe. Aratanga kandi inama yo gukurikiza amategeko y’Uhoraho kugira ngo bizabazanire ihirwe bo n’abazabakomokaho.

Iyo Musa avuga ibyo yabonye aba ahamya imiterere y’Imana uko yamwigaragarije. Igihe kizagera rero ikomeze  kwigaragariza  n’Abandi muri Yezu Kristu no mu Mbaraga za Roho Mutagatifu nk’uko twabyumvise ku munsi wa Pentekosti. Uyu Roho Mutagatifu, ni na we Pawulo ahamya ko ari we utuma tuba abana b’Imana kandi agatuma dutera hejuru tukita Imana Data (Rom 8,15).

Mu isomo rya Kabiri Pawulo ayobowe n’Umwuka w’Uhoraho, araduhamiriza isano dufitanye na Data ku bwa Roho twahawe, akatuyobora, bikanatugira abasangiramurage na Kristu kandi akanatubwira iby’ikuzo ridutegereje hamwe n’uwo Kristu.  Isano Ubutatu bufitanye ntigarukira kuri bwo gusa ahubwo inisanzurira mu biremwa byayo, ariko cyane cyane ikiremwa yagize ikirenga mu bindi ari we Muntu. Indunduro n’Umutima w’Isezerano Rishya, ni ukuba Imana yarigaragaje nk’Imana y’Urukundo. Si urukundo rwo mu bitekerezo kandi ahubwo ni Urukundo rwigize Umuntu (Yezu) kandi rukigaragariza mu bantu. Iyi Mana yagiye yigaragariza mu bikorwa byo gutabara no kurokora Umuryango wayo nta kindi cyabiyiteraga ni Urukundo yifitemo rudashobora guhindukamo ikindi icyo ari cyo cyose. 

Niba Imana ari Urukundo (Yh3, 16; 1Yh 4,8) igihe cyose dukundana mu kuri (nk’uko Yohani abitubwira cyane cyane mu ibaruwa ye ya mbere mu mutwe wa kabiri n’uwa gatatu) tuba twunze ubumwe n’Ubuzima bw’Imana. Rwaba urukundo rw’ababyeyi n’abana, abashakanye cyangwa ababiteganya, abavandimwe, abahuje umuryango, n’abandi, igihe cyose hari urukundo rushyitse muri twe tuba twunze ubumwe n’Imana mu buzima bwayo nk’Imana Nyagukunda, Rukundo, na Nyagukundwa. Uko Nyagukunda na Nyagukundwa bahuzwa n’Urukundo rushyitse ni na ko Data na Mwana bunze ubumwe muri Roho Mutagatifu.

Ivanjiri y’Uyu munsi iratubwira ibya randevu (Rendez vous) ya nyuma Yezu yari afitanye n’ abigishwa be. Baramubonye baca bugufi, barapfukama maze bakira ubutumwa bwo Kwigisha, Kubatiza no gutoza abantu gukurikiza inzira yabatoje. Ibyo byose kandi bagomba kuzabikora mu Izina ry’Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Twibuke ko uyu mutwe n’Iyi mirongo ari yo ya nyuma mu Ivanjiri ya Matayo. Ni nk’aho Matayo ashaka kutwibutsa ko uguhishurwa kw’Iyobera ry’Ubutatu Butagatifu kwabaye RURANGIZA mu byo Yezu yari yaraje guhishura byose. Iri banga kandi ni na ryo rishingiyeho ubutumwa bw’Intumwa n’abazazisimbura mu Kwigisha, Gutagatifuza (hakoreshejwe Batisimu n’Andi masakramentu) no Kuyobora (gutoza abantu gukurikiza ibyo yabategetse).

Iyo dusesenguye inyandiko zitandukanye zo muri Bibiliya, tubasha kubona ku buryo bugaragara neza ihishurwa ry’Imana Imwe muri Batatu mu buhamya bw’abanditsi bo mu isezerano rya kera n’irishya ndetse no mu magambo bwite ya Yezu Kristu.

                                                                           Dusabirane kurushaho kugira ishyaka ryo gusesengura Ibyanditswe Bitagatifu kugira ngo tugire ukwemera kwisumbuye uko twari dusanganywe, kandi turusheho gukundana kugira ngo tubashe kunga ubumwe n’Ubuzima bw’Imana. Ibyo tuzabigeraho turushaho kwitabira gutunga Bibiliya no Kuyisoma kandi igihe cyagenewe kwigishwa iby’Imana nditugipangemo (ntitugiteguremo) gahunda zitundindiza mu bumenyi bw’ibyayo. Imana si yo yoroheye abantu mu kuyumva ku buryo twakwiga ibindi tubishyizeho umwete ngo nitugera ku byayo twumve ko atari ngombwa kubiha igihe n’imbaraga zikwiye. Ubutumwa Yezu yadusigiye bwo Kwigishanya, Gutagatifuzanya no Kuyoborana burakomeye. Tujye tubwakira duciye bugufi kandi twumvire nk’uko intumwa zabigenje.                                   

Kuri iki Cyumweru cya nyuma cy’Ukwezi kwa Bikira Mariya, ukwezi kuzasozwa n’Umunsi wa  Bikira Mariya ajya Gusura Elizabeti Mutagatifu, tumwisunge,  Dusabe Inema yo gukundana kandi duhunge ibitera inzangano cyane cyane mu miryango ifitanye Amasano dore ko turi no mu mwaka udasanzwe w’Ubwiyunge.

Nyagasani Yezu nabane na mwe.

Padiri Jean Damascène HABIMANA MATABARO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho