Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 4 cy’Igisibo, 2013
Ku ya 13 Werurwe 2013
Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Ibanga Yezu aduhishurira
Ivanjili y’uyu munsi (Jn 5, 17-30) iraduha inyigisho ikomeye. Iratubwira Yezu uwo ari we. Ariko kugirango tuyumve neza reka tubanze turebere hamwe inyigisho ziyibanziriza.
Ivanjiri nziza ya Yohani itangira itubwira itorwa ry’Intumwa za Yezu mu mutwe wa mbere. Mu mutwe wa kabiri uwa gatatu n’uwakane, itwereka ibintu bitatu by’ingenzi Yezu yasanze bibuze ku isi, maze akabishakira igisubizo. Mbese isi yari imeze nk’igiye kugwa mu rwobo. Icya mbere ni uko yasanze ibyishimo n’umunezero birimo gukendera mu ngo no mu bantu muri rusange. Nibwo aje agahindura amazi divayi, agasabanya abantu mu byishimo no mu birori by’ubukwe bw’i Kana ka Galileya. Icya kabiri yasanze gikenewe dusanga mu mutwe wa gatatu, ni ukubona abantu batakigishwa ngo bahabwe ubumenyi. N’abanyabwenge nka Nikodemu wari waraminuje iyo Yezu yamubwiraga ibintu byoroheje, nko kuvuka ubwa kabiri kugirango umuntu akizwe, Nikodemu byamubereye urujijo. Yezu yaje yitangira kwigisha abantu ngo bamenye Imana n’umuntu. Icya gatatu Yezu yasanze gikenewe dusanga mu mutwe wa kane, ni ukutamenya gusenga. Inyota y’isengesho tuyisanga mu nkuru y’umunyasamariyakazi wagize abagabo bagera kuri batanu, maze Yezu yamusaba kumwereka umugabo we akavuga ko ntawe afite. Aho uyu munyasamariyakazi aboneye ko Yezu ari umuhanuzi yamubajije iki kibazo gikomeye : « Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, naho mwebwe Abayahudi mukavuga ko i Yeruzalemu ari ho abantu bagomba gusengera.» Yezu yamusubije agira ati «Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo ari bo Imana Data yikundira ». Yezu yatwigishije gusenga Imana tuyita Data wa twese.
Ngubwo ubukene butatu Yezu yasanze bwugarije isi ; mbese isa n’aho igiye kugwa mu rwobo : kutagira ibyishimo n’umunezero bishushanywa na divayi cyangwa akayoga muri rusange, kutigishwa ngo abantu bamenye no kutamenya gusenga. Ibyo bibazo yarabisubije.
Mu minsi igiye kuza ivanjili ya Yohani izatwereka Yezu ari mu mpaka n’Abayahudi. Akenshi izi mpaka zirangira Yezu aduhishurira ibanga rikomeye ry’ubuzima bwe. Ni muri urwo rwego atubwira ati « Ndi umugati w’ubuzima » (Jn 6, 26), « Abrahamu atarabaho nari ndiho» (8, 56), « Ndi urumuri rw’isi» (Jn 9,5), « Ni jye rembo ry’intama » (Jn 10, 7), « Ni jye mushumba mwiza » (Jn 10, 11), « Jye na Data turi umwe» (Jn 10, 30). Abantu bakunda gusoma Bibiliya, birabagora gusoma umutwe wa gatanu kugeza kuwa cumi w’ivanjiri ya Yohani. Nyamara iyo umuntu azi ko iyo mitwe uko ari itanu (Jn 5-10) ivuga impaka Yezu yagiranye n’Abayahudi zigatuma aduhishurira ibanga ry’ubuzima bwe, uwo muntu arushaho kuyisoma akayumva neza.
Ivanjili y’uyu munsi iratubwira impaka zerekeye kubahiriza isabato. Yezu ashinjwa kutubahiriza isabato. Kutayubahiriza bivuze ko atubaha itegeko ry’Imana ndetse akanasenya Israheli, umuryango w’Imana. Kuko Isabato yari umunsi Imana n’umuryango. Nyamara imyitwarire ya Yezu yerekana ahubwo ko imibanire ye n’Imana ifite uwayo mwihariko. Imana ayita Se. Ibyo rero ni nko gukora mu jisho umuryango w’Imana wabonaga Yezu ashaka kwireshyeshya n’Imana. Izi mpaka zirangira Yezu aduhishurira ko ari icyarimwe « Umwana w’Imana » (Jn 5, 25) n’ « Umwana w’umuntu » (Jn 5, 27).
Iri banga Yezu ahishuye nyuma y’impaka zirebana n’isabato rirakomeye. Riratwibutsa ko ibyo dukora dushaka agakiza bidusaba gucisha make tukamenya ko turi abantu. Ko bityo Imana tugomba kuyikunda dukunda abantu, duha icyo kurya ugikeneye, duha icyo kunywa ufite inyota, duha icyo kwambara udafite akenda, dusura urwaye cyangwa ufunzwe. Muri make, ntawakunda Imana by’ukuri adakunze umuntu, nta n’uwakunda umuntu by’ukuri adakunze Imana.
Iyi nyigisho iduhe kugira amatsiko yo kumenya uko Yezu aduhishurira ibanga ry’ubuzima bwe mu mpaka agirana n’abamurwanya.
Mugire amahoro.